00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba rwiyemezamirimo baterwa inkunga na Imbuto Foundation basabwe gukomeza guhanga udushya mu gukemura ibibazo

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 10 March 2025 saa 04:53
Yasuwe :

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yasabye ba rwiyemezamirimo batewe inkunga n’uwo muryango mu byiciro bitandukanye muri gahunda ya iAccelerator, gukomeza guhanga udushya tuzana impinduka mu iterambere ry’imibereho myiza y’abaturage.

Yabigarutseho kuri uyu wa 10 Werurwe 2024, ubwo yaganiraga n’abafashijwe kwagura imishinga yabo binyuze muri gahunda ya IAccelerator yatangijwe mu 2016, igamije kuzamura urubyiruko rufite imishinga igamije impinduka nziza muri sosiyete.

Yongeye kugaragaza ko iyi gahunda igamije guteza imbere urubyiruko, kuruherekeza, kuruha amahugurwa akenewe mu kunoza imishinga ya rwo no kurufasha kugera ku mari.

Ati “Binyuze muri iyi gahunda turi gukorana mu guteza imbere ibisubizo bizana impinduka z’ingenzi by’umwihariko mu ngeri zinyuranye zirimo nko kwigisha ubuzima bw’imyororokere ku rubyiruko, kuboneza urubyaro, kwita ku buzima bw’umubyeyi, ubuzima bwo mu mutwe n’ibindi bigamije iterambere ry’abaturage.”

Yasabye uru rubyiruko gukomeza gutanga umusanzu warwo mu gukemura ibibazo bikunze kugaragara mu nzego zirimo ubuzima bwo mu mutwe n’ubuzima bw’imyororokere nka bimwe mu bikunze kwirengagizwa.

Ati “Bashoramari bakiri bato, tuzi neza ko mufite ibitekerezo n’imbaraga zo kureba ku bintu by’ingenzi nk’ubuzima bwo mu mutwe n’ibibazo bishingiye ku buzima bw’imyororokere, bikunze kwirengagizwa. Uguhanga udushya kwanyu no gutekereza neza bishobora gukuraho izo mbogamizi.”

Yashimangiye ko gahunda ya iAccelerator yagaragaje ko bishoboka aho imishinga itandukanye yagiye igaragaza impinduka nziza mu mibereho y’abaturage.

Ati “Nka Imbuto Foundation, twizerera mu rubyiruko nk’imbaraga z’iterambere kandi koko muri imbaraga z’igihugu. Kandi nituvuga ku mpinduka ntabwo bivuze gukemura ibibazo gusa ahubwo ni ukurema umuco wo guhanga udushya no kubaka ubushobozi.”

Shami yashimangiye ko ubufatanye ari ryo banga mu rugamba rw’iterambere, anerekana ko ikoranabuhanga ari igikoresho gikomeye.

Yabasabye gukomeza guharanira impinduka nziza nta gucika intege, guharanira kwagura ibikorwa byabo, guhanga udushya no kugira itandukaniro.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona igishoro cyo gushyira mu bikorwa imishinga yabo, asaba ubufatanye bw’inzego zitandukanye.

Yakomeje abasaba guharanira kugira uruhare mu gushaka ibisubizo ku bibazo bikigaragara muri sosiyete kandi ku buryo burambye.

Ati “Ubushake bwanyu mu gushaka ibisubizo ku babikeneye cyane buri kurema Isi twifuza kubamo. Ubutumwa bwacu kuri uyu munsi ugukomeza kuzana ibisubozo ku baturage b’igihugu cyacu ku bikorwaremezo by’ahazaza kandi no guharanira ubufatanye bugamije impinduka kandi mwubakira ku ndangagaciro.”

Ba rwiyemezamirimo bagaragaje ko gukomeza gufashwa binyuze mu kubaha inama n’ibitekerezo bikomeza kububakamo imbaraga zo gushyira mu bikorwa imishinga yabo.

Christelle Kwizera washinze Umuryango ‘Water Access Rwanda’ ufasha kugeza amazi meza ku baturage, yagaragarije urubyiruko rugenzi rwe ko gukomeza kugira umuhate no kugendera ku ntego bifasha mu guteza imbere ishoramari.

Kwizera yatangiye uyu mushinga mu 2014 ubwo yari afite imyaka 20 gusa, agenda awagura kugera ubwo utangiye guhindurira ubuzima abaturage bahoze bagorwa no kubona amazi bitewe n’ibice batuyemo.

Ku rundi ruhande Umuyobozi wa Solid Africa, Nassiri Kataramu, yashimangiye ko gutangira ishoramari bisaba imbaraga n’ubwitange, asaba urubyiruko kudacika intege ahubwo rugakomeza kurangwa no guhanga udushya mu byo rukora.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bakwiye kugira uruhare rugaragara mu ishyirwa mu bikorwa rya gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.

Yagaragaje ko Guverinoma izakomeza gushyigikira urubyiruko binyuze mu gutera inkunga imishinga yarwo, byaba binyuze mu Kigega cya BDF n’ibindi bigamije gushyigikira urubyiruko.

Yarusabye kugira uruhare mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage na cyane ko bamwe mu baterankunga b’amahanga bakomeje kugaragaza ubushake bwo guhakarika inkunga zabo.

Yabasabye gukomeza kwagura ibikorwa byabo, guharanira iterambere ndetse no gukomeza guharanira kunguka ubumenyi kandi bagaharanira kugira impinduka zigaragara muri sosiyete nyarwanda.

Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yasabye ba rwiyemezamirimo bafashijwe n’uwo muryango mu byiciro bitandukanye muri gahunda ya iAccelerator, gukomeza guhanga udushya
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona igishoro
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona igishoro
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kongera umusaruro w'ibikorerwa mu Rwanda
Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gihugura ba rwiyemezamirimo, BPN Rwanda, Nkulikiyinka Alice, yagaragaje ko ba rwiyemezamirimo bato bakunze guhura n’imbogamizi zo kubona igishoro
Umurinzi w'Igihango, akaba n'umuyobozi washinze Umuryango wa Mizero Care Organization, Mizero Irené
Umuyobozi Mukuru wa Imbuto Foundation, Shami Elodie, yagaragaje ko ikoranabuhanga rikwiye kuba igikoresho cyiza mu guharanira impinduka
Urubyiruko rwasabwe gukomeza guhanga udushya
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko, Ngabo Brave Olivier, yitabiriye iki gikorwa
Urubyiruko rwitabiriye ibyo biganiro rwagaragarijwe ko rushyigikiwe
Abatanze ibiganiro bagaragaje ko urubyiruko rudakwiye gucika intege
Umuyobozi wa Solid Africa, Nassiri Kataramu, yashimangiye ko gutangira ishoramari bisaba imbaraga n’ubwitange
Christelle Kwizera washinze Umuryango ‘Water Access Rwanda’ ufasha kugeza amazi meza ku baturage, yagaragarije urubyiruko rugenzi rwe ko gukomeza kugira umuhate no kugendera ku ntego
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Antoine Marie Kajangwe, yasabye urubyiruko kugira uruhare mu kongera umusaruro w'ibikorerwa mu Rwanda
Urubyiruko rwasabwe gukomeza guharanira impinduka nziza

AMAFOTO: Kwizera Herve


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .