Ba Rwiyemezamirimo b’Abagore biyemeje kuba ku isonga mu gutanga imisoro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 27 Nzeri 2020 saa 11:41
Yasuwe :
0 0

Ihuriro ry’abagore ba Rwiyemezamirimo bashishikajwe n’icyatuma ibikorwa bibyara inyungu barimo bitera imbere kandi bakarushaho gutanga umusanzu mu kubaka igihugu batanga neza imisoro kandi ku gihe.

Ibi ni ibyatangajwe n’Umuyobozi w’iri huriro Samputu Agnes ubwo ku bufatanye n’Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro bari bahuriye mu biganiro bigamije kubafasha gutyaza ubumenyi ku kamaro k’imisoro, uko ibarwa ndetse n’igihe itangirwa.

Ibiganiro bahawe na RRA byibanze ku misoro y’imbere mu gihugu (Umusoro ku nyungu, umusoro ku nyongeragaciro, umusoro ku bihembo, imisoro yeguriwe inzego z’ibanze…) ndetse n’ijyanye na Gasutamo ku batumiza cyangwa bohereza ibicuruzwa mu mahanga.

Samputu uhagarariye ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’abagore asanga ari amahirwe kuri bo guhugurwa ku misoro n’amahoro kugira ngo, babe basobanutse, bamenye neza inshingano bafite ku gihugu bityo ntihazagire umunyamuryango uzagirwaho n’ingaruka zo kudatanga umusoro neza.

Ati “Iyo umugore usobanutse, umugabo arasobanuka, umwana mu rugo agasobanuka agakura asobanutse ndetse n’igihugu kigasobanuka”.

Yongeraho ko iyo umugore agize ubumenyi nk’ubu bw’imisoro afasha benshi kubisobanukirwa.

Shalon Kanyana ni umwe muri ba Rwiyemezamirimo ufite uruganda rwitwa Ishyo Food Ltd, rutunganya Confiture ndetse akaba anitegura gukora za Yaourt.

Avuga ko leta ibasha kwegereza abaturage ibikorwa remezo bitandukanye kuko abasora baba batanze wa musanzu basabwa ndetse ko Rwiyemezamiririmo aba mu ba mbere mu kuryoherwa n’ibyo bikorwa remezo nk’imihanda , amazi n’amashanyarazi bigatuma ibikorwa bye bitera imbere, hiyongereyeho umutekano utuma ibyo akora biba birinzwe nta kibihungabanya.

Kanyana asanga kwihugura ku bijyanye n’imisoro, nka rwiyemezamirimo bimufasha no mu buzima busanzwe bw’ubushabitsi bwe, akamenya aho butagenda neza.

Ibi bitekerezo abihuriyeho n’undi Rwiyemezamirimo witwa Uwimana Hamida ufite ishuri ryigisha gutunganya imisatsi ndetse na atelier ikora ubudozi.

Kuri we mu gihe gishize kubera ubumenyi buke hari abumvaga imisoro itabareba, cyangwa se bakaba bakora amakosa yo kudatanga neza umusoro bamwe bikabaviramo guhanwa, ibikorwa byabo bibyara inyungu bikagirwaho ingaruka n’iyo mikorere itari iya kinyamwuga.

Ati “Nasobanukiwe n’umusoro, ubu nanjye nawigisha abagore bagenzi banjye. Umusoro ufasha Leta kugera ku nshingano rusange zifitiye abaturage akamaro.”

Ihuriro rya ba Rwiyemezamiromo b’abagore rishamikiye ku rugaga rw’abikorera PSF. Ryarashinzwe mu 2005, hagamijwe guhuriza hamwe ba Rwiyemezamirimo kugira ngo basangire amahirwe bahuze n’imikorere mu bikorwa bibyara inyungu biteza imbere ndetse bateze imbere igihugu.

Uwimana Hamida ni umwe muri ba rwiyemezamirimo b'abagore bahuguwe
Mbera Emmy ukora mu Kigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro atanga ikiganiro ku misoro y'Imbere mu gihugu
Umuyobozi w Ihuriro ry'abagore ba Rwiyemezamirimo, Samputu Agnes
Abagore ba Rwiyemezamirimo bahawe amahugurwa ku misoro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .