Ba rwiyemezamirimo b’abagore beretswe irembo ryo kwinjiriramo batangiza ubucuruzi i Dubai

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 19 Ugushyingo 2020 saa 07:15
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yabwiye ba rwiyemezamirimo b’abagore ko bafite amahirwe adasanzwe yo kwinjira ku isoko rya Dubai binyuze mu bucuruzi bw’ibikorerwa mu Rwanda.

Yabikomojeho ubwo yasuraga abibumbiye mu Ihuriro rya ba Rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda (RCWE) kuri uyu wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2020.

Ambasaderi Hazza Alqahtani yatanze ikiganiro kigaruka ku ntambwe Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu yateye mu kwimakaza ihame ry’uburinganire no kubaka ubushobozi bw’umugore.

UAE ituwe n’abaturage miliyoni 10 barimo 90% by’abanyamahanga bahaba, abahiga n’abahakora. Muri iki gihugu abagore bihariye 2/3 by’akazi ka Leta, 30% bari mu buyobozi mu gihe 15% bafite imirimo ijyanye na tekiniki no mu burezi. Muri Guverinoma, 25% bari ku myanya ya minisiteri.

Mu bucuruzi, mu 2017 abagore 19 bo muri UAE bashyizwe ku rutonde rwa Forbes mu 100 bakomeye ku Isi.

UAE yubatse ubushobozi bw’umugore mu bukungu, iterambere mpuzamahanga, igisirikare, uburezi n’ibindi.

Ambasaderi Hazza Alqahtani yagaragaje ko u Rwanda narwo rwimakaje gahunda nyinshi zirufasha kujya ku isonga mu kwimakaza uburinganire mu nzego zose.

Yavuze ko mu myaka ibiri n’igice amaze mu Rwanda yishimiye imiterere y’igihugu ndetse n’umuco w’abagituye.

Yakomeje ati “Iyo ngiye gutaha ngura uduseke, nkaduha abayobozi bakuru b’iwacu kandi bakatwishimira cyane.’’

“Sinjya nibagirwa Akabanga [urusenda rwo kwa Nyirangarama]. Ni byiza ko mwafungura iduka rya Made in Rwanda muri UAE, aho abakunda ibyo byose babikura. Umugore wanjye aza hano yishimiye ibyo yabonye birimo imitako n’ibindi. Ni inshingano zanyu abashoramari kubyegereza abantu.’’

Umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko biteguye gutangiza gahunda zizafungurira amarembo ubucuruzi ku mpande zombi.

Ati “Iyi ni intangiriro y’urugendo rw’imikorere. Amakuru baduhaye ni ingenzi kuko bituma dufunguka tukaganira kuri icyo gitekerezo, tukaba twabyaza umusaruro ayo mahirwe.’’

Yavuze ko ari ingenzi kureba ibikenewe, ahari imbogamizi ngo higweho mu gushaka ibisubizo.

Ati “Nubwo isoko rihari nitwe tugomba gushyira hamwe, tukamenya uko tugenda. Kwijyana biraruhije, ibiciro biri hejuru, biba bisaba ko abantu bishyira hamwe kugira ngo bose babone ayo mahirwe afasha igihugu cyoze.’’

-  Ba rwiyemezamirimo b’abagore bijejwe ubufasha

Abagore bashinze n’abayobora ibigo mu Rwanda bishimiye aya mahirwe bagaragarijwe ariko basaba ubufasha mu kugera ku isoko.

Jessie Kalisa yavuze ko yahoranye inzozi zo guhura n’uwamugeza ku isoko rya Dubai, akamenya uko yahakora ubucuruzi.

Ati “Nahoze ndota guhura n’umuntu wangeza i Dubai. Ni gute natangiza ubucuruzi i Dubai?”

Ambasaderi Hazza Alqahtani yavuze ko azabahuza n’abantu bazabafasha ku buryo batangiza ishoramari.

Ati “Inama nabaha ni ukwishyira hamwe mugafungura iduka. Sinshidikanya ko muzitwara neza. Mushyiremo uduseke, amavuta, ikawa y’u Rwanda, ni ibintu byakurura benshi.’’

Ubundi bucuruzi beretswe burimo amahirwe ni ubujyanye n’inanasi, amacungwa n’imyembe byiganjemo ibivanwa mu bihugu byo mu Karere.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko Leta izakomeza guteza imbere umugore mu bucuruzi.

Ati “Uru rugendo rwari rugamije guhana amakuru hagati y’ibihugu byombi no kwerekana ko abagore bahawe amahirwe bagatera imbere. Ni ukongera gusubiza abagore mo imbaraga no kubabwira ko igihugu cyiteguye kubashyigikira aho bishoboka. Amahirwe nk’aya ni ingenzi kuko atuma bareba aho barushaho guhuza ibikorwa n’abaterankunga batandukanye.’’

Abahanga mu by’ubukungu bagaragaza ko guha imbaraga umugore mu ishoramari bishobora kuzamura umusaruri mbumbe Isi ikoresha ho tiliyari $12 mu 2025.

Imibare y’Urwego rw’Abikorera mu Rwanda (PSF) igaragaza ko ibigo 42% aribyo biyobowe n’abagore mu gihugu.

Mu baturage b’u Rwanda basaga miliyoni 12, igitsina-gore gifite 52%. Raporo y’Ikigo Mpuzamahanga cy’Imari yagaragaje ko abagore batanga umusanzu wa 30% mu bukungu bw’imbere mu gihugu (GDP).

Umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise, yavuze ko mu biganiro byabahuje na Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, babonye amakuru y'aho bakomeza gushora imari
Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yabwiye ba rwiyemezamirimo b’abagore ko bafite amahirwe adasanzwe yo kwinjira ku isoko rya Dubai
Ba rwiyemezamirimo b’abagore bo mu Rwanda beretswe irembo ryo kwinjiriramo batangiza ubucuruzi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu. Ahari amahirwe batungiwe agatoki ni mu bucuruzi bw'ibikomoka mu bukorikori biva mu Rwanda, ikawa ndetse n'imboga n'imbuto
Umuhuzabikorwa w'Imishinga mu Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Basemera Peace Mugisha, atanga ishusho y’imikorere mu bucuruzi
Ambasaderi Hazza Alqahtani yavuze ko muri UAE hari amahirwe akwiye kubyazwa umusaruro
Ambasaderi Hazza Alqahtani aganira na Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette
Abitabiriye iyi nama bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo n'ibibazo bitandukanye
Jessie Kalisa yavuze ko yahoranye inzozi zo guhura n’uwamugeza ku isoko rya Dubai akamenya uko yahakorera ubucuruzi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette, yavuze ko Leta izakomeza guteza imbere umugore mu bucuruzi
Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Prof Bayisenge Jeannette; Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani na Umuyobozi w’Ihuriro rya ba rwiyemezamirimo b’Abagore mu Rwanda, RCWE, Mubiligi Jeanne Françoise
Nyuma y'ibiganiro byahuje impande zombi hafashwe ifoto y'urwibutso

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .