Ba rwiyemezamirimo 14 biyemeje kurega CCID yabambuye ikanabeshya Umukuru w’Igihugu

Yanditswe na Nkurunziza Ferdinand
Kuya 3 Werurwe 2020 saa 12:50
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi kuri uyu wa Mbere yakiriye ba rwiyemezamirimo batubura ingemwe z’ibiti by’imbuto bayigejejeho ikibazo cya kompanyi ya CCID (Community Cooperation for Intergrated Development) yabahaye isoko ryo gutegura ingembwe zifite agaciro ka miliyari imwe na miliyoni 400 Frw, none amasezerano akaba yararangiye nta n’igiceri bahawe mu gihe imbuto zasaziye aho baziteguriye.

Aba ba rwiyemezamirimo bahawe isoko ryo gutegura ibiti by’imbuto ziribwa miliyoni zirindwi, amasezerano y’iryo soko akaba yarashyizweho umukono ku ya 13 Gicurasi 2019 hagati ya kompanyi ya CCID ibinyujije ku wundi mushoramari witwa François Xavier Ngirabagabo (Sous-traitant), na ba rwiyemezamirimo 14 bo mu turere 14, ku buryo muri buri karere hagombaga gutunganyirizwa imbuto ibihumbi 500 ku giciro cya miliyoni 100 z’Amafaranga y’u Rwanda.

Ayo masezerano yarangiye ku ya 13 Gashyantare uyu mwaka, aho abo ba rwiyemezamirimo bavuga ko nta faranga na rimwe bigeze bahabwa na CCID, nyamara bo bari barakoresheje amafaranaga yabo menshi ndetse bamwe bakaka inguzanyo mu bigo by’imari no mu baturanyi kugira ngo bubahirize amasezerano yo gutegura ingemwe basabwaga.

CCID yari yijeje aba baturage ko ibiti bazaba bamaze gutegura kandi byujuje ubuziranenge, bizagurishwa mu baturage, ababiteguye na bo bagahabwa amafaranga nyuma y’iminsi itanu ibiti bikuwe aho byateguriwe.

Ikibazo cyaje kuvuka ubwo CCID yarenzaga igihe yari yemeranyije na ba rwiyemezamirimo ko yagombaga gutangira kugurisha izo ngemwe mu baturage ndetse ikanababuza kuzitanga ku giti cyabo, nyamara ingemwe zari zatangiye kwangirikira mu buhombekero.

Amasezerano avuga ko ibiti byabaga bigejeje igihe cyo guterwa byabaga bibaye ibya nyir’isoko (CCID).

Sibomana Jean Baptiste wakoze iryo soko mu Karere ka Rulindo, avuga ko ibyo yasabwe yabikoze ariko ntiyishyurwe, bikaba byaramugizeho ingaruka zikomeye.

Ati “Byatumye ngurisha inka umunani nari mfite n’umurima ndetse naka n’inguzanyo muri banki, ku buryo byansabye kugurisha inzu kugira ngo nishyure banki. Ubu ndasembera sinkigira aho mba ndetse nananiwe kwishyura abakozi nakoresheje ku buryo banzindukira buri munsi; icyo dusaba ni ukurenganurwa tukishyurwa”.

Uwitwa Sebutozi Joseph w’i Rubavu, ahamya ko iryo soko ryamuteye ubukene bukomeye kuko imitungo ye yatejwe cyamunara.

Ati “Igihombo ni kinini, gutegura ibiti ibihumbi 500 bisaba ubushobozi bwinshi. Niyambaje banki inguriza miliyoni 35, ntanga ingwate y’inzu n’imodoka none byatejwe cyamunara nk’uko amasezerano yabivugaga, kuko nananiwe kwishyura. Nifuza ko batwishyura vuba tukongera kugira icyo dukora kuko ubukene buturembeje”.

Usibye aba baganiriye n’itangazamakuru, hari abandi bari babaswe n’intimba, bavuga ko akayabo bashoye muri iryo soko bari bizeye kuzakuramo inyungu itubutse none bakaba ntacyo baramuye, byatumye n’abana babo birukanwa mu mashuri kubera kubura ubwishyu.

Agahinda k’aba ba rwiyemezamirimo kandi bagasangiye n’abakozi batari bake bari barakoresheje mu mirimo itandukanye yo gutegura ibyo biti by’imbuto kuko na bo batishyuwe ndetse n’abishyuwe bakaba batarayahawe yose.

Umuyobozi wungirije muri CCID-Rwanda, Babona Migisha Pacifique, wari uyihagarariye muri ibi biganiro, we yavuze ko umushinga wabo bise [Green Africa] wari ugamije kugeza ingemwe nyinshi hirya no hino mu gihugu nyuma yo kumenya gahunda yifuzwa na guverinoma y’u Rwanda ko byibura muri buri rugo haba hari ibiti bitatu by’imbuto.

Mu gihe ba rwiyemezamirimo bavuga ko abayobozi ba CCID baje bababwira ko bashyigikiwe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe ndetse na Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi; Babona Migisha avuga ko batanga iryo soko bari bizeye ubufasha bwa leta biciye muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi, ariko nyuma bakaza kubwirwa ko bidashoboka.

Ati “Uburyo bwo kubona amafaranga yo kwishyura bwaratinze kuko twabwiwe nyuma ko leta atari yo izafata bya biti, ko tugomba kubyikorera. Twabibwiwe mu Ukuboza 2019 kandi twe twarabwiye Umukuru w’Igihugu ko dufite ibiti by’imbuto muri Kanama 2019, twari tuzi ko leta ari yo izabiha abaturage ndetse ikanishyura ba rwiyemezamirimo”.

Nyuma y’ibiganiro ba rwiyemezamirimo bahawe umwanzuro umwe gusa uvuga ko MINAGRI izabakorera ubukangurambaga mu baturage, bakaza kwigurira ibiti by’imbuto bikiri mu buhumbekero n’aho kompanyi ya CCID yabateje igihombo bakaba bayijyana mu rukiko.

Ba rwiyemezamirimo bavugaga ko no kujyana mu rukiko CCID ntacyo bazungukiramo kuko iyi kompanyi nta mutungo uzwi ifite, cyane ko no mu gihe cyo kugirana amasezerano nayo, itigeze igaragaza aho izakura ubwishyu bwabo, usibye kubizeza ko ifite inkunga yatewe n’Ibiro bya Minisitiri w’Intebe na MINAGRI ndetse ko abaturage bazagura ibyo biti, hanyuma na bo bakabishyura.

CCID yarabeshye

Igikorwa kijyanye n’uko CCID yateguye ibyo biti, umuyobozi w’iyo kompanyi, Emmanuel Dusingizimana yakigejeje kuri Perezida wa Repuburika, Paul Kagame, ubwo yari mu nama ya ‘Youth Meet The President’ muri Kanama 2019, asaba ko yafashwa kugira ngo bigere ku baturage.

Icyo gihe Umukuru w’Igihugu yabajije niba Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana ahari ngo abikurikirane, na we ati “Turabaza tuzakorana”, naho Umukuru w’Igihugu abwira Dusingizimana ati “Uzambwire nibitagenda neza”.

Nyuma y’iyo nama, Minisitiri Géraldine Mukeshimana yagerageje gushaka uko avugana n’umuyobozi wa CCID ariko ntiyamubona, kuko uwo muyobozi yanze guhura na minisitiri, nyuma amubwirira kuri telefone ko yabanje kujya kureba ko umubare w’ibyo biti yabwiye umukuru w’igihugu uhari.

Ati "Akibivugira mu nama ya ‘Youth Meet The President, njye nagize ngo ni umwe mu rubyiruko dusanzwe dukorana muri gahunda yo gutubura ingemwe, nyuma naramuhamagaye ngo aze tuganire ku kibazo yavuze aranga ntiyaza, amara igihe kinini ataje, nyuma aza kumbwira ko yari arimo gukurikirana ngo amenye ko ibyo biti bihari mu baturage bakorana na we. N’ubu yari arimo arashinja abaturage ko babeshye, na bo bakamushinja ko yababeshye".

Gusa nyuma y’igihe gito CCID yaje kwegera Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi iyifasha kujya kugenzura ibyo biti mu rwego rwo kugaragaza ibifite ubuziranenge bityo bibe byahabwa abakeneye kubitera, ndetse inahuza iyo kompanyi na bimwe mu bigo byifuza kugura ibiti by’imbuto byo gutera, icyakora ngo ibijyanye no kwishyura ba rwiyemezamirimo byose bireba iyo kompanyi ya CCID.

Minisitiri Géraldine Mukeshimana yabwiye itangazamakuru ko basanze CCID yarabeshye umubare w’ingemwe z’ibiti by’imbuto yari yavugiye mu nama ya ‘‘Youth Meet The President’’, ikagerekaho no kubuza abo ba rwiyemezamirimo kwigurishiriza izo ngemwe ku baturage bazishaka, bituma bagerwaho n’igihombo kuko batishyurwaga amafaranga bari barijejwe kandi hari n’ingemwe zatangiye kwangirika.

Ati “Twasanze barabeshye ba rwiyemezamirimo, barangije na twe baratubeshya. Gusa twanzuye ko twashaka uko ibiti bisigaye bifite ubuziranenge biterwa muri iki gihembwe kandi bigakorwa kompanyi ya CCID itabigizemo uruhare, ahubwo abo baturage bagashyirwa muri sisiteme ya leta, bakajya bapiganira amasoko yo gutanga ingemwe z’ibiti by’imbuto nk’abandi ndetse bakanabigurisha ku bandi baturage”.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi ivuga ko abaturage nibajyana CCID mu rukiko, na rwo rukayisaba kuba umutangabuhamya izabikora nta kibazo kuko yo igomba kureberera abaturage bahombejwe mu buryo bufatwa nk’ubwambuzi bushukana.

Iyi minisiteri ivuga ko gahunda yo gutera ibiti by’imbuto ikenewe cyane kandi izakomeza gutezwa imbere kuko mu gihugu habarurwa imiryango isaga miliyoni eshatu kandi imyinshi muri yo ikeneye gutera ibyo biti.

Kugeza ubu mu gihugu hose hamaze huterwa ibiti by’imbuto bisaga miliyoni enye.

Ubwoko b’ibiti bwari bwatunganyije na ba rwiyemezamirimo bambuwe na CCID ni imyembe, amacunga, avoka, ibinyomoro n’amapera, bikaba byaragombaga guhabwa abaturage muri gahunda ya leta y’uko buri muturage agomba gutera nibura ibiti bitatu by’imbuto zitandukanye, ibya mbere bikaba byaragombaga guterwa muri Nzeri 2019.

Buri muntu wari mu bahombejwe na CCID yahawe umwanya wo kuvuga akamuri ku mutima
Bamwe bashenguwe n'agahinda batewe no kutishyurwa amafaranga bashoye mu isoko bari bizeyemo inyungu
Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Dr. Géraldine Mukeshimana, yavuze ko biteguye kuzaba abatangabuhamya mu rukiko, CCID nijyanwa mu rubanza
Sibomana Jean Baptiste wakoze iryo soko mu Karere ka Rulindo, avuga ko ibyo yasabwe yabikoze ariko ntiyishyurwe, bikaba byaramugizeho ingaruka zikomeye
Umuyobozi wungirije muri CCID-Rwanda, Babona Migisha Pacifique, wari uhagarariye CCID muri ibi biganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .