Abamuritse imishinga ni abagore bamaze amezi atandatu bafashwa na BK Foundation n’Inkomoko mu byerekeye amahugurwa n’ubujyanama mu kunoza imishinga yabo.
Imishinga yabo yiganjyemo ifite aho ihurira no guhindura ubuzima bw’abaturage bihereyeho kandi bagahindura n’ubw’abo baturanye.
Umuyobozi ushinzwe porogaramu muri BK Foundation, Pascal Nkurunziza kuri uyu wa 14 Ugushyingo 2024 ubwo iyi mishinga yamurikwaga, yavuze ko uyu mwaka wagizwe umwihariko wo guteza imbere abagore mu rwego rwo guteza imbere ubukungu budaheza.
Ati “Twizera ko iyo wateje imbere umugore uba wateje imbere umuryango ni yo mpamvu rero twashatse kugira ngo ba rwiyemezamirimo b’abagore babashe kwitinyuka no kuva mu ngo barusheho gukora birambye kandi barusheho guhangana na basaza babo.”
Nkurunziza yahamije ko atari uyu mwaka gusa bashyize imbere iterambere ry’umugore kuko ari ikintu BK Foundation yibandaho cyane.
Ati “Harimo abagore kugira ngo bitinyuke babashe guhangana na basaza babo ku murimo. Icyerekezo cya BK Foundation sinanavuga ko ari uyu mwaka gusa ahubwo ni ikintu tuzakomeza.”
Yavuze ko ku byerekeye inguzanyo zisonewe inyungu zizahabwa abantu bari hagati ya batanu cyangwa batandatu bagahabwa igiteranyo cya miliyoni 25 Frw.
Ati “Aya ashobora kumufasha gutangira, noneho akazacuka akajya guhabwa kimwe n’abandi ku zindi serivisi zisanzwe.”
Iyi gahunda imaze kuba ku nshuro ya munani imaze kugera kuri ba rwieyemezamirimo 55 barimo abagore 31.
Ati “Umubare w’abagore wazamutse cyane kubera uyu mwaka tuzafata gusa imishinga y’abagore.”
Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi mu Inkomoko, Helle Dahl Rasmussen yagaragaje ko abamuritse imishinga bose bafite ibitekerezo byiza ariko bitazashoboka ko bose batsinda, bityo bagomba gukomeza gukora badacika intege.
Ati “Mwarakoze kwizera Inkomoko tugakorana ku mishinga yanyu mu mezi atandatu ashize…mwarakoze gukora imishinga mukora mushaka ibisubizo ku bibazo bihari, ibyo mukora bifasha abantu benshi. Ndanashimira BK Foundation yabaye umufatanyabikorwa twishimiye gukorana namwe.”
Yahamije ko ubu bufatanye bukwiye gukomeza no mu bihe biri imbere.
Kugeza ubu BK Foundation imaze gutanga arenga miliyoni 234 Frw mu nguzanyo zisonewe inyungu, zigahabwa ba rwiyemezamirimo bato.
Nkurunziza ati “Ni urugendo kandi urugendo ntabwo ruhita rugarukira hano ngo yahawe inguzanyo ngo byarangiye. Urugendo ruhera mu kubahitamo, hakaza kubaha amahugurwa, ibyo bagaragaje uyu munsi ni nk’umusaruro w’ibyavuye mu mahugurwa bagahabwa inguzanyo, ariko ntitubaha inguzanyo ngo duterere iyo tugendana na bo no kubasura muri za nguzanyo bahawe na ya mishinga bavugaga ese, baracyayirimo? Kuko navuga ngo gutsida k’umwe gutera imbaraga abasigaye inyuma ariko uramutse umutereye aho ntacyo twaba turimo gukora n’ubundi.”
Yavuze ko mu bikorwa byo gusura abatsindiye iyi nguzanyo banahabwa ubujyanama kugira ngo ibikorwa byabo bikomeze kunguka.
Izi nguzanyo zishyurwa mu gihe kitarenze imyaka itatu, ariko ngo iyo basanze hari imbogamizi zatuma umuntu yongererwa igihe cyo kwishyura nab wo birebwaho.
Ba rwiyemezamirimo 12 bamuritse imishinga batangiye urugendo rw’amezi atandatu ari 25. Imishinga itanu cyangwa itandatu izahabwa inguzanyo ni ifite icyo izahindura ku mibereho y’abaturage b’aho ikorerwa, ifite udushya kandi idafite abantu benshi bayikora hirya no hino mu gihugu.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!