00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ba ntamunoza: Tubareke basahurire mu nduru?

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 22 April 2022 saa 07:24
Yasuwe :

Maze iminsi mbona abiganjemo abo mu Burengerazuba bw’Isi basizoye ku bufatanye u Rwanda ruherutse kugirana n’u Bwongereza bwo kwita ku bimukira n’impunzi, aho bazajya boherezwa i Kigali bakahaba ubuzima bwabo bwose cyangwa bagasubira mu bihugu bakomokamo.

Ni intambwe ishimishije cyane mu gukemura ikibazo cy’ibihumbi by’abagabo, abagore n’abana bariho mu buzima bwa mbarubukeye. Simvuze abapfiriye mu nzira bagana i Burayi n’ahandi baba barota ubuzima bwiza [bwahe bwo kajya] ko birirwa bakarara bakorerwaho ubufindo n’abababeshye ko bagiye kuba ba Mirenge ku Ntenyo.

Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Boris Johnson aherutse guca akarongo ku nyungu z’ubufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda avuga ko "Bizatuma [abimukira] banyura mu nzira zemewe kandi bice intege ubucuruzi bwakorerwaga abimukira.”

Ese koko abimukira baracuruzwa? Igisubizo kiroroshye, menya ko hari ba rusahuriramunduru bitwikira icyo bita amahirwe aba iyo za Burayi, bagakina n’amarangamutima n’ibyifuzo by’abimukira bafite amikoro, bakabashora mu ngendo zirimo amakuba menshi kuko baba bijejwe ko nibazirangiza, bazahabwa ubuhungiro bagatengamara hakurya y’amazi.

Iki ni cyo Boris yise ’gucuruza abantu’. Ibi byose bikorwa mu nyungu z’abo banyabyaha ariko bigashyira mu kaga abimukira kuko hari abatakariza ubuzima muri izi ngendo, abadafite amikoro yo kwishyura ba rusahuriramunduru babigwamo hagakomeza ababashije kwishyura ababambutsa.

Niba warabashije kurunguruka ku mibereho y’impunzi n’abimukira baba mu nkambi iyo za Burayi, ndakeka ko wumva neza akababaro bariya bantu babayemo. Ongera utekereze kumara imyaka itanu cyangwa 10 utarahabwa uburenganzira bwo gukora ngo ugire icyo wimarira kandi ari cyo cya mbere cyakuvanye aho wabaga. Ngiryo ishyano u Rwanda n’u Bwongereza barimo kuvugutira umuti.

Aba bimukira mu Rwanda bazahabwa serivisi bazaba bakenera nk’ubuvuzi, guhabwa imirimo, kurengerwa n’amategeko nk’abaturage b’u Rwanda mu buryo bwuzuye, uburezi n’ibindi.

Muri urwo rugendo u Bwongereza bwemeje ko buzashora mu Rwanda miliyoni £120 (miliyari zirenga 120 Frw) mu mahirwe atandukanye ku Banyarwanda n’impunzi haba mu mashuri, amasomo y’imyuga n’ubumenyingiro, kwiga indimi n’amashuri makuru na kaminuza.

Ubu buzima buhuye neza n’ibyo Boris aherutse gushimangira ko kubohereza mu Rwanda [abimukira] ari amahitamo mazima kuko ari kimwe “mu bihugu bitekanye ku Isi” kandi bimaze igihe bishimwa ku ruhando mpuzamahanga kubera uburyo byakiramo impunzi".

Nta kabuza azi uburyo u Rwanda rwakiriye abimukira bacuruzwaga nk’amasuka muri Libya, bamwe bakambutswa abandi bakarohama. Bamwe muri bo bisanze mu Rwanda ndetse barakora ibikorwa bibateza imbere ari na ko bazamura n’igihugu.

Ba ntamunoza!

Inkundura yo kwamagana ubufatanye bw’u Rwanda n’u Bwongereza ikomeje gutizwa umurindi n’ibitangazamakuru by’i Burayi ndetse na bamwe mu bategetsi bakuru.

Ku Cyumweru mu buryo bwatunguye benshi, Umushumba Mukuru w’Itorero ry’Abangilikani ku Isi [Arkiyepiskopi wa Canterbury], Justin Welby yavuze ko icyo cyemezo cyo kohereza abimukira mu Rwanda gihabanye na kamere y’Imana.

Mu ijambo yavugiye mu Ngoro ya Canterbury ku Munsi Mukuru wa Pasika, Musenyeri Welby yavuze ko hari ‘ibibazo bikomeye bitewe n’iyoherezwa ry’abasaba ubuhungiro mu mahanga’.

Yakomeje agira ati “Ibisigaye ni ibya politiki n’Abanyapolitiki. Icyangenderwaho ni uko byaba ari byiza mu maso y’Imana. Ariko siko bimeze.”

Amagambo y’uyu mukozi w’Imana yazamuye uburakari bwa benshi mu banyepolitiki b’u Bwongereza bamusaba kugaragaza icyo abona cyakorwa mu gukemura ikibazo.

Undi mutegetsi ukomeye ni uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Bwongereza, Thereza May, wabwiye Inteko Ishinga Amategeko ko adashyigikiye uriya mugambi kubera impungenge ze niba wujuje ibisabwa ku ’mategeko, gushoboka no gutanga umusaruro’.

May ati "Ku byo numvise kandi nabonye kugeza ubu kuri uyu mugambi, sinshyigikiye kohereza abantu mu Rwanda kubera amategeko, uko byakorwa n’uko byatanga umusaruro. Niba koko imiryango itazatatanywa, ni ibihe bimenyetso afite ko ibi bitazaganisha ku kongera izanwa ritemewe ry’abagore n’abana?"

Umugenzuzi wa Minisiteri y’Ubutegetsi y’u Bwongereza, Yvette Cooper, na we yamaganye iyi gahunda avuga ko ’idakoreka, itarimo ubunyamwuga kandi irimo ubugome’. Yanavuze ko yakozwe mu kwihunza imyaka yo kunanirwa ikibazo cy’abimukira batemewe.

U Rwanda rufite impamvu

Aba bose banenga uyu mugambi, uwavuga ko bigiza nkana ntiyaba abeshye. Nk’uko Minisitiri Priti Patel yakomeje kubivuga, kubera iki ’nta bisubizo bo batanga ku kibazo’.

Ati "Impinduka zirakenewe kuko abantu barimo gupfa bagerageza kuza mu Bwongereza. Ibi bizafasha gusenya ’ubushabitsi’ bw’abambutsa abantu bitemewe kandi birokore ubuzima bw’abantu ari na ko birengera abari mu kaga mu by’ukuri."

Patel avuga ko ubu bufatanye ari ubwoko bw’ibikenewe muri politiki mpuzamahanga ikwiye ku bimukira, mu gutuma abantu baba amahoro no kubaha amahirwe yo kumererwa neza.

Ibi byanashimangiwe na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta wavuze ko nk’igihugu kizi ububi bw’ubuhunzi no kuba umwimukira mu gihugu cy’amahanga, kitashoboraga kurebera abantu bapfa cyangwa babaho nabi kubera ba rusahuriramunduru babifitemo inyungu.

Ati “Hari uburyo bumwe twashoboraga kubirebera tukabona abantu bapfa abandi bari mu bigo biri aho bakamaramo imyaka ariko dutekereza ko niba n’amategeko mpuzamahanga ariho, hari n’ibindi bitandukanye bigenga uko abimukira bagomba gufatwa ariko ntabwo bikora. Uyu munsi twiyemeje gukorana n’u Bwongereza kugira ngo turebe niba hari uburyo twakemura iki kibazo.”

U Rwanda kandi nk’igihugu cyihaye gahunda yo guhangana n’ikibazo cy’abimukira ndetse n’igihugu cyita ku buzima n’imibereho myiza y’abaturage, nticyakwemera ko abantu bakomeza kubabara aka kageni.

Amateka y’u Rwanda atwereka neza ko nta kindi gihugu cyari gikwiye kwakira impunzi, nta kindi gihugu cyari gikwiye gukunda impunzi gisumba kandi kirenze u Rwanda kuko ibiba kuri ziriya mpunzi n’abimukira Abanyarwanda babiciyemo, barabizi kandi barabisobanukiwe cyane.

Rev. Dr. Laurent Mbanda uyobora Itorero Angilikani mu Rwanda, aherutse kuvuga ko "Abo rero bavuza induru hirya no hino ngo byacitse u Rwanda rwagize gutya, ntibazi icyo ari cyo, kandi sinabifuriza ko umuntu yabatiza kuba izo mpunzi ariko iyo twaciye mu bintu nk’ibyo twaciyemo nk’abanyarwanda, tuzi gufungura umutima, tuzi kurambura amaboko, tuzi kwakira, tuzi guhobera, tuzi guhumuriza".

Ibyo u Rwanda n’u Bwongereza bigiye gukora si bishya kuko ibihugu nka Danemark, Israel barabikoresha ndetse n’Abanyamerika bajya kujyana Abanya-Afghanistan babakoreraga muri iki gihugu babanje kubanyuza mu bihugu bitandukanye birimo u Budage, u Butaliyani, Qatar, Bahrain, basuzuma ubusabe bwabo babona bwemewe bakabajyana muri Amerika.

Amasezerano mpuzamahanga yo mu 1951 arengera uburenganzira bw’impunzi avuga ko igihugu umuntu aba yahungiyemo yaba ku bw’umutekano we, impamvu za politiki cyangwa abangamiwe n’umutekano we, igihugu cyasinye kuri ayo masezerano ntabwo kiba gifite uburenganzira bwo kumwirukana.

Ayo masezerano ntabwo ajya avuga amategeko yo guha umuntu ubuhunzi, ibyo biba mu mategeko y’igihugu uwo muntu agiyemo.

U Rwanda ruri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano mpuzamahanga yo kwita ku mpunzi kandi runafite politiki na gahunda byihariye byo kwita ku mpunzi no guharanira ko uburenganzira bwazo bwubahirizwa mu gihugu.

Kuri ubu u Rwanda rucumbikiye impunzi n’abasaba ubuhungiro basaga 130.000 kandi bose babayeho mu mutekano ari na ko bahabwa amahirwe atandukanye abahindurira ubuzima akanabafasha kubana no gukorana n’abandi Banyarwanda muri gahunda zitandukanye.

Mu bacumbikiwe mu Rwanda harimo abimukira b’abasaba buhungiro baturutse muri Libya kuva mu mwaka wa 2019, aho abasaga 700 muri bo bamaze kubona ibihugu byemera kubakira. Iyi gahunda yo kwakira abimukira baturutse mu Bwongereza, ishobora kuzabera icyitegererezo ibindi bihugu bikabona ko ’ku bufatanye hakemuka byinshi’.

Kuva mu 2001, u Bwongereza bumaze kwakira abimukira bagera ku bihumbi 80 baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika, ndetse guhera mu 2010, bwatuje 6500.

Umwaka ushize abantu 28.526 ni bo bamenyekanye ko bambutse inyanja mu bwato buto bajya mu Bwongereza bavuye ku 8.404 mu 2020. Nibura ku munsi hambuka 600, imibare ikaba yerekana ko bazagera ku 1000 mu byumweru biri imbere.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .