U Rwanda rwasaruye miliyari 4.5 Frw mu bikomoka ku buhinzi n’ubworozi byoherejwe mu mahanga mu cyumweru kimwe

Yanditswe na IGIHE
Kuya 30 Ugushyingo 2020 saa 11:09
Yasuwe :
0 0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi (NAEB), cyagaragaje ko mu cyumweru gishize, ibikomoka ku buhinzi birimo icyayi, ikawa, imboga, imbuto n’indabo n’ibikomoka ku bworozi byinjirije u Rwanda 4.595.737$, ni ukuvuga asaga miliyari 4,5 Frw.

Iyi mibare yerekana ko mu cyumweru kimwe u Rwanda rwohereje mu mahanga indabo, imboga n’imbuto bingana na 157,347 kg rugakuramo agera kuri 387,297$. Aya mafaranga yazamutse ku kigero cya 7,8% ugereranyije n’ayo rwari rwakuye mu byo rwari rwohereje mu cyumweru cyabanje.

Hamwe mu hantu hajyanywe umubare munini w’izi ndabo n’urusenda ni mu Buholandi, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, u Bwongereza, Dubai, u Budage, u Bubiligi, u Bufaransa, Nigeria na Ghana.

Ikawa nka kimwe mu bicuruzwa u Rwanda rwohereza mu mahanga nayo muri iki cyumweru gishize yinjije agera kuri 911,624$, aturutse mu biro 258,380 byoherejwe mu bihugu nk’u Bushinwa na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Mu cyumweru gishize kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga icyayi gipima kg 698,584 mu bihugu birimo Pakistan, Kazakhstan na Sudan. Iki cyayi cyinjije agera kuri miliyoni 1,956$.

Mu bindi byinjirije u Rwanda muri iki cyumweru gishize harimo ibinyampeke n’ibinyamisogwe kuko hoherejwe mu mahanga ibingana na 1,256,345kg byinjiza 559 880$.

Ibi binyampeke n’ibinyamisogwe byoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Vietnam n’u Bwongereza.

Uretse ibi kandi u Rwanda rwohereje mu mahanga amatungo n’ibiyakomokaho birimo inyama z’inka n’inkoko, amagi, amata n’amafi bifite agaciro ka 330 920$.

Nyuma ya Jenoside yakorwe Abatutsi mu 1994, urwego rw’ubuhinzi ni rumwe mu zavuguruwe ndetse n’amafaranga rwinjiriza igihugu arushaho kwiyongera, dore ko imibare ya Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi yerekana ko yavuye kuri miliyoni 70 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 421.1 z’amadolari mu 2020.

Amafaranga aturuka mu ikawa yavuye kuri miliyoni 38 z’amadolari mu 1994 agera kuri miliyoni 62.4 z’amadolari mu gihe ayavaga mu cyayi mu 1994 yari miliyoni 17.5 z’amadolari, kuri ubu hakaba havamo miliyoni 92.54 z’amadolari.

Mu bworozi, inka mu banyarwanda zariyongereye kuko zavuye ku nka 172 000 zikagera ku nka 1 300 000, harimo inka ibihumbi 380 zatanzwe muri gahunda ya Girinka yatangijwe mu 2006.

Umukamo nawo wariyongereye kuko wageze kuri litilo z’amata 847,178,000 uvuye kuri litilo 7,206,000 mu 1994.

RAB kandi igaragaza ko mu gihugu kuri ubu hari amakusanyirizo y’amata 132 avuye ku makusanyirizo atageze kuri atanu yari ahari mu 1994. Ikigereranyo cy’amata umunyarwanda anywa ku mwaka cyavuye kuri litilo 1.2 ku mwaka, kigera kuri litilo 70 ku mwaka.

Umusaruro w’amafi mu Rwanda nawo wavuye kuri toni 7000 mu 1994 ugera kuri toni 35 321.

Indabo ni kimwe mu bicuruzwa byinjirije u Rwanda muri iki cyumweru gishize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .