00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ayaranze icyumweru: Lisansi na mazutu byarazamutse, Loni ishotora u Rwanda, The Ben aryohereza Abanyakigali

Yanditswe na IGIHE
Kuya 8 August 2022 saa 10:36
Yasuwe :

Icyumweru gishize cyaranzwe n’ibikorwa bitandukanye haba mu rwego rwa politiki, ubukungu, ubukerarugendo, siporo ndetse n’imyidagaduro.

Abanyarwanda baganuye ibyo bejeje

Imwe mu minsi mikuru yaranze icyumweru gishize ni Umuganura, aho Abanyarwanda bahurira hamwe bagasangira umusaruro mu buhinzi n’ubworozi uba warabonetse mu mwaka.

Ku rwego rw’Igihugu, uyu munsi mukuru wabereye mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Rusiga ndetse witabirwa n’abayobozi bakuru barimo na Minisitiri w’Intebe, Dr Edouard Ngirente.

Minisitiri w’Intebe, Dr Ngirente Edouard yavuze ko kugira ngo u Rwanda rubashe kwihaza mu biribwa, Abanyarwanda bakwiye gushyira imbaraga mu buhinzi n’ubworozi bakoresha inyongeramusaruro, batera ibiti by’imbuto batibagiwe no kurwanya isuri.

Uretse uyu munsi mukuru wizihirijwe mu Karere ka Rulindo wasangaga Abanyarwanda aho batuye hirya no hino bateguye ibikorwa byo gusangira ibiribwa byiganjemo ibya Kinyarwanda ndetse n’amata.

Minisitiri w'Intebebyasuye bimwe mu bicuruzwa bikorwa na Ese Urwibutso ya Sina Gerard
Minisitiri w'Intebe yamurikiwe umusaruro ukomoka ku buhinzi mu Karere ka Rulindo
Minisitiri w'Intebe yasuye bimwe mu bikorwa bikorerwa mu Karere ka Rulindo mu kongera umusaruro
Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente na Minisitiri w'Urubyiruko n'Umuco, Rosemary Mbabazi baha abana amata

Adil yongereye amasezerano muri APR FC

Imwe mu nkuru za siporo zaranze icyumweru gishize ni ijyanye n’uko umutoza wa APR FC, Adil Erradi Muhammed yongerewe amasezerano y’imyaka ibiri.

Iki cyizere uyu mugabo yagiriwe cyaturutse ku kuba Adil Erradi Muhammed amaze imyaka itatu yikurikiranya ahesha APR FC igikombe cya shampiyona.

Umuyobozi Mukuru wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko banyuzwe n’akazi Adil yakoze mu gihe amaze muri iyi kipe.

Ati “Adil yongereye amasezerano y’imyaka ibiri ishobora kongerwaho indi. Twashimye ibyo yakoze mu myaka itatu tumaranye, uyu mwaka tumutumye kurenga amatsinda mu mikino ya CAF Champions League.”

Loni yongeye gushotora u Rwanda

Mu bijyanye na Politiki imwe mu nkuru zacicikanye mu cyumweru gishize ni ijyanye n’ibyatangajwe n’ibinyamakuru mpuzamahanga bivuga ko impuguke z’Umuryango w’Abibumbye mu iperereza zakoze zasanze u Rwanda rushyigikiye umutwe wa M23.

Iyo raporo itarajya hanze, ishinja Ingabo z’u Rwanda ko zagiye ku butaka bwa Congo mu bihe bitandukanye uhereye mu mpera z’umwaka ushize, zigafasha umutwe wa M23 guhangana n’Ingabo za FARDC.

Ni amakuru u Rwanda rwamaganiye kure ruvuga ko ntacyo rwatangaza kuri raporo itarasohoka.

The Ben yaryoheje Weekend n’Abanyakigali

Kimwe mu bikorwa byari bitegerejwe cyane mu mpera z’icyumweru gishize ni igitaramo umuhanzi The Ben yakoreye muri BK Arena ndetse kikagenda neza.

The Ben usanzwe aba muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika yageze mu Rwanda mu ntangiriro z’icyumweru gishize ahita yizeza itangazamakuru ryari ryaje kumwakira ko igitaramo kizaba kimeze nk’ubukwe.

Ibi byatumye amatsiko arushaho kuba yose ku bakunzi b’umuziki w’uyu musore.

Ku wa Gatandatu ni bwo iki gitaramo cyiswe ‘Rwanda Rebirth Celebration Concert’ cyabaye ndetse kigaragaramo ubwitabire buri hejuru. Abacyitabiriye batashye bishimye bitewe n’umuziki mwiza bahawe na The Ben ndetse n’abandi bahanzi bagaragaye muri iki gitaramo.

The Ben yaserutse agaragiwe n'abasore n'inkumi, iburyo n'ibumoso
The Ben yatangiye kuririmba urumuri rwagabanyijwe, abantu bacana amatoroshi mu kirere
The Ben yashimangiye ubuhanga bwe mu kuririmba, abantu bataha banyuzwe
Amarangamutima yari yose muri iki gitaramo

Weekend isize ibiciro bya lisansi na mazutu bizamutse

Mu bindi byaranze impera z’icyumweru gishize ni izamuka ry’ibiciro bya lisansi na mazutu mu Rwanda.

Ku Cyumweru tariki 7 Kanama 2022 nibwo Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yatangaje ko mu mezi abiri ari imbere igiciro cya mazutu kigomba kugura 1607 Frw kuri litiro, naho lisansi ikagura 1609 Frw.

Dr Nsabimana Ernest yavuze ko nubwo bimeze gutyo nta kizahinduka ku biciro by’ingendo kuko Leta yigomwe asaga miliyari 10 Frw mu bijyanye n’imisoro icibwa ibikomoka kuri peteroli.

Abacuruzi kandi basabwe kutitwaza iri zamuka ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli ngo burize ibiciro by’ibiribwa na serivisi.

U Rwanda rwahawe ubutaka i Naivasha

Icyumweru gitambutse gisize u Rwanda ruhawe ubutaka bungana na hegitari enye mu cyanya cyahariwe inganda i Naivasha muri Kenya.

Ku wa 6 Kanama 2022 nibwo Perezida Uhuru Kenyatta yashyikirije Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya, Dr Richard Masozera, icyangombwa cy’ubu butaka.

Ubu butaka bungana na hegitari 4,047, u Rwanda rwiteze kuzajya rubwifashisha gutwara ibicuruzwa bivanywe ku cyambu cya Mombasa bigana i Kigali.

Bizanagabanya kandi ikiguzi byatwaraga mu kubibika ibyo bicuruzwa hamwe no kugira ngo bibe byahabwa uburenganzira bwo gusohoka mu gihugu.

Umusirikare wa RDC yarasiwe mu Rwanda

Mu mpera z’icyumweru gishize umusirikare mu Ngabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC), yarasiwe ku butaka bw’u Rwanda mu Mudugudu wa Cyamabuye, Akagari ka Rusura, Umurenge wa Busasamana mu Karere ka Rubavu, mu gace kakunze kunyurwamo n’abarwanyi ba FDLR.

Uyu musirikare yarashwe kuko yari yambutse umupaka yirukanka ku bana bari baragiye intama ashaka kuzibaka.

Umurambo we washyikirijwe abayobozi ba Congo ku mupaka wa Kabuhanga.

Ikibaya gihuza u Rwanda na RDC gikunze kurasirwamo abantu bagerageza kwinjiza magendu mu gihugu n’abasirikare ba FARDC barenze umupaka bakaraswa bitiranwa n’abanzi.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .