Ibi byashimangiwe n’Umuyobozi Mukuru wa KTRN, Aaron An kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Gicurasi 2022, ubwo abakozi n’ubuyobozi kw’iki kigo basuraga Rwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro bakanunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi.
Abagize KTRN batemberejwe uru rwibutso banasobanurirwa amateka yaranze uyu musozi muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
Aaron yavuze ko yamenye bwa mbere Jenoside yakorewe Abatutsi muri 2015, arushaho kuyisobanukirwa byimbitse umwaka wakurikiyeho ubwo yageraga mu Rwanda bwa mbere agasura inzibutso zitandukanye mu gihugu.
Yagize ati “Jenoside yakorewe Abatutsi ntigomba gufatwa nk’amateka areba Abanyarwanda gusa, ni amateka y’Isi yose, buri muntu wese agomba kumenya akanigira ku byabaye mu Rwanda, kugira ngo bitazongera kubaho ukundi.”
Yasoje ashimira Abanyarwanda bateye intambwe ikomeye y’ubumwe n’ubwiyunge basenyera umugozi umwe wo kubaka igihugu cyabo ubu bakaba ari intangarugero ku Isi yose.
Umwe mu bakozi ba KTRN, Kamanzi Jean Baptiste, yatangaje ko abantu bakwiye kwifashisha murandasi mu kurwanya ibikorwa byose bihembera amacakubiri n’urwango.
KTRN ni ikigo cyageze mu Rwanda mu 2014 kije gutanga internet ya 4G LITE n’umuyoboro ukwirakwiza internet wa ‘fibres optiques’.
Kugeza ubu iki Kigo ni cyo kiranguza internet ya 4G ku bigo bitandukanye birimo iby’itumanaho n’ibiyicuruza.
















Amafoto: Shumbusho Djasir
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!