00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

AVEGA-Agahozo yashimiye Madamu Jeannette Kagame watabaye abandujwe SIDA muri Jenoside

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 April 2025 saa 09:00
Yasuwe :

Visi Perezida wa Kabiri w’Umuryango w’abapfakajwe na Jenoside yakorewe Abatutsi, AVEGA Agahozo, Mpinganzima Constance, yashimiye Madamu Jeannette Kagame uburyo yafashije abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bafashwe ku ngufu bakanduzwa Virusi itera SIDA, bakabasha kubona ubuvuzi no kongera kugira icyizere cyo kubaho.

Mpinganzima yabwiye RBA ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi abari barandujwe Virusi itera SIDA babanje kugorwa no kwiyakira, batinya kuvuga ariko hari n’ikibazo cyo kubona amikoro yo kubashakira ubuvuzi kuko icyo gihe imiti yari ihenze.

Yagize ati “[Mu bafashwe ku ngufu] hari abo banduje vurusi itera SIDA kandi umuco wacu mu Rwanda murawuzi bene icyo kintu ushyingura ku mutima. Ariko twari twarahawe amahugurwa tukajya tubegera muri rusange tukabaganiriza kuko ntitwabaga tuzi uwahuye n’icyo kibazo kereka iyo we yifungukiraga akaza akakubwira.”

Mu biganiro bagiranaga n’abanyamuryango ba AVEGA, banakomozaga ku kintu cyo gufatwa ku ngufu kugira ngo barebe niba hari uwababohoka ku mutima akavuga ibyamubayeho byose, ndetse bamwe bemeza ko bafashwe ku ngufu bajyanwa ku mavuriro bagapimwa indwara zose.

Abo babaruye bandujwe SIDA ku ikubitiro ingorane yabaye kubabonera imiti kugeza ubwo Madamu Jeanette Kagame yabagobotse imiti iraboneka, bituma n’abari barasigaye bakomeza gutinyuka kuvuga ibyababayeho.

Ati “Imiti ya virusi itera SIDA yari igihenda cyane ariko tugira Imana cyane Madamu Jeannette Kagame aradufasha baduha imiti y’abari bamaze kuboneka.”

“Na ba bandi batinyaga babonye aba mbere babonye imiti kandi ubuzima bukomeje bituma batinyuka baratubwira, imiti na yo ikomeza kuboneka na Minisiteri y’Ubuzima iza kudufasha.”

Imibare igaragaza ko muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, hari abagore bari hagati ya 300 na 500 bafashwe ku ngufu kandi 60% muri bo bandujwe virusi itera SIDA.

AVEGA Agahozo yashimiye Madamu Jeannette Kagame watanze umusanzu ukomeye mu kubonera imiti abandujwe SIDA muri Jenoside

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .