Kuri uyu wa 6 Werurwe 2025, ni bwo hagaragaye amashusho uyu musore ari kurwana n’abagenzi ndetse n’abakozi mbere y’uko indege yiteguraga guhaguruka ku Kibuga cy’Indege cya Avalon, hafi y’Umujyi wa Melbourne, aho yari irimo abagenzi 160 berekeza i Sydney.
Polisi ivuga ko uyu musore yinjiye ku kibuga cy’indege yabanje gusenya uruzitiro rwo ku kibuga cy’indege, mbere y’uko ahagarikwa agasubizwa hasi.
Uyu musore w’imyaka 17 wo mu gace ka Ballarat utatangajwe imyirondoro, yahise atabwa muri yombi nyuma akazajyanwa kuburanira mu rukiko ruburanisha abana aho azaburana ku byaha umunani ashinjwa.
Police yahise itangira gusaka imodoka ndetse n’ibikapu bibiri byari hafi aho ireba ko hari izindi ntwaro zaba zirimo.
Umuyobozi wa Polisi muri ako gace, Michael Reid, yemereye itangazamakuru ko uyu musore yafashwe n’abagenzi batatu afite imbunda ubwo yazamukaga ajya mu ndege. Gusa yatangaje ko nta muntu wigeze akomerekera muri izo mvururu
Reid yavuze ko bari gukorana n’abashinzwe kurwanya ibyaha by’iterabwoba ariko hakiri kare kwemeza icyateye uyu musore gukora ibi.
Ati “Nta gushidikanya ibyabaye byateye ubwoba abagenzi gusa turabashimira ko bagaragaje umutima ukomeye cyane cyane kuri bariya bamufashe.”
Umwe mu bagenzi yabwiye Televisiyo ya ABC ko uyu musore ucyekwa yari yambaye nk’abakozi bakora ku kibuga cy’indege.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!