Igikorwa cyo guha impamyabumenyi abo bari abanyeshuri cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 10 Ugushyingo 2024, kibera i Masoro mu Mujyi wa Kigali ku cyicaro gikuru cy’iyo kaminuza.
Iyo kaminuza yari itanze impamyabumenyi ku nshuro yayo ya 30, aho abazihawe uyu munsi barimo 465 basoje amasomo y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu mashami nka Tewolojiya, Uburezi, Ikoranabuhanga, Ubuforomo, Imari, Ikoranabuhanga n’andi.
Harimo kandi abagera kuri 111 basoje mu mashami atandatu anyuranye y’icyiciro cya gatatu cya kaminuza.
Abahawe impamyabumenyi ni Abanyarwanda n’abandi bo mu bihugu 12 byiganjemo ibya Afurika.
Umuyobozi Mukuru wa AUCA, Prof. Eustace Penniecook Saywers yavuze ko iyo kaminuza yishimira urugendo rw’imyaka 40 imaze rwahuriranye no gutanga impamyabumenyi mu Rwanda ku nshuro ya 30.
Prof. Eustace yakomeje avuga ko iyo myaka irimo umusanzu ukomeye abarezwe na AUCA batanze mu muryango mugari muri rusange.
Ati “Mu myaka 30 ishize AUCA ntiyashyize ku isoko ry’umurimo abakora mu nzego za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda gusa. Byanarenze imbibi z’Igihugu bamwe bakorera mu bindi bigo bitandukanye mu Kerere ka Afurika y’Iburasirazuba”.
Yongeyeho ko AUCA yongeye amashami yigishaga ajyanye n’ubuzima, aho nyuma y’ubuforomo n’ububyaza isanganywe kuva mu 2020 yongeyeho ishami ry’ubuvuzi rusange aho aba mbere barirangijemo bazajya ku isoko ry’umurimo mu 2027.
Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya AUCA akaba n’Umuyobozi w’Itorero ry’Abadivantisiti b’Umunsi wa Karindwi mu Rwanda, Dr. Byilingiro Hesron yibukije abasoje amasomo ko ubumenyi bafite babukoresheje nta budakemwa bitabateza imbere bo n’umuryango mugari bagiye gukorera.
Yashimye kandi ingamba zose zashyizweho na Leta y’u Rwanda mu guteza imbere uburezi by’umwihariko kuba Igihugu gifite umutekano usesuye.
Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi, Irere Claudette yavuze ko AUCA ari imwe muri kaminuza zikorera mu Rwanda zihagaze neza mu ireme ry’uburezi iha abayigamo.
Ati “Abarangiza muri AUCA baza ku isoko ry’umurimo mu nzego zitandukanye barashimwa bigaragaza ko ubumenyi bahavana buhagaze neza. Abenshi basoza amasomo hano ubona ko isoko ry’umurimo ribishimiye nasaba iyi kaminuza gukomerezaho no mu yandi mashami”.
Irere kandi yashimye ubufatanye bwa Leta n’imiryango ishingiye ku myemerere mu guteza imbere uburezi.
Ati “Ibigo by’amashuri birenga 70% mu byo dufite ni iby’abanyamadini. Iyo ibikorwa bakora birenze kubwiriza ubutumwa bikajya mu guhindura ubuzima bw’abantu bigirira Igihugu akamaro ndetse Leta ikababona nk’abafatanyabikorwa. AUCA ni kimwe mu bigo byashinzwe n’Abadivantisiti kandi ntibivuze ko abahiga bose babarizwa muri iryo dini. Ibyo rero ni byo dushyigikira kuko biha amahirwe buri wese akiteza imbere agateza imbere n’Igihugu”.
Muhirwa Singiza Shekina wahawe impamyabumenyi y’icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu bijyanye n’Ikoranabuhanga yavuze ko indangagaciro za gikirisitu batojwe ndetse no kuba AUCA ari kaminuza y’ubukombe bizamufasha kubona akazi vuba ndetse no kugakora neza.
Amafoto: Isaac Munyemana
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!