Mu myaka mike ishize byari bigoye kwiyumvisha ko aba bombi bashobora kongera kugira ikibahuza, bakaba n’inshuti. Ni ibintu nabo bahamya ko babibonaga kure nk’Izuba.
Tariki 9 Mata 1994, Karenzi Nasson yari mu itsinda ry’abantu bagabye igitero kuri Paruwasi ya Rukara, bica ibihumbi by’Abatutsi bari bayihungiyemo barimo n’abagize umuryango wa Murekatete Margaret.
Mu muryango wo kwa Se, Murekatete Margaret yapfushije abarenga 80, ku ruhande rwo kwa nyina apfusha abarenga 75.
Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi, Karenzi na bagenzi be bagabye iki gitero bahungiye muri Tanzania.
Murekatete we kimwe n’abandi benshi barokotse batangiye urugendo rwo kwiyubaka rwari rugoye nyuma yo gupfusha benshi mu bagize umuryango we.
Nyuma yo kubona ko nta hazaza afite mu buhungiro no kumva uburemere bw’ibibi yakoze, Karenzi yahisemo gutaha, akatirwa igifungo cy’imyaka irindwi n’inkiko Gacaca. Mu bamushinje harimo n’uyu mugore yiciye.
Murekatete ati “Numvaga bidashoboka ko nakongera kubana n’Umuhutu, bitanashoboka ko n’Umuhutu yabaho […] urugendo rwo kubabarira kugira ngo mbigereho aba bagabo barahunze bigeze aho barahunguka Leta y’u Rwanda ishyiraho inkiko Gacaca barabafata turabashinja ko batwiciye abantu, barabafunga.”
Nyuma yo kurangiza igihano, Karenzi yarafunguwe ariko kongera kubana na Murekatete biramugora, ku buryo bombi iyo bahuraga bihishaga.
Karenzi ati “Kugira ngo mbyakire byari ibintu bigoye kuko njye nafunzwe imyaka irindwi, ariko ngeze muri gereza natekereje ku byo nakoze, numva nakoze ibintu bigayitse.”
Murekatete yunze mu rya Karenzi, avuga ko “ubundi twarahuraga akihisha, nanjye nahura nawe, namukubita ijisho nkumva navuza induru. Ni uko twari tumeze.”
Aba bombi ni abaturanyi ba Albert Rutikanga wanagize uruhare rukomeye kugira ngo bongere kubana.
Rutikanga ni imfubyi ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko ababyeyi be bari mu biciwe muri iyi paruwasi yaguyemo umuryango wa Murekatete. Uretse ababyeyi be Rutikanga, yapfushije abo mu muryango we bandi barenga 70.
Uyu mugabo ni umwe mu barokotse Jenoside wateye intambwe ya mbere mu kubarira abishe abe, binyuze mu nyigisho yahawe n’umuryango Aegis Trust mu 2015.
Nyuma yo kubona ko ubumwe n’ubwiyunge bushoboka, Rutikanga yiyemeje gukangurira bagenzi be barokotse kubabarira ababiciye, ndetse atangiza gahunda y’inyigisho ziri muri uyu murongo.
Ati “Ubwo natangiraga iyi gahunda yo gushyiraho Umudugudu w’ubwiyunge, byafashe igihe kubera ko muri icyo gihe hari ikintu cyo kwishishanya hagati y’abarokotse Jenoside n’abayikoze, ndetse na bagenzi banjye barokotse Jenoside barambajije bati uri umusazi? Ku buryo ubabarira aba bantu bagize uruhare mu kwica imiryango yacu.”
Yakomeje avuga ko “n’abagize uruhare muri Jenoside ubwo nababwiraga kuza barambwiye bati uri mu barokotse, ntabwo bigeze banyizera ubwo nabegeraga.”
Murekatete yavuze ko ubwo yegerwaga na Rutikanga amwigisha ibijyanye no kwiyunga no kubabarira, yabanje gutekereza ko yahawe ruswa.
Ati “Natekereje ko Rutikanga bashobora kuba baramuhaye ruswa, ashobora kuba yaratugurishije akaba azanywe no kugira ngo yongere kuduhuza n’abantu batumariye abantu.”
Ku ruhande rwa Karenzi, yavuze ko yagowe no kumva inyigisho za Rutikanga, cyane ko yari mu gitero cyamugize imfubyi.
Ati “Nitwe twamugize imfubyi, kugira ngo rero uzamusange uzamubwire ngo mwicarane muganire ni intambara ikomeye.”
Bigoranye Rutikanga yatangije izi nyigisho zahuje abakoze Jenoside n’abayikorewe. Murekatete na Karenzi nabo bisanga mu itsinda ry’abagomba kwigishwa.
Murekatete avuga ko ubuhamya bwa Rutikanga bwamweretse ko ashobora kubabarira.
Ati “Umutima wanjye waje kunyemeza ko Rutikanga niba ababyeyi be baraguye muri Kiliziya akaba ari umwana kuri njye, kuki njye ntababarira.”
Yakomeje avuga ko nawe yageze aho abasha kubabarira Karenzi.
Ati “Ntabwo wakwima umuntu imbabazi Imana yaremeye ko asigara, nta nubwo wakwima umuntu imbabazi nanjye Imana yaremeye ko nsigara. Njye ntabwo nasigaye kubera amazuru meza, si amafaranga. Kubaha imbabazi zivuye ku mutima. Kugeza ubu njyewe na Karenzi Nasson namubabariye bimvuye ku mutima kandi yansabye bimuvuye ku mutima.”
Kuri Karenzi nawe avuga ko yamaze kubohoka kandi abanye neza na Murekatete yiciye.
Ati “Maze kumusaba imbabazi twaricaye turaganira dutekereza n’uburyo abantu bashobora kubana mu mahoro.”
Kugeza ubu aba bombi babanye mu mahoro, kandi ni abaturanyi beza, bafashanya muri byose.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!