00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hatangijwe umushinga ugamije kongerera ubushobozi abahinga ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 14 June 2024 saa 11:15
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ibyoherezwa mu Mahanga Bikomoka ku Buhinzi n’Ubworozi (NAEB) cyatangije umushinga ugamije kongerera ubushobozi bw’abakora ubuhinzi buto kugira ngo babashe kongera umusaruro w’ibyoherezwa mu mahanga.

Ibi byatangarijwe mu Karere ka Ruhango, ku wa 11 Kamena 2024, mu gikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro Umushinga wo Guteza Imbere Abahinzi Baciriritse b’Ibihingwa Byoherezwa mu Mahanga (PSAC).

Ni umu mushinga uzamara imyaka itandatu, witezweho gukemura ibibazo by’abahinzi baciriritse b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ikawa, icyayi, imbuto n’indabo bahura na byo, bikazatuma bagira umusaruro mwiza kurushaho, uzabafasha guhatana ku masoko mpuzamahanga akomeye.

Uyu mushinga uzita ku kurandura ibiti bishaje bakabisimbuza ibishya kandi byiza, gusazura ikawa, kongera ubuso butewemo icyayi no gutanga nkunganire ku bahinzi b’uruhererekane nyongeragaciro bw’ibyoherezwa mu mahanga.

Nyiringabo Jean Marie, ukuriye umushinga PSAC ukorera muri NAEB, yabwiye IGIHE ko mu by’ingenzi uyu mushinga uzageza ku bagenerwabikorwa bawo harimo kongera umusaruro w’abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga byatoranyijwe hakoreshejwe uburyo bugezweho kandi buhangana n’imihindagurikire y’ikirere.

Ati” Uyu mushinga ugamije gukura mu bukene abahinzi bato, by’umwihariko tukaba duhanze ijisho abagore n’urubyiruko. Byagaragaye ko abahinzi b’intege nke ari bo bakorwaho n’ingaruka nyinshi z’imihindagurikire y’ikirere.’’

Nyiringabo, yavuze kandi ko ibi bizatuma bongera umusuro bw’ibyo beza maze binabashe kugera ku isoko maze babashe gukirigita ifaranga.

Yakomeje avuga ko bazanashyiraho uburyo bushyigikira politiki y’ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga birebwa n’umushinga ndetse horoshywe n’ubucuruzi bwabyo.

Bamwe bakora ubuhinzi bw’ibyoherezwa mu mahanga, bavuze ko biteze byinshi kuri uyu mushinga kuko uje kubatera ingabo mu bitugu.

Bikorimana Evariste, uyobora Koperative Arabica Coffee ikorera mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango,yagize ati’’ Bamwe mu banyamuryango bagenzi banjye twajyaga tugira ikibazo cyo kubona ingemwe za kawa,kandi bijya biba ngombwa kongera ubuso bw’imirima yacu. Hamwe n’uyu mushinga rero,impungenge zashize.’’

Manirakiza Damien wo mu Karere ka Huye, Umurenge wa Mbazi, Akagari ka Tare, Umudugudu wa Kagarama, asanzwe akora ubuhinzi bwa Kawa n’Avoka ku buso busaga hegitari 8.

Yavuze ko mu busanzwe bahingaga bikandagira kuko bagorwaga no kubona isoko ry’umusaruro wabo.

Ati’’Umusaruro cyane cyane w’avoka, isoko ryawo ryatugoraga hakazamo n’ikibazo cy’abamamyi. Igihe baduhuza n’isoko neza rero byaba ari igisubizo.’’

Umushinga PSAC(Promoting Smallholder Agro-Export Competitiveness Project), uzakorera mu turere 14 tw’igihugu, twatoranyijwe hashingiwe ku kuba dukennye ariko dusanzwe tuzwiho guhinga ibihingwa birebwa n’uyu mushinga, ndetse no kuba ikirere cyatwo kiberanye n’ubwo buhinzi.

Utwo turere ni Nyamasheke, Rutsiro, Karongi, Nyabihu na Rusizi mu Burengerazuba; Huye, Nyaruguru, Nyamagabe, Ruhango na Nyanza two mu Majyepfo; Rulindo na Musanze mu Majyaruguru; ndetse unakorere muri Rwamagana na Bugesera tw’Iburasirazuba.

Bikorimana Evariste, uyobora Koperative Arabica Coffee ikorera mu Murenge wa Ntongwe mu Karere ka Ruhango, yavuze uyu mushinga uzatuma abanyamuryango bazamura ubuso bwa kawa bahinga bitabagoye
Nyiringabo Jean Marie, ukuriye umushinga PSAC ukorera muri NAEB, yavuze ko mu by’ingenzi uyu mushinga uzageza ku bagenerwabikorwa bawo harimo kongera umusaruro w’abahinzi bato b’ibihingwa byoherezwa mu mahanga
Visi Meya ushinzwe ubukungu mu Karere ka Ruhango yavuze ko byitezwe ko uyu mushinga uzasiga hegitari 2000 zihinzeho kawa zivuye ku 1100
Kawa nayo iri mu bihingwa bizana amafaranga muri Ruhango
Avoka nazo ziri mu bihingwa bizahabwa agaciro muri uyu mushinga mu karere ka Huye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .