00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Asaga miliyoni 180 Frw amaze kwegukanwa n’abanyamahirwe muri Inzozi Lotto

Yanditswe na Kwizera Joseph
Kuya 9 August 2022 saa 05:03
Yasuwe :

Ubuyobozi bwa Sosiyete ya Carousel Ltd, bwatangaje ko mu mezi agera kuri arindwi imikino y’amahirwe ya Inzozi Lotto imaze ikinwa abanyamahirwe bamaze gutsindira asaga miliyoni 180 Frw.

Inzozi Lotto ni umushinga ukorwa na Carousel Ltd ufitemo imikino y’amahirwe itandukanye nka Quick, Jackpot, Quick10 n’uwitwa igitego lotto.

Inzozi Lotto ikomeje gushyigikira abanyarwanda kugera ku nzozi zabo ndetse no kunoza imishinga bakora binyuze mu bihembo bitandukanye begukana.

Kuri uyu wa mbere tariki ya 8 Kanama 2022, Tuyizere Dieudonné yegukanye ibihumbi 852,674Frw, aba umwe mu bamaze kugerwaho n’intsinzi.

Yabwiye itangazamakuru ko amafaranga yagiye akoresha kugera yegukanye iki gihembo angana n’ibihumbi 25Frw gusa.

Yagize ati "Ati natangiye nshyiraho amafaranga 300 ngahitamo umubare ukubiye 15, ubundi nkashyiraho 1000 cyangwa 2000, rimwe bigakunda ubundi bikanga ariko sinacitse intege. Nari mfite umukozi wa lotto hafi kandi nayo ntsindiye akayampa nta buriganya burimo."

Tuyizere yerekana ko umukino mushya witwa Igitego ari wo wamuhesheje gutsindira iki gihembo.

Ati “Nabonye mugenzi wanjye watsindiye ibihumbi 600Frw nanjye mbona bitwara 200Frw gusa bintera guhindura nkakina uwo mukino mushya ariho nakuye iki gihembo."

Tuyizere yemeza ko bigiye kumufasha kongera igishoro mu bucuruzi bwe no kurushaho gutera imbere, anashishikariza abanyarwanda kwitabira imikino ya Inzozi Lotto.

Umuyobozi mukuru wungirije wa sosiyete Carousel Ltd, Nshuti Thierry yavuze ko abahawe ibihembo muri iki cyumweru ari benshi.

Ati “Ntabwo ari uyu wenyine wahawe igihembo kuko kuva uyu mukino w’igitego watangiye ku wa kabiri, uyu duhembye yatsinze ku wa gatanu bivuze ko kuva utangiye buri munsi tuba dufite uwatsindiye igihembo ndetse tukaba dufite n’undi turi buhembe watsinze ku wa gatandatu."

Inzozi lotto ifite gahunda yo gukomeza gushyigikira abanyarwanda mu iterambere ryabo no kurushaho kugabanya ubushomeri.

Kuva mu Ukuboza 2021 ubwo Inzozi lotto yatangiraga, abantu bamaze gutsindira agera kuri miliyoni 180Frw. Bavuga ko azahindura ubuzima n’imibereho yabo.

Ati “Agera kuri miliyoni 180Frw amaze gusubira mu banyarwanda kuko itegeko rishyiraho umushinga wa Inzozi Lotto rivuga ko 47% agomba gusubira mu baturage nk’ibihembo mu rwego rwo kugira kugira ngo bahagararirwe batabona inzozi lotto nk’ikiryabarezi kandi ibereyeho kuteza imbere igihugu."

Abashaka gukina imikino ya inzozi lotto bakanda *240# cyangwa bagasura urubuga rwabo kuri www.inzozilotto.rw cyangwa bakegera abakozi ba inzozi lotto bari hirya no hino mu gihugu.

Tuyizere avuga ko aya mafaranga azamuhindurira ubuzima
Tuyizere yatsindiye arenga ibihumbi 800Frw muri Inzozi Lotto
Byari ibyishimo byinshi kuri Tuyizere nyuma yo gutsindira ibihembo bya Inzozi Lotto

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .