00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Miliyari 9Frw agiye kwifashishwa mu kugoboka imiryango itishoboye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 18 August 2024 saa 10:15
Yasuwe :

Raporo ya Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi, MINECOFIN ijyanye n’uko ingengo y’imari ya 2024/2025 izakoreshwa, igaragaza ko arenga miliyari 9,4 Frw yateganyirijwe umushinga wo gutanga inkunga y’ingoboka ku miryango itishoboye.

Ni amafaranga azatangwa mu turere 25, hatarimo utwa Gakenke na Rwamagana n’utw’Umujyi wa Kigali.

Inkunga y’ingoboka ihabwa ingo ziri mu bukene bukabije ku buryo zitakwibonera iby’ibanze nkenerwa mu buzima.

Ni imiryango usangamo umuntu n’umwe ushoboye gukora, cyangwa urugo rufite umuntu umwe ushoboye gukora, ariko akaba afite inshingano zo kwita ku muntu urubarizwamo ufite ubumuga bukabije cyangwa uburwayi budakira butuma atabasha kwiyitaho atabonye ubimufasha.

Uko kwiyitaho aba atabasha ni nko kwiyuhagira, kwigaburira, kujya mu bwiherero, n’ibindi.

Ku rundi ruhande kandi abana bari munsi y’imyaka 18 cyangwa bayirengeje bakiri mu mashuri babarwa nk’abadashoboye gukora.

Abagenerwabikorwa b’iyo gahunda yo gutanga inkunga y’ingoboka batoranywa binyuze mu nteko z’abaturage, hanyuma urutonde rwabo rukemezwa n’Inama Njyanama y’Umurenge.

Icyakora ubuyobozi bw’umudugudu n’ubw’akagari ni bwo bunoza urutonde rw’abagenerwabikorwa kandi bukita ku mpinduka zishobora kuba ku mubare w’abagize urugo.

Inkunga y’ingoboka ibarwa hagendewe ku mubare w’abagize urugo, aho urugizwe n’umuntu umwe rugenerwa 7500 Frw, urugizwe na babiri rugahabwa ibihumbi 12Frw, mu gihe urugizwe n’abantu batatu ruhabwa ibihumbi 15 Frw.

Urugo rugizwe n’abantu bane ruhabwa ibihumbi 18 Frw, urugizwe n’abantu batanu rugahabwa 21 Frw, inkunga igatangwa buri kwezi mu gihe kitarenze iminsi 10 y’ukwezi gukurikira.

Icyakora hari n’inkunga yʼingoboka igenerwa abagore batwite n’abana batarengeje imyaka ibiri babarizwa mu miryango ifite amikoro make.

Muri Gashyantare 2024, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Musabyimana Jean Claude, yabwiye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w’Abadepite ko imiryango 975 680 ibarizwa mu bukene ikeneye gufashwa.

Yagaragaje ko hari gahunda zigenewe gukura abaturage mu bukene, ariko zikagera kuri bake bijyanye n’amikoro ahari.

Nubwo ubukene bwavuye kuri 60,4% mu 2000 bukagera kuri 38,2% mu 2017, ubukabije bukava kuri 40% bukagera kuri 16% mu gihe nk’icyo, kugabanya ubukene biracyari imwe mu ntego z’icyerekezo cy’u Rwanda 2050.

Hateganyijwe arenga miliyari 9 Frw yo kwifashisha muri gahunda yo kugoboka imiryango itishoboye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .