Umutekano w’abakozi mu kazi ni ingingo idakunda guhabwa imbaraga zihagije n’abakoresha bamwe na bamwe, aho usanga hari abakoresha abakozi mu mirimo ishobora kubateza imoanuka zo ku mubiri ariko badafite ubwirinzi buhagije, cyangwa n’ahenshi usanga hatitabwa ku kubungabunga ubuzima bwiza bw’abakozi bw’aba ubw’umubiri n’ubwo mu mutwe.
Izo ni zimwe mu ngingo zaganiriweho mu nama yateguwe n’ikigo giharanira umutekano w’abakozi mu kazi cya ’Occupational Safety and Health’ (OHS), yabaye kuri uyu wa 25 Ukwakira 2024, igahuriza hamwe abakozi n’abakoresha mu bigo bitandukanye ndetse n’inzego zifite aho zihuriye no gushyiraho politike n’amategeko birengera umutekano w’abakozi.
Ushinzwe ibigenerwa abiteganyirije muri RSSB, Dr. Willy, yavuze ko hakiri icyuho mu kubahiriza ubuzima n’umutekano mu kazi, bigaragazwa n’imibare y’abagirira impanuka n’uburwayi mu kazi kandi hari ibyakwirindwa.
Yavuze ko kuva mu 2022 kugeza ubu, abakozi b’abagengerwabikorwa ba RSSB barenga 9700 bamaze kugira impanuka cyangwa uburwayi bikomoka ku kazi, muri icyo gihe iki kigo kikaba cyaratanze agera kuri miliyari 3,732 Frw mu kubitaho no kubavuza.
Yagize ati "Mu mwaka wa 2022 twishyuye miliyari 1 Frw ku bijyanye n’mpanuka zikomoka ku kazi, twishyura miliyoni 65 Frw ku ndwara zikomoka ku kazi, mu mwaka wa 2023 twishyuye miliyari 1,6 Frw ku mpanuka, twishyura na miliyoni 57 Frw ku ndwara, mu gihe muri uyu mwaka wa 2024 nubwo utararangira tuamze kwishyura miliyari 960 Frw ku mpanuka ndetse na miliyoni 50 Frw ku ndwara."
Yavuze ko impamvu y’icyuho mu kubahiriza ubuzima n’umutekano ku kazi by’abakozi, biterwa ahanini n’abakoresha bamwe bumva ko kubyubahiriza ari umutwaro, bitwara ikiguzi kitari ngombwa, avuga ko bakwiye guhindura imyumvire bakumva ko ari iby’ibanze kuri buri mukozi bakoresha.
Umuyobozi wa OHS, Butare Sam, yavuze ko akensi usanga abakoresha batita ku kubungabunga umutekano w’abakozi mu gihe bari mu kazi, bakaba bateguye iyi nama kugira ngo "Abanyarwanda bamenye, bumve akamaro k’ubwirinzi, bumve uko byakorwa, noneho banamenye yuko duhari kubibigisha."
Yavuze ko batangiriye ku kwigisha kugira ngo abantu bose bamenye ko ari ngombwa kwita ku buzima n’umutekano w’abakozi mu kazi mu rwego rwo kwirinda impanuka cyangwa iozindi ngaruka zagera ku bakozi bari mu kazi.
Yagize ati "Icyatangiye cya mbere ni ukwigisha abantu bose bakabimenya, icya kabiri ni ugishyiraho iryo tegeko rikomeye rihana buri wese [utubahirije ibisabwa], itegeko rikajyaho, hajyaho abarikurikirana n’abarishyira mu bikorwa."
Yavuze ko hari itegeko ririho ariko ingamba zo kurishyira mu bikorwa zikaba zidahagije, ibituma ishyirwa mu bikorwa ryaryo rigenda biguruntege.s
Kananga Patrick, Ushinzwe abakozi n’umurimo muri Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yavuze ko iyo Minisiteri irajwe ishinga n’uko Politike n’amategeko bijyanye no kwita ku buzima n’umutekano by’abakozi mu kazi byashyirwa mu bikorwa.
"Iyo tureba ku buzima n’umutekano mu kazi tureba ku bintu bikurikira: Tureba ko umukozi adahura n’impanuka, tukaza kureba ibijyanye n’uburwayi, tukareba ko nta muntu uri bugire ikibazo, kandi tuzi ko iyo bavuze ubuzima ni ukureba ubuzima mu mubiri (physical health), tukareba ubuzima bwo mu mutwe (mental health), tukanareba n’ibyo kubaho neza (well being)."
Yongeyeho ko Minisiteri izakomeza gushyira imbaraga mu igenzura ko gahunda zo kwita ku buzima n’umutekano mu kazi bishyirwa mu bikorwa, kandi abatabishyize mu bikorwa bakabihanirwa.
Guhera mu 2022, Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Murimo, ryemeje ko ubuzima n’umutekano ku kazi bibaye uburenganzira bw’ibanze mu kazi. U Rwanda rukaba ruri mu bihugu byashyize umukono ku masezerano ajyanye n’ubuzima n’umutekano ku kazi.
Kananga yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bukangurambaga kugira ngo baba abakoresha ndetse n’abakozi hose, bamenye ko bakwiye kwita ku buzima n’umutekano ku kazi nk’uburenganzira bw’ibanze.
Iteka rya Minisitiri n° 02/MIFOTRA/23 ryo ku wa 01/08/2023 ryerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi, rigena ko umukoresha afite inshingano kwita ku buzima, umutekano n’imibereho myiza by’aho umukozi, uwitoza cyangwa uwimenyereza umurimo akorera; guha umukozi, uwitoza cyangwa uwimenyereza umurimo aho akorera hameze neza n’ibikoresho bimurinda impanuka.
Umukoresha kandi afite inshingano kugenzura ko umukozi, uwitoza cyangwa uwimenyereza umurimo yambara ibikoresho byagenewe kurinda indwara n’impanuka ku kazi kandi ko ibyo bikoresho bikoreshwa neza, agomba kandi kugaragaza no gusesengura ibyago bishobora guterwa n’imiterere y’akazi.
Mu bindi umukoresha asabwa kandi harimo guhugura abakozi ku byerekeye
ubuzima n’umutekano ku kazi nibura rimwe mu mwaka; guhugura abakozi bashya, uwitoza
cyangwa uwimenyereza umurimo ku byerekeye ubuzima n’umutekano ku kazi mu gihe kitarenze ukwezi kumwe uhereye igihe batangiriye umurimo.
Hari kandi ko umukoresha agomba gukora ku buryo ahakorerwa akazi haba hadafite ubucucike ku buryo hateza ibyago ku buzima bw’umukozi, gukora ku buryo ahakorerwa akazi haba hari isuku kandi ko imyanda ishyirwa ahabugenewe; kugena urumuri ruhagije kandi ruhoraho, amazi y’ubuntu yo kunywa kandi aho bishoboka, hashingiwe ku murimo usaba imbaraga, gutanga ikindi kinyobwa kidasembuye cyiyongera ku mazi no kwirinda urusaku cyangwa ibitigita.
Iri teka kandi ririmo n’inshingano z’umukozi muri ibyo, ariko hakaba n’uburenganzira afite burimo ko umukozi ubona ko aho akorera nta mutekano uhari cyangwa hashobora guteza ibyago ku buzima bwe, ashobora kwanga kuhakorera cyangwa akaba yanahava. Icyo gihe abimenyesha umukuriye mu kazi, komite ishinzwe ubuzima n’umutekano ku kazi cyangwa intumwa z’abakozi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!