Amatora ya Perezida wa Repubulika yabaye tariki 14-16 Nyakanga 2024, yasize Perezida Paul Kagame agize amajwi 99.18% akurikirwa na Dr. Frank Habineza wagize 0,50%, Mpayimana Philippe agira 0,32%.
Ubwo yari mu kiganiro Isesenguramakuru cya RBA kuri uyu wa 10 Kanama 2024, Depite Musa Fazil Harerimana yatangaje ko amatora yabaye umwanya wo gushimira Perezida Kagame wakuye u Rwanda mu icuraburindi akaruteza imbere nta vangura.
Ati “N’aya matora duherutse gukora wabonyemo gushimira, kuza ku bwinshi, wabibonyemo urukundo, icyizere, byanagaragaragamo icyerekeranye na gasopo ivuga ngo umuyobozi wacu muramushakaho iki ko adufitiye akamaro?”
Sheikh Harerimana yahamije ko gutora Perezida Kagame akagira amajwi hafi 100% ari ukwereka abashaka kugarura amacakubiri mu Rwanda ko nta mwanya bahafite.
Ati “Abo afitiye akamaro bose bakaza aho yaje kwiyamamaza, bakamutora ku majwi angana kuriya. Urabizi mbere hari abantu bari batangiye kugaragaza ko bashaka kwinjira mu matora yacu bazanye amacakubiri, baza gusebya u Rwanda, baza kurwanduza, kuruharabika noneho abaturage baravuga bati aya matora agomba kubaha gasopo. Urebye kiriya gisubizo, ariya majwi ni gasopo ariko harimo no gushimira.”
“Bati ‘mubyeyi w’igihugu utuyobora neza, buri wese arivuza, umwana we ariga, imirimo nta kimenyane kirimo, uburinganire bw’umugabo n’umugore, uturere nta bibazo dufite, amadini nta bibazo afite, bati yaje wawundi watugiriye akamaro tujye kumureba tumushimire.”
Yahamije ko umuturage nta kindi yabona aha Perezida Kagame wakoze ibikorwa bitandukanye byagejeje u Rwanda ku iterambere uretse kumuha ijwi rye kandi na we akiyemeza kuvuga ngo “ndi umuturage wawe mwiza nanjye aho nshinzwe nzahakora neza.”
Sheikh Harerimana yavuze ko ibyavuye mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’Abadepite bigaragaza ko abaturage bishimye, bashyigikiye imiyoborere myiza ifite icyo ibagezaho kuko impinduka mu mibereho yabo zigaragaza.
Mu 1994 Umunyarwanda yinjizaga 111$ ariko byageze mu 2023 yinjiza 1040$ ku mwaka, na ho icyizere cyo kubaho mu 2000 cyarri ku myaka 49, mu mwaka wa 2014 cyari kigeze ku myaka 65 mu gihe mu 2022 cyazamutse kigera ku myaka 69.6.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!