Arenga Miliyoni 49 Frw amaze kwishyurwa abahinzi n’aborozi bafashe ubwishingizi

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 17 Mutarama 2020 saa 08:31
Yasuwe :
0 0

Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi (Minagri) hamwe n’abafatanyabikorwa bayo bamaze kwishyura abahinzi n’aborozi bo hirya no hino mu gihugu arenga Miliyoni 49 Frw y’indishyi kuko imyaka bahinze yangijwe n’ibiza ndetse n’inka zabo zigapfa. Ayo mafaranga bayahawe kuko bashinganishije ibihingwa n’amatungo byabo.

Kuri uyu wa Kane nibwo habaye igikorwa cyo gushyikiriza abahinzi bo mu Karere ka Gisagara 13,538,112 Frw kuko umuceri bahinze wangijwe n’ibiza.

Inka zapfuye ni 59 naho izimaze kwishyurwa ni 51 zishyuwe 35,700,000 Frw. Inka zose zimaze gushyirwa mu bwishingizi mu turere twose tw’igihugu ni 4000.

Haracyakorwa igikorwa cyo kubarura imyaka yahinzwe yangiritse hirya no hino mu gihugu ariko hamaze kwishyurwa 13, 538, 112 Frw ya hegitari 108 z’umuceri zangijwe n’ibiza mu Karere ka Gisagara.

Abahinzi bibumbiye muri koperative eshatu zihinga Umuceri mu Murenge wa Musha, mu bishanga bya Kiri, Nyiramageni na Ngiryi ni bo bishyuwe. Umuceri wabo wangijwe n’ibiza wari uhinze ku buso bwa hegitari 108.

Ni igikorwa cyashimishije abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko bibarinze kugwa mu gihombo.

Kayitsinga Azaria ati “Mfite ubuso bungana na Hegitare 46 zose z’umuceri zangiritse ariko ubwo tubonye inyishyu y’ibyacu byangiritse ndishimye cyane bindinze kugwa mu gihombo.”

Perezida wa Koperative ya Ngiryi, Nshimiyimana Evariste, yifuje ko hakwiye kurebwa n’uko ibindi bihingwa bishyirwa mu bwishingizi kuko byagirira akamaro abahinzi benshi.

Ati “Ibishyimbo, inyanya, imyumbati n’urutoki byagombye kwishingirwa kuko hari ibyangijwe n’ibiza mu minsi ishize.”

Icyo cyifuzo cyashyigikiwe n’Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, wagaragaje ibihingwa bikunze kuhera asaba ko na byo byakwishingirwa.

Ati “Hari ibihingwa dukunda guhinga harimo umuceri, ibigori, urutoki, ibishyimbo ndetse n’imyubati, (…) nahoze mbisaba umukozi wa Minagri ko ibyo bihingwa n’andi matungo atagira umukamo byakwishingirwa kugira ngo Umuhinzi-mworozi arusheho kuba atekanye.”

Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri Minagri, Nirere Marion, yavuze ko bahereye ku muceri n’ibigori ariko bafite gahunda yo kwishingira n’ibindi bihingwa.

Yagize ati “Mu ngengo y’imari y’umwaka utaha utangira mu kwa Karindwi twateganyije kongeramo ibijumba, imyumbati, ibirayi, soya n’ibishyimbo, tukongeramo n’urusenda n’ibindi byose bijyanye n’imboga.

Nirere yakomeje avuga ko n’amatungo bayatekerejeho kuko bari basanzwe bishingira inka z’umukamo gusa.

Ati “Mu by’amatungo tuzongeramo inkoko n’ingurube kuko byagiye bigaragara ko harimo ibiza byinshi ariko bitavuze ko tuzagarukira ahongaho; indoto za Minisiteri ni uko buri Muhinzi-mworozi agerwaho n’iyi gahunda.”

Mu Rwanda abahinzi 2500 ni bo bamaze gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo ku buso bungana na hegitari 1775; naho inka zimaze gutangirwa ubwishingizi ni 4000.

Muri rusange abaturage basabwe kwitabira umurimo bagakora cyane bagamije iterambere ariko bagashyira ingufu mu gushyira ibihingwa byabo n’amatungo mu bwishingizi kugira ngo igihe bahuye n’ikibazo bagobokwe.

Muri Mata 2019 ni bwo Minagri yatangije ku mugaragaro gahunda y’ubwishingizi bw’amatungo n’ibihingwa, isaba abahinzi n’aborozi kuyitabira kuko izabafasha kuziba icyuho baterwa n’ibiza ndetse n’impanuka.

Abafatanyabikorwa ba Minagri muri iyo gahunda yo gutanga ubwishingizi ku bihingwa n’amatungo ni Radiant, Sonarwa na Prime.

Abahagarariye Koperative bahise bashyikirizwa sheki y'amafaranga y'inyishyu y'imyaka yabo yangijwe n'ibiza
Abahinzi babanje kongera gusobanurirwa ibyiza byo gushinganisha ibihingwa byabo
Abahinzi batanze ibitekerezo bagaragaje ko bishimiye kwishyurwa kandi babonye akamaro ko gushyira ibihingwa byabo mu bwishingizi
Abahinzi bibumbiye muri koperative eshatu zihinga Umuceri mu Murenge wa Musha, mu bishanga bya Kiri, Nyiramageni na Ngiryi ni bo bishyuwe kuri uyu wa Kane
Abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bishyuwe 13,538,112 Frw kuko umuceri bahinze wangijwe n’ibiza kandi bari barawufatiye ubwishingizi
Abayobozi batandukanye bitabiriye igikorwa cyo kwishyura abahinzi bafite imyaka yahuye n'ibiza mu Karere ka Gisagara
Bakimara guhabwa inyishyu y'umuceri wabo wangijwe n'ibiza bavuze ko biboneye ibyiza byo kujya mu bwishingizi
Habayeho umwanya wo kongera gusobanurira abahinzi ibyiza byo gushinganisha ibihingwa byabo
Mu Rwanda abahinzi 2500 ni bo bamaze gufata ubwishingizi bw’ibihingwa byabo
Ni igikorwa cyashimishije abahinzi bo mu Karere ka Gisagara bavuga ko gushinganisha imyaka yabo bibarinze kugwa mu gihombo
Nirere yasabye abaturage kwitabira umurimo bagakora cyane bagamije iterambere ariko bakibuka gushinganisha ibihingwa byabo n’amatungo
Umuhuzabikorwa w’Imishinga muri Minagri, Nirere Marion, yavuze ko bahereye ku muceri n’ibigori ariko bafite gahunda yo kwishingira n’ibindi bihingwa ndetse n'andi matungo
Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’Ubukungu mu Karere ka Gisagara, Habineza Jean Paul, yasabye ko n'ibindi bihingwa byakwishingirwa

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .