Ni amafaranga yishyuwe imirenge imwe n’imwe yo mu turere 19 two hirya no hino mu Gihugu duhana imbibi na pariki zinyuranye ndetse no mu bindi byanya bikomye.
Ibyo inyamaswa zangiriza abaturage ubuyobozi bw’iki kigega butangaza ko akenshi byiganjemo imyaka yabo zona, amatungo yabo zirya cyangwa zica ndetse n’inshuro nkeya cyane hari ubwo hari abo zihitana.
Iyo ari ubwone amafaranga abaturage bahabwa abarwa hagendewe kuri hagitari zonwe ndetse n’igiciro cy’ibyari bihinzeho kijyanye n’igihe hagakorwa igenagaciro.
Muri rusange mu turere 19 turimo imirenge yahawe indishyi umwaka ushize higanjemo utwo mu ntara y’Iburasirazuba n’Iburengerazuba.
Umuyobozi Mukuru w’Agateganyo wa SGF, Nibakure Florence yabwiye IGIHE ko koko abaturage bakwiye guhabwa indishyi ku byo bangirijwe n’inyamaswa, gusa ko amafaranga bahabwa agenda arushaho kuba mesnshi.
Uku guhabwa amafaranga menshi ngo ntikunakemura ikibazo cy’izo nyamaswa ahubwo imbaraga ziri gushyirwa mu gukumira ko izo nyamaswa zangiriza abaturage.
Yagize ati “Uyu mwaka abakozi bacu twabasaranganyije imirenge bakurikirana igaragaramo ubwone cyane. Dushaka ko bazakorana n’abayobozi b’inzego z’ibanze n’abaturage bagacukura imisingi izengurutse ahari inyamaswa ntizibashe kuharenga”.
Yakomeje ati “Tuzasaba n’abaturage kuzabungabunga iyo misingi kugira ngo itazasibama kuko ari bo izagiriria akamaro. Ntabwo twakomeza gutyo ngo inyamswa zironnye turishyuye n’amafaranga arushaho kwiyongera kandi bidakemura ikibazo. Ibyo twanabiteguriye amafaranga mu ngengo y’imari agenewe ibikorwa byo kwirinda”.
Nibakure yongeyeho ko ubwiyongere bw’amafaranga y’indishyi buri hejuru kuko mu myaka ibiri y’ingengo y’imari ishize hiyongeyeho miliyoni zirenga 400 Frw.
Iyo myaka ibiri iheruka ni uwa 2021/22 aho abaturage bishyuwe 449.598.518 Frw, uwa 2022/2023 wishuwemo 633.074.076 Frw n’uwa 2023/23 wishyuwemo arenga miliyari.
Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, RDB na rwo rutangaza ko ruteganya kuzitira ibyanya byose birimo izi nyamaswa mu gihe kuzisubiza muri za pariki bigikomeje.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!