00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Araya Assefa wahagarariye umubyeyi wa Perezida Kagame mu bukwe bwe, yitabye Imana

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 6 September 2024 saa 10:16
Yasuwe :

Umukambwe Araya Assefa w’umunya-Ethiopia, wari inshuti ya Perezida Paul Kagame ndetse amakuru ahamya ko ari we wari mu mwanya w’umubyeyi we (se} ubwo yashyingiranwaga na Madamu Jeannette Kagame, yitabye Imana afite imyaka 89.

Amakuru y’urupfu rwa Araya Assefa yamenyekanye kuri uyu wa 6 Nzeri 2024. Perezida Kagame yatangaje, abinyujije ku rubuga rwa X, ko Assefa yari umuntu mwiza, ati "Araya Assefa nari muzi neza cyane. Yari umugabo mwiza. Yakoreye Loni. Aruhukire mu mahoro!"

Tariki 10 Kamena 1989 ni bwo Maj Gen Kagame Paul yashyingiranwe na Madamu Jeannette Kagame wari warahungiye muri Kenya n’umuryango we, ubukwe bwabo bubera muri Uganda.

Assefa bivugwa ko ari we wari uhagaze mu mwanya w’umubyeyi wa Perezida Kagame ubwo yashyingirwaga, yari inshuti magara ya Yoweri Kaguta Museveni.

Inkuru y’urupfu rwa Araya Assefa wanabaye Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana, UNICEF muri Uganda mu myaka ya 1980, yatangiye gukwirakwira ku mbuga nkoranyambaga by’umwihariko kuri X mu mugoroba wo ku wa 5 Nzeri 2024.

Mu gihe cye, benshi bamwibuka nk’uwarwanyije akarengane, agakunda ukuri, ndetse ngo mu bihe bitandukanye yagiye asura Maj Gen Paul Kagame akiri ku rugamba rwo kubohora igihugu na nyuma y’aho.

Iyi foto bivugwa ko yafatiwe Gikoba mu Karere ka Nyagatare, ahari indake ya mbere Maj Gen Kagame Paul yayoboreyemo urugamba

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .