00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Antoine Cardinal Kambanda yasabye amadini gushyira umwihariko ku bibazo byugarije umuryango

Yanditswe na Ntabareshya Jean de Dieu
Kuya 11 February 2025 saa 01:49
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima, Antoine Cardinal Kambanda, yasabye amadini n’amatorero gushyira imbaraga mu burere buhabwa abana no gukemura ibibazo byo mu miryango bishingiye ku mibanire bishobora kuganisha ku kwicana.

Yabigarutseho mu Nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango, kurengera ubuzima n’uburere bw’abana yabaye kuri uyu wa 11 Gashyantare 2025.

Antoine Cardinal Kambanda yagaragaje ko umuryango ukeneye kubakwa kuko ari ryo zingiro ry’iterambere ry’igihugu ndetse no ku madini n’amatorero.

Yakomeje ashimangira ko hari ibibazo by’amakimbirane mu miryango bishobora kuganisha no kuba abashakanye bashobora kwicana cyangwa guhana za gatanya kandi ko bigira ingaruka ku burere bw’abana.

Ati “Iyo batanye, byica umwana bigasenya ubuzima bwe, uburere bw’abana ni ikintu gikomeye, kuko muri iyi minsi tubona imyitwarire mibi mu bana, bigatuma twibaza niba uburere dutanga bukwiriye.”

Yakomeje ati “Tubona abana mu mihanda, abata ishuri kandi igihugu cyacu cyarashyize imbaraga mu mashuri ngo umwana wese agire amahirwe yo kwiga, kwishora mu biyobyabwenge, ubusambanyi, ubusinzi, kwiyandarika, ubuhabara haba mu nzira ibyo tubona ndetse no ku mbuga nkoranyambaga naho ubu habaye urundi rubuga rutuma tubona uko abato bari kwangirika.”

Yagaragaje kandi ko hari ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ubwandu bwa Virusi itera SIDA byiganje cyane mu rubyiruko bityo ko amadini n’amatorero akwiye gushakira hamwe umuti mu buryo burambye.

Ati “Ibibazo by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, inda z’imburagihe ziterwa abangavu, ubwandu bwa virusi itera SIDA batubwira ko mu rubyiruko ari ho bikomeje kwiyongera, na byo bikomereye umuryango n’igihugu muri rusange.”

Yakomeje ashimangira ko mu gihe ibyo bibazo bigihari amadini, kiliziya n’amatorero ndetse n’igihugu byagorana kugera ku ntego yo kubaka Umunyarwanda ufite indangagaciro nziza, asaba gusenyera umugozi umwe mu gushaka ibisubizo.

Ati “Mu gihe tugifite ibi bibazo mu miryango, biragoye ko Kiliziya, amadini n’amatorero mu gihugu n’igihugu muri rusange twabasha kugera ku ntego zacu nziza zo kubaka Umunyarwanda ufite ubuzima bwiza, indangagaciro nzima, ubumenyi n’ubushobozi no gutegura ejo hazaza.”

Yakomeje avuga ko amadini n’amatorero akwiye gushakira hamwe umuti w’ibyo bibazo mu buryo burambye cyane ko agira uruhare runini mu gutegura abagiye kurushinga ndetse n’abagize umuryango muri rusange.

Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, Uwimana Consolée, wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama, yagaragaje ko amadini n’amatorero akwiye gushyira imbaraga mu guhangana n’ibibibazo byugarije umuryango.

Ati “Nizeye ubufatanye bwanyu kugira ngo duteze imbere ibikorwa bishyigikira imiryango yacu, dusigasire ibyagezweho mu iterambere ry’umuryango kandi tunafatanye mu gukemura impamvu muzi y’ibibazo bikigaragara mu muryango. Dufatanyije twese hamwe, umuryango mwiza, ushoboye kandi utekanye urashoboka.”

Minisitiri Uwimana yasabye abahagarariye amadini n’amatorero kugira uruhare mu bikorwa bisanzweho biganisha ku iterambere ry’umuryango, birimo Inteko z’abaturage n’umugoroba w’imiryango, kwigisha abaturage ibyiza by’uburinganire n’ubwuzuzanye bw’abagabo n’abagore n’izindi.

Yaboneyeho kandi kubasaba "Kongera imbaraga mu kuganiriza abanyarwanda muri rusange, ku gaciro k’umuryango, ubudaherwana, umuco wo kwigira, indangagaciro na kirazira bya Kinyarwanda."

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA mu kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko abakiri bato ari bo bakunze kwibasirwa na Virusi itera SIDA.

Yavuze ko mu mibare iheruka mu mwaka wa 2024 igaragaza ko umubare w’abana b’abakobwa ari wo wibasirwa cyane ugereranyije n’abana ba bahungu ahanini bitewe n’umwuga w’uburaya bwiganje mu mujyi wa Kigali.

Yemeje ko kimwe mu bisubizo bihari hari porogaramu zifasha abana b’abakobwa kutandura virusi itera SIDA aho babafasha kubona imiti ibarinda.

Antoine Cardinal Kambanda yasabye amadini gushyira umwihariko mu gukemura ibibazo bibangamiye imiryango
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, yasabye amadini kugira uruhare mu kwita ku muryango
Minisitiri w'Uburinganire n'Iterambere ry'Umuryango, Uwimana Consolee, ni we wari Umushyitsi Mukuru muri iyi nama
Abo mu madini atandukanye bitabiriye iyo nama
Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya virusi itera SIDA muri RBC, Dr. Ikuzo Basile, yavuze ko abakiri bato ari bo bakunze kwibasirwa na Virusi itera SIDA.

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .