00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nta mwana mubi ubaho, yicwa no kurangaranwa n’abamushuka- Cardinal Kambanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 12 February 2025 saa 10:43
Yasuwe :

Arkiyepiskopi wa Kigali akaba n’Umuyobozi w’Urugaga rw’Amadini n’Amatorero mu kubungabunga Ubuzima, Antoine Cardinal Kambanda, yatangaje ko uburere umwana abukura mu muryango, bityo ari ho akwiye kwigira gukoresha neza imbuga nkoranyambaga kugira ngo zitamwangiriza ubuzima.

Inzego zishinzwe imibereho myiza y’umuryango zimaze iminsi zigaragaza ko imbuga nkoranyambaga ziri mu bihungabanya ubuzima bw’umwana kubera ibintu bishyirwaho bibakangurira ibibi birimo n’ubusambanyi.

Kuva ku wa 7-15 Gashyantare, amadini yose yatangiye icyumweru cy’umuryango yigisha abayoboke bayo kubana neza no kurera hakurikizwa indangagaciro z’igihugu n’idini.

Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, ubwo yari mu nama nyunguranabitekerezo mu kubungabunga umuryango, kurengera ubuzima n’uburere bw’abana yabaye ku wa 11 Gashyantare 2025 yavuze ko ababyeyi ari bo bagashyize ingufu mu guha uburere abana babyaye.

Ati “Ubundi umwana yarerwaga n’ababyeyi mu ngero nziza bamuha n’inama bamugira mu ishuri abarezi bakamwigisha bakamuha ubumenyi n’indangagaciro zimwubaka. Ubu rero hajemo n’ikoranabuhanga, ziriya mbuga nkoranyambaga na zo ziha umwana amakuru ku buryo rero birasaba ko ababyeyi n’abarezi bafatanya kugira ngo wa mwana mu burere ahabwa ahabwe n’uburyo bwo gukoresha neza imbuga nkoranyambaga.”

Yavuze ko imbuga nkoranyambaga ziriho byinshi abana bashobora kwigiraho no kungukiramo amahirwe akomeye, ariko hakabaho n’ibindi byangiza abato.

Ati “Nta mwana mubi, umwana yicwa no kurangaranwa cyangwa se n’abamushuka ku buryo rero n’ikoranabuhanga rikoreshejwe neza, rikamwubaka kurusha uko rimusenya ndetse dusaba n’abakoresha ikoranabuhanga kugira ngo bajye bakora na za gahunda zidufasha muri izi nyigisho zubaka umuryango bitume tugenda twirinda izisenya ingo.”

Kugeza ubu hari urubyiruko rurenga 7000 ruri mu bigo ngororamuco kubera imyitwarire mibi irimo gukoresha ibiyobyabywenge n’ibindi. Ni mu gihe abana ibihumbi 22.454 batewe inda mu 2024 gusa.

Minisiteri y’uburinganire n’iterambere ry’umuryango igaragaza ko mu bituma abana bahura n’ibibazo birimo no gusambanywa harimo imyitwarire mibi y’ababyeyi nk’ubusinzi buri mu muryango, kutagira umwanya wo gukurikirana no kuganira mu muryango, ubuharike, gucana inyuma kw’abashakanye, kudasobanukirwa ihame ry’uburinganire, ababyeyi batita ku nshingano n’ibindi.

Imibare igaragaza ko mu Rwanda havuka abana barenga ibihumbi 350 buri mwaka, bakeneye uburere bwiza ngo bazavemo igihugu kizima cy’ahazaza.

Arkiyepiskopi wa Kigali yatangaje ko ababyeyi baba bagomba gushyira imbaraga mu burere bw'abana babo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .