00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Andi mafoto utabonye y’abasirikare ba RDF mu myitozo yo kurwanira ku butaka

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 26 Ugushyingo 2021 saa 03:43
Yasuwe :

Abasirikare bagera ku 1000 b’Ingabo z’u Rwanda barimo abato n’abandi bafite amapeti atandukanye, basoje imyitozo y’amezi atandatu yo kurwanira ku butaka.

Ni imyitozo yatangirwaga mu Ishuri ry’Imyitozo ya Gisirikare rya Nasho mu Karere ka Kirehe.

Iyi myitozo iba igamije kuzamura ubumenyi bw’abasirikare, ku buryo babasha kuzuza inshingano zabo nk’abasirikare mu gihe bari gushyira mu bikorwa inshingano zabo nk’abasirikare b’u Rwanda.

Aba basirikare bahawe imyitozo ibabashisha kurwana badakoresheje intwaro
Bigishijwe uburyo bashobora kurwana bari mu mazi kandi bagahashya umwanzi
Bose berekanye ko bafite ubushobozi bw'umubiri bubashisha kurwana nta ntwaro bafite mu gihe bibaye ngombwa
Abayobozi bakuru b'Ingabo z'u Rwanda ubwo basobanurirwaga amahugurwa aba basirikare bahawe
Iyi myitozo bayikoze mu gihe cy'amezi atandatu
Abakobwa nabo berekanye ko ntacyo umusore mu gisirikare cy'u Rwanda yakora bo batashobora
Umwe mu basirikare yitoza uburyo ashobora kurwanira mu mazi
Muri iyi myitozo, banyura mu nzitane nyinshi zibafasha gukomera mu mutwe no ku mubiri
Ni imyitozo ibafasha kugira ubushobozi bwo kwitangira igihugu cyabo no gutabara aho bitabajwe
Abakobwa n'abahungu bitoreza hamwe ku buryo bose bagira ubushobozi bumwe
Batozwa uko bahanga n'umwanzi mu mashyamba n'ahandi hantu nk'aho bakoresheje imbunda
Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Kazura Jean Bosco, aganira n'abandi basirikare bakurikiye isozwa ry'iyi myitozo
Mbere yo gusoza imyitozo babanje guhabwa impanuro n'Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda
Gen Kazura hamwe n'abandi basirikare bakuru ubwo iyi myitozo yasozwaga
Abasirikare basoje imyitozo, batahanye ubumenyi bwo gushyira mu ngingo ibyo bigishijwe
Buri wese yari afite aho kwandika impanuro yahawe ubwo amasomo yasozwaga

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .