Andela yijeje ko nta munyarwanda uzagirwaho ingaruka n’amavugurura igiye gukora

Yanditswe na Habimana James
Kuya 19 Nzeri 2019 saa 05:07
Yasuwe :
0 0

Ikigo gishora imari mu kubaka ubushobozi bw’abakora porogaramu z’ikoranabuhanga zo muri za telefoni, mudasobwa no kuri murandasi Andela, cyatangaje ko mu mavugurura kigiye gukora kigabanya abo cyakoreshaga, nta munyarwanda uzagirwaho ingaruka.

Iki kigo cyatangiye gukorera mu Rwanda mu 2018 nyuma yo kwemezwa n’imana y’abaminisitiri no gusinyana amasezerano y’ubufatanye na rwo.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’umuyobozi mukuru wa Andela, Jeremy Johnson, yatangaje ko mu rwego rwo kujyanisha na gahunda z’ikigo, bagiye kuzarekura bamwe mu bo bakoranaga bagera kuri 250 bo mu bihugu bya Nigeria na Uganda, n’abandi 170 muri Kenya.

Gusa yatangaje ko nta munyarwanda uzagirwaho ingaruka n’iri gabanya.

Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Andela, Charity Murigi, yagize ati “Ibigiye gukorwa muri Andela ntibizagira ingaruka ku masezerano dufitanye n’u Rwanda, tuzakomeza gutanga amahugurwa kuri ba rwiyemezamirimo bacu bari mu Rwanda.”

Ubuyobozi bwatangaje ko “Nubwo twari dufite abakora porogaramu z’ikoranabuhanga bamazemo igihe bakaba barafashije kuzanamo abato, ibi ntabwo byari bihagije, ubu dufite abandi bakiri bato kandi bafite impano tugomba gushyiramo”.

Rivuga kandi ko nyuma yo kurebwaho hafashwe umwanzuro ko kugira ngo gahunda ya Andela iri imbere ikomeze gutera imbere byari bikeneye impinduka no kureba uburyo batekereza ku bandi bantu bafite impano.

Ibitangazamakuru birimo techcrunch.com byavuze ko iri tangazo rivuga ko bazazana abandi bantu 700 bafite impano mu mpera z’umwaka wa 2020, kugira ngo bakomeze guhaza ibyifuzo by’abafatanyabikorwa.

Iki kigo kandi kivuga ko kirimo gushaka guha ingufu amahugurwa atangirwa mu Rwanda nk’uburyo bwo guhaza isoko.

Iki kigo cyavuze ko mu rwego rwo gufasha abazavamo, hari ibindi bigo birenga 60 birimo kubashaka ngo bibe byabaha akazi ku bafite ubumenyi.

Mu masezerano Andela yagiranye na leta y’u Rwanda ni uko iki kigo gihugura abanyarwanda 500, mu bumenyi butandukanye mu bya mudasobwa n’ibindi.

Abahugurwa kandi babaha ubumenyi buhagije bushobora kubafasha kuba bahatana ku Isi yose.

Iki kigo kivuga ko muri iki cyiciro cy’aba bantu 500, buri muntu azajya atangwaho amadorali ari hagati ya 15,000 n’amadorali 20,000, bikazatuma yose hamwe azaba hagati ya miliyoni 7.5 na miliyoni 10 z’amadorali.

Andela ihugura abifuza gukora umwuga wo gukora porogaramu, bagakomeza bagakorana na yo cyangwa babona abandi bashoramari babaha inyungu ziruta iza Andela bakabakorera, cyane ko umuntu ukoranye na Andela agira ubumenyi n’ubunararibonye buri ku rwego mpuzamahanga.

Iki kigo kikaba giterwa inkunga n’ibigo birimo Google Ventures, and Spark Google Ventures, Spark Capital na Chan Zuckerberg Initiative, ivuga ko mu myaka itanu iteganya gushora ari hagati ya miliyoni 30-59$ mu bikorwa remezo n’ibikoresho bigamije gutuma abahuguwe babona ubumenyi buhagije.

Abanyarwanda bakorana na Andela ntabwo bazagirwaho ingaruka n'amavugurura igiye gukora

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .