Biteganyijwe ko Rurangwa agezwa ku Kibuga Mpuzamahanga cy’Indege cya Kigali i Kanombe kuri uyu wa Kane, tariki ya 7 Ukwakira 2021.
Mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi, Rurangwa yari atuye mu yahoze ari Segiteri ya Gisozi mu Mujyi wa Kigali. Yari Umuyobozi w’Ishuri akaba n’uwa MRND muri iyi segiteri.
Bivugwa ko Rurangwa ari umwe mu bagize uruhare mu bwicanyi bwahitanye Abatutsi benshi kuri Sainte Famille na Saint Paul muri Kigali.
Avugwaho kandi kuba yaragize uruhare mu ishingwa rya bariyeri zari zigamije gufatirwaho no kwica abatutsi hirya no hino muri Kigali; yareganwaga mu rubanza rumwe na Maj. Gen. Laurent Munyakazi wakatiwe igifungo cya burundu, uwari perefe wa Kigali, Col. Tharcisse Renzaho.
Mu mwaka wa 2007 ni bwo yakatiwe n’Inkiko Gacaca igifungo cy’imyaka 30 nyuma yo guhamywa uruhare muri Jenoside.
Rurangwa ni umuntu wa gatandatu woherejwe na Amerika mu Rwanda. Ni nyuma ya Enos Iragaba Kagaba [2005], Mudahinyuka Jean Mary Vianney [2011], Mukeshimana Marie Claire [2011], Dr Léopold Munyakazi [2016] ndetse na Munyenyezi Béatrice uheruka kwakirwa ku wa 16 Mata 2021.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!