00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yihaye indi minsi 100 mu gukemura amakimbirane ya Ukraine n’u Burusiya

Yanditswe na Niyigena Radjabu
Kuya 2 May 2025 saa 03:36
Yasuwe :

Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, JD Vance, yatangaje ko bagiye kwiha indi minsi 100 kugira ngo amasezerano y’amahoro hagati y’u Burusiya na Ukraine agerweho.

Mu kiganiro yagiranye na Fox News, JD Vance, yavuze ko Amerika yateye intambwe mu guha urubuga impande zombi zigatanga ibitekerezo byazo mu gukemura amakimbirane.

Ati "Dufite inyigo y’uko amahoro yaboneka ndetse twarayitanze tugiye gukora uko dushoboye mu minsi 100 iri imbere kugira ngo tugerageze guhuza impande zombi.”

JD Vance yavuze ko Amerika yakoze akazi gakomeye mu kunga impande zombi avuga ko mbere y’uko ubutegetsi bwa Trump bwinjira mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ibyo bihugu bitari byarigeze bigirana imishyikirano na mike, ahubwo byakoraga bikozanyaho.

Yavuze ko kugeza ubu byibura ibiganiro bya dipolomasi ari byo biri gutuma impande zombi zihura.

Mu bituma amahoro ataboneka hagati y’impande zombi harimo kuba buri ruhande rutemera ibyo urundi rusaba.

Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho Ukraine igomba kwemera ko uduce tune harimo na Crimea ari utw’u Burusiya ndetse igahagarika n’icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN.

Intumwa ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko Ukraine igomba kwemera guhara tumwe mu duce ikemera ko ari utw’u Burusiya kugira ngo intambara hagati y’ibi bihugu byombi ihagarare. Gusa Ukraine yavuze ko ibyo bitashoboka.

U Burusiya bwashimye uburyo ubutegetsi bwa Trump bwitwaye muri iki kibazo aho Putin yavuze ko butandukanye n’ubwabanje bwa Joe Biden.

Amerika yihaye indi minsi 100 mu gukemura amakimbirane ya Ukraine n’u Burusiya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .