Mu kiganiro yagiranye na Fox News, JD Vance, yavuze ko Amerika yateye intambwe mu guha urubuga impande zombi zigatanga ibitekerezo byazo mu gukemura amakimbirane.
Ati "Dufite inyigo y’uko amahoro yaboneka ndetse twarayitanze tugiye gukora uko dushoboye mu minsi 100 iri imbere kugira ngo tugerageze guhuza impande zombi.”
JD Vance yavuze ko Amerika yakoze akazi gakomeye mu kunga impande zombi avuga ko mbere y’uko ubutegetsi bwa Trump bwinjira mu kibazo cya Ukraine n’u Burusiya, ibyo bihugu bitari byarigeze bigirana imishyikirano na mike, ahubwo byakoraga bikozanyaho.
Yavuze ko kugeza ubu byibura ibiganiro bya dipolomasi ari byo biri gutuma impande zombi zihura.
Mu bituma amahoro ataboneka hagati y’impande zombi harimo kuba buri ruhande rutemera ibyo urundi rusaba.
Perezida w’u Burusiya, Vladimir Putin, yavuze ko kugira ngo amasezerano y’amahoro agerweho Ukraine igomba kwemera ko uduce tune harimo na Crimea ari utw’u Burusiya ndetse igahagarika n’icyifuzo cyayo cyo kwinjira muri OTAN.
Intumwa ya Trump, Keith Kellogg, yavuze ko Ukraine igomba kwemera guhara tumwe mu duce ikemera ko ari utw’u Burusiya kugira ngo intambara hagati y’ibi bihugu byombi ihagarare. Gusa Ukraine yavuze ko ibyo bitashoboka.
U Burusiya bwashimye uburyo ubutegetsi bwa Trump bwitwaye muri iki kibazo aho Putin yavuze ko butandukanye n’ubwabanje bwa Joe Biden.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!