Amerika yatanze miliyoni 9$ zo guha ibiribwa impunzi z’Abarundi n’abanye-Congo mu Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 13 Mata 2020 saa 11:27
Yasuwe :
0 0

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), ryakiriye inkunga ya miliyoni 5.5$ yatanzwe na Leta zunze Ubumwe za Amerika, yo guha ibiribwa impunzi z’Abarundi, Abanye-Congo n’abashaka ubuhungiro bagera ku 138 000 bari mu Rwanda.

Iyi nkunga iriyongera kuri miliyoni 3.5$ PAM yakiriye mu Ugushyingo 2019, zikaba zarafashije uyu muryango gukomeza gufasha impunzi zose ziri mu Rwanda, hirindwa ko ibyo zagenerwaga bigabanuka.

Umuyobozi wa PAM mu Rwanda, Edith Heines yagize ati “Twishimiye cyane ubufasha buhoraho bwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ku bagore, abana n’abagabo batishoboye bahungiye mu Rwanda”.

Yakomeje agira ati “Uyu musanzu w’ubugiraneza uzafasha PAM gukomeza gahunda zayo zo gufasha impunzi kugira umutekano w’imirire n’ibiribwa, bikaba bizanafasha abanyarwanda babakiriye mu guhanga imirimo no guteza imbere amasoko y’imbere mu gihugu”.

Isesengura riheruka gukorwa na Minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi, PAM na UNHCR, ryagaragaje ko ibirenga 80 ku ijana by’ibitunga impunzi bituruka ku biribwa n’amafaranga y’ubufasha zihabwa kuko nta yandi mahirwe azinjiriza amafaranga zifite.

Ahanini ubufasha bw’ibiribwa PAM igenera impunzi mu Rwanda ni amafaranga azifasha kugura ibyo zikeneye ku masoko yegereye inkambi kugira ngo bifashe mu guhinduranya imirire.

Uretse kuba iyi nkunga yatanzwe na Amerika izakoreshwa mu guha impunzi amafaranga yo kugura ibiribwa, izanafasha PAM, muri gahunda yo kurwanya imirire mibi mu bana bari munsi y’imyaka itanu, kwita ku bagore batwite n’abonsa.

Abana b’impunzi ndetse n’ab’abaturage begereye inkambi biga mu mashuri yo mu nkambi cyangwa hafi yayo, bazahabwa igikoma buri munsi wo kwiga mu kugabanya ikigero cy’abana bata ishuri.

PAM itangaza ko 50% by’ibiribwa bizahabwa impunzi muri ubu bufasha bizaba ari ibyahinzwe mu Rwanda.

Abagera ku bihumbi 138 bazabona ibibatunga mu nkunga Amerika yahaye PAM

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .