00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yasabye u Rwanda na RDC kuyoboka inzira y’ibiganiro

Yanditswe na IGIHE
Kuya 2 June 2022 saa 11:10
Yasuwe :

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Muryango w’Abibumbye, Linda Thomas-Greenfield, yasabye u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) kwifashisha uburyo bw’ibiganiro, mu gushakira umuti ibibazo bikomeje gushyamiranya ibihugu byombi.

Ni ijambo yavuze ku wa Kabiri mu nama y’Akanama k’Umuryango w’Abibumbye gashinzwe umutekano, yagarukaga ku bibazo bya RDC. Yanitabiriwe na Minisitiri w’Ububanyi n’amahanga w’icyo gihugu, Christophe Lutundula.

RDC ishinja u Rwanda gutera inkunga umutwe wa M23 wongeye kubura umirwano, ari ko rwo rukavuga ko ntaho ruhuriye na wo.

Ni ibikorwa byazamuye ubushotoranyi, kugeza ubwo ku wa 19 Werurwe RDC yarashe mu Rwanda ibisasu bigwa mu mirima, yohereza ibindi ku wa 23 Gicurasi 2022 bigwa mu mirenge ya Kinigi na Nyange mu Karere ka Musanze, byo "bikomeretsa abaturage benshi ndetse byangiza n’ibintu."

U Rwanda kandi rushinja Ingabo za Congo (FARDC) ko zifatanyije n’umutwe wa FDLR zashimuse abasirikare babiri bari ku mupaka, bikorwa Ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zoherejweyo kubungabunga amahoro (MONUSCO) zirebera.

Ni ibikorwa Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Dr Vincent Biruta, yemeje ko nibidahagarara, "dufite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi muzi neza ko ubushobozi turabufite."

Ambasaderi Linda yabanje gushima umuhate leta ya Congo yari yagize wo kuganira n’imitwe yitwaje intwaro mu gushaka uko haboneka amahoro, mu nama ziheruka kubera i Nairobi muri Kenya.

Yanashimye uburyo RDC iheruka kwinjira mu Muryago wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), ashimangira ko ushobora kugira uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo by’iterambere n’umutekano mu karere.

Yakomeje ati "Duhangayikishijwe n’amakuru avuga ku bitero byambukiranya imipaka ku mpande zombi, za RDC n’u Rwanda, mu byumweru bishize. Turasaba Guverinoma za RDC n’u Rwanda kujya mu biganiro bigamije guhosha umwuka mubi no gushakira hamwe igisubizo binyuze mu nzira za dipolomasi."

RDC iheruka kuvuga ko nyuma y’ibisasu byatewe mu Rwanda, rwabamenyesheje ko rugomba kubasubiza kandi koko bukeye rwoherezayo ibisasu 20, nubwo nta bimenyetso byigeze bitangwa.

Umuyobozi w’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika akaba na Perezida wa Sénégal, Macky Sall, aheruka kugirana ibiganiro na Perezida Paul Kagame ndetse na Félix Tshisekedi, bigomba gukomezwa na Perezida wa Angola, João Manuel Lourenço.

Ni ibiganiro byanatanze umusaruro, kuko kuri uyu wa Gatatu amakuru yemeje ko RDC igiye kurekura abasirikare b’u Rwanda bashimuswe.

Ku wa Kabiri Guverinoma y’u Rwanda yagiranye ibiganiro n’abahagarariye ibihugu byabo mu gihugu, ibagezaho ibibazo bya RDC birimo n’imyitwarire ya MONUSCO.

Minisitiri Dr Biruta yabwiye itangazamakuru ko baberetse uko ibintu bimeze, igisigaye akaba ari bo bazareba icyo gukora.

Ati "Ibindi twaberetse, murebe ingengabitekerezo ya Jenoside ikwizwa muri RDC, kugeza ubwo abantu barimo abapolisi, abanyapolitiki bajya hariya bakavuga bati ’dufate imipanga dutere u Rwanda, turufatanye na Congo, ibyo bikaba ari ibintu bivugwa ku mugaragaro, bikajya mu mbuga nkoranyambaga.”

Kuri iki kibazo, Minisitiri Biruta yavuze ko biteye isoni kuba bikorwa ingabo za Loni zirebera nyamara ejo bundi hagira ikiba bagatangira kuvuga ko batari babizi.

Biruta ati "Ikindi twababajije, bamwe bagiye bakora n’amatangazo bamwe bati ’turamagana M23, turamagana n’u Rwanda ndetse hakwiye gufatwa n’ibyemezo, twababazaga bo babibona bate? Tureke uwo ari we wese ajye arasa mu Rwanda igihe ashakiye, Abanyarwanda bapfe, inzu, ibikorwaremezo bisenyuke igihe bashakiye, ubundi twicecekere, mu bihugu byanyu ibyo bigenda bite?"

U Rwanda kandi rwasabye abahagarariye ibihugu byabo kumenya neza uko ibintu bimeze, bibutswa ko u Rwanda rufite inshingano zo kurinda Abanyarwanda n’umutekano wabo bityo ko rutazakomeza kurebera gutyo gusa.

Ambasaderi Linda Thomas-Greenfield yasabye u Rwanda na RDC kwifashisha inzira z'ibiganiro

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .