Amerika yasabye amakuru ku ifatwa ry’abakekwaho Jenoside ku gihembo cya miliyoni $5 buri umwe

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 20 Mata 2019 saa 09:16
Yasuwe :
0 0

Leta Zunze Ubumwe za Amerika zashishikarije abantu gutanga amakuru azatuma abakurikiranyweho ibyaha bifitanye isano na Jenoside yakorewe Abatutsi n’ibyibasiye inyokomuntu, bafatwa.

Nyuma y’imyaka 25 Jenoside ibaye mu Rwanda, bamwe mu bayikoze baracyidegembya mu mahanga aho bamwe bahawe ubuhungiro, abandi bagahindura imyirondoro ngo bashobore guhunga ubutabera.

Amerika ibinyujije muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga muri gahunda yo guhemba abatahuye abakekwaho ibyaha by’intambara ‘War Crimes Rewards Program’ yemereye igihembo uzatanga amakuru yatuma Abanyarwanda umunani bakekwaho gutiza umurindi no gukora Jenoside batabwa muri yombi.

Aba barimo Kabuga Félicien, Mpiranya Protais, Bizimana Augustin, Kayishema Fulgence, Munyarugarama Fulgence, Ndimbati Aloys, Sikubwabo Charles na Ryandikayo.

Mu butumwa bwanyujijwe kuri Twitter yayo, yijeje abazatanga amakuru ko umutekano wabo uzasigasirwa.

Igira iti “Tanga amakuru yafasha mu kubafata ubihemberwe. Waba ufite amakuru? Twandikire kuri [email protected] cyangwa kuri WhatsApp +1 202 975 5468.’’

Mu bashakishwa na Amerika ngo bakurikiranwe barimo umunyemari Félicien Kabuga ushinjwa gutanga amafaranga yaguzwemo imihoro yifashishijwe muri Jenoside.

Kuva mu 2002 Amerika yemeye gutanga miliyoni 5$ ku muntu uzatanga amakuru yatuma Kabuga afatwa. Icyo gihe hari abantu babiri babwiye Ambasade ya Amerika i Nairobi ko bamenye aho aherereye, FBI n’izindi nzego zitegura kumufata ariko arabura.

Mu 2013, Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rwashyiriweho u Rwanda, rwakoreraga i Arusha muri Tanzani, (ICTR) rwataganje ko rweguriye ubutabera mpazamahanga abo Banyarwanda bari mu bo rwahigaga ngo baburanishwe. Uwo mukoro wahawe Urwego rwasigariyeho Inkiko Mpuzamahanga Mpanabyaha, UNMICT.

Imibare yo mu 2018, igaragaza ko mu myaka isaga 10 ishize, Ubushinjacyaha bw’u Rwanda bwatanze impapuro 980 zo guta muri yombi abakekwaho Jenoside bari mu bihugu 33 hirya no hino ku Isi.

Aba barimo abahawe ubuhungiro muri Afurika ahabarizwa 805 bari mu bihugu 18 n’abandi bihishe i Burayi, Amerika, Nouvelle-Zélande na Australie.

Abantu 22 ni bo baburanishirijwe hanze, muri bo 21 bahamwa n’icyaha. U Bubiligi bwaburanishijemo umunani, u Bufaransa batatu, Canada iburanisha babiri, Suède iburanisha batatu, u Buholandi buburanisha babiri, mu mu gihe Norvège, Finland n’u Budage buri kimwe cyaburanishije umwe.

Bizimana Augustin ari mu bashakishwa ngo bagezwe imbere y'ubutabera
Kabuga uri mu bacurabwenge ba Jenoside na we aracyashakishwa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza