00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yanze kwishora mu ntambara yo muri RDC ngo itabihomberamo - Me Gasominari

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 28 April 2025 saa 10:53
Yasuwe :

Inarararibonye muri Politiki y’Akarere, Me Gasominari Jean Baptiste, yatangaje ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), yasabye Amerika kuyiha ubufasha bwa gisirikare mu guhangana na M23 ariko yo igahitamo gukemura ikibazo mu buryo bwa dipolomasi yirindaga kubihomberamo.

Mu kiganiro na RBA, Me Gasominari yasobanuye ko RDC ari yo yasabye Amerika kwinjira mu kibazo cyayo cy’intambara ishaka ko iyifasha kurwanya M23.

Ati “Nyuma y’uko Amerika isabwe kwinjira mu ntambara ya RDC kugira ngo ihabwe amabuye, yohereje intumwa ebyiri. Iya mbere yaraje iyikorera raporo nziza itarimo amacenga ya dipolomasi, igaragaza uko ibintu bimeze ariko ntiyashimisha Leta ya RDC.”

“Amerika yoherereje indi ntumwa ikora indi raporo yo irimo ibindi bintu bishya kuko byanze bikunze ubucuruzi bw’amabuye yagomba kubwinjiramo.”

Yakomeje asobanura ko Amerika nubwo yabonaga ko amabuye y’agaciro yayemerewe ku kiguzi cyo kuba habonetse amahoro, yashatse uburyo ibyo byashoboka.

Ati “Abanyamerika bahisemo gukoresha inzira ihendutse kugira ngo bakore ibyo RDC yasabye ariko na bo babone ibyo bashaka.”

Yagaragaje ko Amerika yasanze nta myiteguro yo kwinjira muri iyo ntambara mu buryo bwa gisirikare, igaragaza ko ifite n’impamvu nyinshi zituma itayinjiramo.

Ati “Ibihugu mbere yo kujya mu ntambara bijya bibanza bigatekereza biti ‘ese nta bundi buryo dushobora kubona ibyo dushaka tutabanje kwinjira mu ntambara’. Ubu muri aka Karere amateka ya vuba agaragaza ko abagerageje kwinjira muri iyi ntambara mu buryo bwa gisirikare bitabahiriye.”

Yatanze ingero ku bacanshuro b’Abanyaburayi batashye bamanitse amaboko, Ingabo z’Abarundi zirenga ibihumbi 10 na zo zatsinzwe n’Ingabo za SAMIDRC.

Ati “Abo bose ni abantu batojwe, bafite ibikoresho bya gisirikare. Ntabwo wabona aho abantu bose batsindiwe ngo uvuge ko ari ahantu horoshye ugiye kuhishora. Niba ibyo ushaka ushobora gukoresha ubundi buryo ukabibona ntekereza ko ari byo Amerika iri kugerageza.”

Uburyo bwa dipolomasi Me Gasominari yavugaga bukubiye mu itangazo rigena amahame y’ibanze mu miyoborere, RDC n’u Rwanda byashyizeho umukono ku itariki 25 Mata 2025.

Ni amahame yashyizweho umukomo bigizwemo uruhare na Amerika akaba yitezweho kuba intangiriro y’urugendo ruganisha ku masezerano y’amahoro hagati y’ibihugu byombi.

Me Gasominari Jean Baptiste yatangaje ko Amerika yanze guhombera mu ntambara yo muri RDC

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .