00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda

Yanditswe na Umwali Zhuri
Kuya 8 October 2024 saa 11:05
Yasuwe :

Ikigo Gishinzwe Gukumira Indwara z’Ibyorezo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CDC) cyatangaje abagenzi baturutse mu Rwanda bazajya bapimwa kugira ngo harebwe ko nta bwandu bwa Marburg bafite.

Abazajya bapimwa ni abari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize, aho izi ngamba zizatangira gushyirwa mu bikorwa ku itariki ya 14 Ukwakira.

Mu itangazo bashyize hanze bagize bati "Kuva ku itariki ya 14 Ukwakira, abagenzi bose bari mu Rwanda nibura mu minsi 21 ishize bazaihndurirwa ibyerekezo byabo muri Amerika."

Ibi bivuze ko aba bagenzi bagomba kuzajya bururukira ku bibuga by’indege bitatu muri Amerika, birimo icya Chicago O’Hare, icya JFK kiri i New York ndetse na Washington Dulles kiri i Virginia.

Aba bagenzi bazajya bapimwa umuriro ndetse n’ibindi bimenyetso bya Marburg kugira ngo harebwe neza uko bahagaze. Ku rundi ruhande, iki kigo cyagiriye inama Abanyamerika yo kudakorera ingendo zitari ngombwa mu Rwanda.

Amerika yafashe ingamba zo gupima Marburg ku bagenzi bose baturutse mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .