Amerika ishobora kwiyongera kuri Suède na Norvège mu kwakira impunzi zavanwe muri Libya

Yanditswe na IGIHE
Kuya 25 Ugushyingo 2019 saa 10:17
Yasuwe :
0 0

Ibihugu bitandukanye bikomeje kugaragaza ubushake bwo kwakira bamwe mu mpunzi zikomeje kuvanwa muri Libya aho zageze zishaka kujya i Burayi, zabura amayira zimwe zikoherezwa mu nkambi mu Rwanda no muri Niger, mu gihe hagishakwa umuti urambye.

Amasezerano yatumye u Rwanda rutangirakwakira bamwe mu mpunzi zaheze muri Libya yashyizweho umukono ku wa 10 Nzeri 2019 hagati y’u Rwanda, Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe (AU) n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR. Kuva icyo gihe u Rwanda rumaze kwakira impunzi 306 muri 500 rwemeye.

Impunzi n’abimukira bamaze kugera mu Rwanda baheruka kuganira na IGIHE, bahurije ku kuvuga ko nubwo ubu ubuzima bwabo burinzwe, bagifite indoto zo kujya i Burayi cyangwa ahandi, badateganya kuguma mu Rwanda.

Umwe yagize ati “Twifuza ko batwimurira ahandi. Wenda bizafata igihe, ariko ni cyo cyifuzo kandi twifuza igisubizo kirambye. Gusa na mbere yaho turashimira Guverinoma y’u Rwanda kuko kuba tubasha kubona urumuri nka gutya ni ibintu bikomeye, turashimira Guverinoma y’u Rwanda kuba yaremeye kutwakira, ariko ikwiye no kutuvuganira kugira ngo ikibazo gikemuke.”

Ni kimwe na Abdul wo muri Somalia, uvuga ko akeneye gukomeza urugendo rwe rutabashije gushobokera muri Libya.

Ati “Icya mbere ntabwo mpagijwe no kuguma mu Rwanda, icya kabiri ntabwo nshobora gusubira muri Somalia kubera ibibazo biriyo, icya gatatu nifuza igihugu kitari icyo muri Afurika, ni ukuvuga kitari Somalia, Libya cyangwa mu Rwanda. Inzozi zanjye zari ukuba mu kindi gihugu kitari u Rwanda, niyo mpamvu ntahagijwe no kuba ndi aha hantu.”

Kugeza ubu izi mpunzi zose zirimo kujyanwa i Gashora zifite amahitamo atatu, ni ukuvuga gusubira mu bihugu zikomokamo, kwimurirwa mu kindi gihugu mu gihe cyaba kibonetse cyangwa kuguma mu Rwanda ku bazabihitamo.

Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku mpunzi, UNHCR, mu Rwanda, Ahmed Baba Fall, yabwiye itangazamakuru kuri iki Cyumweru ko hari ibihugu byamaze kugaragaza ubushake bwo kwakira izi mpunzi.

Ni nyuma y’uko u Rwanda rwari rumaze kwakira icyiciro cya gatatu cy’impunzi n’abashaka ubuhungiro 117, bari bavuye muri Libya.

Ati “Kubimurira ahandi ni igikorwa gifata igihe, muzi ko baba bagomba kuba bujuje ibisabwa n’ibyo bihugu, bikakira amadosiye yabo bigatoranya. Suède yamaze kugaragaza ko yiteguye kwakira bamwe muri bo, Norvège nayo yizeje ko izakira bamwe muri bo, turanizera ko u Budage, u Butaliyani, Malta n’ibindi bihugu by’i Burayi, ndetse na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bizakira bamwe muri bo.”

Yavuze ko kugeza ubu umwanzuro wa nyuma wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika utarafatwa, ariko basuye inkambi y’izi mpunzi mu Rwanda, bakaba barimo kureba ubufasha bashobora gutanga.

Perezida Paul Kagame aheruka gutangaza ko impamvu u Rwanda rwemeye kwakira izi mpunzi, rwari rugamije ko ubuzima bwazo buba butabawe mu gihe hagishakishwa umuti ku kibazo cyabo.

Yakomeje ati "Icya kabiri, twaravuze ngo kuri abo bashaka cyangwa bumva batakomeza ku mugabane w’i Burayi cyangwa bakaba bumva bashaka gusubira aho baturutse, twavuze ko nabo baza tukabashakira ahantu heza baba noneho tugakorana n’ibihugu byabo bakaba basubizwayo mu gihe babyifuje kandi biciye mu mucyo.”

Uretse abari mu Rwanda, hari abandi bagera ku 2500 bimuriwe mu gihugu cya Niger bavanwe muri Libya, ari naho bacumbikiwe kugeza magingo aya. Hari izindi mpunzi n’abagisaba ubuhungiro hafi 5000 bakiri mu gihugu cya Libya.

Mu gushakira inkunga izi mpunzi ziri mu Rwanda, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi mu cyumweru gishize watanze inkunga ya miliyoni 10.3 z’amayero ndetse na Guverinoma ya Norvège iheruka gutanga miliyoni $5.5. UNHCR ivuga ko ibihugu bitandukanye byafatira ku ngero ibyo bihugu byatanze.

Impunzi zimze kwakirwa mu Rwanda zikomoka mu bihugu bya Eritrea, Sudani na Somalia.

Bamwe mu mpunzi bakiriwe mu Rwanda kuri iki Cyumweru bavuye muri Libya

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .