Amerika igiye gufasha mu guteza imbere ubucamanza bw’u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 16 Ugushyingo 2018 saa 04:48
Yasuwe :
0 0

Ikigega cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika gishinzwe iterambere mpuzamahanga (USAID) kigiye gufasha inzego z’ubutabera mu Rwanda kuzamura ubunyamwuga no kunoza serivisi z’ubucamanza.

Kuri uyu wa Gatanu, Urukiko rw’Ikirenga rwasinyanye amasezerano na USAID y’itangizwa ry’umushinga wiswe "Duteze Imbere Ubutabera (DIU)" uzakorwa mu gihe cy’imyaka itatu.

Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Murora Beth, yasobanuye ko aya masezerano akubiyemo gahunda nyinshi ariko zose zigamije kuzamura ubunyamwuga mu bucamanza.

Yagize ati “Ibikubiyemo ahanini ni ukubaka ubushobozi bw’abacamanza batanga amahugurwa yihariye mu nzego zitandukanye z’amategeko.”

Aya mahugurwa yihariye azajya ahabwa abarebwa no guca imanza runaka, nk’urugero niba ari izijyanye n’imanza z’ibyaha by’ikoranabuhanga cyangwa izimunga ubukungu bw’igihugu.

Uretse amahugurwa ku bacamanza, yanavuze ko DIU izafasha Urukiko rw’Ikirenga kubaka porogaramu y’ikoranabuhanga izafasha mu kugenzura imikorere y’abacamanza, ikazafasha kugenzura imicire y’imanza n’ubudakemwa bwazo.

Binateganyijwe ko muri uyu mushinga hari abacamanza b’u Rwanda bazajya boherezwa mu bindi bihugu kureba uko baca imanza bakabigiraho cyangwa hazanwa abanyamahanga, nabo bakaba bagira ibyo bigira ku banyarwanda.

Hazanashyirwaho ububiko bw’ikoranabuhanga bw’imanza zaciwe, aho abacamanza bazikeneye bajya bazigeraho, bikabafasha mu mwuga wabo.

Umuyobozi w’agateganyo wa USAID, Rick Burns, yagaragaje ko muri ‘Duteze Imbere Ubutabera’ hazahugurwa abacamanza, bikagira uruhare mu gukorera mu mucyo, gutanga ubutabera no gukoresha neza ikoranabuhanga.

Ati “Twishimiye kuzakomeza ubufatanye n’Urukiko rw’Ikirenga mu guharanira iyubahirizwa ry’amategeko mu Rwanda.”

Yavuze ko muri uyu mushinga hazanahugurwa Abunzi n’abaturage bakamenya uburenganzira bemererwa n’amategeko.

USAID yanagiranye amasezerano n’umuryango mpuzamahanga uzobereye mu gucunga imishinga witwa “Chemonics International organization”, uzafasha mu gushyira mu bikorwa ‘Duteze Imbere Ubutabera’.

Gusa ntihashyizwe ahagaragara ingengo y’imari izashyirwa muri uyu mushinga.

Abakozi ba USAID n'Urukiko rw'Ikirenga mu ifoto y'urwibutso nyuma y'isinywa ry'amasezerano y'ubufatanye agamije guteza imbere urwego rw'ubucamanza
Ukuriye ishyirwa mu bikorwa ry'Umushinga Duteze Imbere Ubutabera (DIU), Irinel Coco
Umunyamabanga Mukuru w’Urukiko rw’Ikirenga, Murora Beth, yashimye umushinga wa USAID ugiye kuzamura ubunyamwuga bw'abacamanaza
Umuyobozi w’agateganyo wa USAID mu Rwanda, Rick Burns
USAID n'Urukiko rw'Ikirenga basinyanye amasezerano y'umushinga wa Duteze Imbere Ubutabera

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza