Ni icyemezo cyatangajwe n’Ibiro bya Perezida, White House ku wa 23 Ukuboza 2024.
Abari barakatiwe kwicwa banyonzwe bose bahinduriwe igihano uretse batatu bakoze ibyaha bikomeye by’urwango n’iterabwoba bo bazaguma ku cy’urupfu.
Perezida Biden yiseguye ku bakorewe ibyaha ati “Ntimunyumve nabi ndabivuga nkomeje ko aba bicanyi badakuweho icyaha. Ndiyumvisha agahinda k’abo bakoreye ibyaha ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo ndengakamere”.
Yongeyeho ko bijyanye n’ubunararibonye afite butandukanye abo bakoze ibyaha yasanze ari ngombwa kubakuriraho igihano cy’urupfu.
Donald Trump witegura kujya ku butegetsi bwa Amerika yagiye asubiramo kenshi ko abinjira muri Amerika bitemewe n’amategeko ari bo bagenda baza muri Amerika bakica abaturage ba yo bityo ko bagomba guhanishwa igihano cy’urupfu.
Al Jazeera yanditse ko kuri manda ya mbere ya Donald Trump yakurikiranye imbonankubone abantu bagera kuri 13 bari kunyongwa.
Ibi bimugira umuperezida wa Amerika warebye abantu bangana uko bari kunyongwa kuva mu myaka 120 ishize muri Amerika.
Ni mu gihe Perezida Biden we adashyigikira igihano cy’urupfu kuko nko kuva yajya ku butegetsi mu 2021 icyo gihano muri Amerika kitatanzwe cyane ugeranyije no ku butegetsi bwa Trump.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!