00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amerika: Abantu 37 bakuriweho igihano cy’urupfu

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 24 December 2024 saa 02:27
Yasuwe :

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yakuriyeho igihano cy’urupfu abantu 37 muri 40 bari barakatiwe icyo gihano, mbere gato y’uko ava ku butegetsi muri Mutarama 2025.

Ni icyemezo cyatangajwe n’Ibiro bya Perezida, White House ku wa 23 Ukuboza 2024.

Abari barakatiwe kwicwa banyonzwe bose bahinduriwe igihano uretse batatu bakoze ibyaha bikomeye by’urwango n’iterabwoba bo bazaguma ku cy’urupfu.

Perezida Biden yiseguye ku bakorewe ibyaha ati “Ntimunyumve nabi ndabivuga nkomeje ko aba bicanyi badakuweho icyaha. Ndiyumvisha agahinda k’abo bakoreye ibyaha ndetse n’imiryango yagizweho ingaruka n’ibikorwa byabo ndengakamere”.

Yongeyeho ko bijyanye n’ubunararibonye afite butandukanye abo bakoze ibyaha yasanze ari ngombwa kubakuriraho igihano cy’urupfu.

Donald Trump witegura kujya ku butegetsi bwa Amerika yagiye asubiramo kenshi ko abinjira muri Amerika bitemewe n’amategeko ari bo bagenda baza muri Amerika bakica abaturage ba yo bityo ko bagomba guhanishwa igihano cy’urupfu.

Al Jazeera yanditse ko kuri manda ya mbere ya Donald Trump yakurikiranye imbonankubone abantu bagera kuri 13 bari kunyongwa.

Ibi bimugira umuperezida wa Amerika warebye abantu bangana uko bari kunyongwa kuva mu myaka 120 ishize muri Amerika.

Ni mu gihe Perezida Biden we adashyigikira igihano cy’urupfu kuko nko kuva yajya ku butegetsi mu 2021 icyo gihano muri Amerika kitatanzwe cyane ugeranyije no ku butegetsi bwa Trump.

Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden yakuriyeho abantu 37 igihano cy'urupfu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .