Ambasaderi wa UAE yerekanye uko igihugu cye gihagaze mu gutanga inkunga mpuzamahanga ishyigikira amahoro n’uburumbuke

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 12 Ugushyingo 2020 saa 06:18
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yasangije abahagarariye imiryango mpuzamahanga mu Rwanda uruhare igihugu cye gifite mu gushyigikira amahoro n’uburumbuke ku Isi, binyuze mu gutera inkunga ibindi bihugu ndetse no gushyigikira imiryango mpuzamahanga igamije imibereho myiza ya muntu.

Ibi Ambasaderi Alqahtani yabitangaje kuri uyu wa 12 Ugushyingo 2020, mu kiganiro yagiranye n’abahagarariye imiryango mpuzamahanga itandukanye mu Rwanda, ababwira kuri politiki y’igihugu cye yo gutanga inkunga ku mahanga hagamijwe gushyigikira amahoro n’imibereho myiza, ni ikiganiro cyabereye muri Ambasade ya UAE mu Rwanda.

Abitabiriye iki kiganiro n’abari bahagarariye imiryango mpuzamahanga irimo Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku biribwa (PAM), Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana (Unicef), UNFPA n’indi itandukanye.

Ambasaderi Alqahtani yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ziri mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga amafaranga menshi mu gutera inkunga amahanga, ibintu yarazwe n’umukurambere wayo Sheikh Zayed bin Sultan Al-Nahyan, wabigishije kwimakaza ubufatanye n’abandi ndetse n’ubworoherane hatatitawe ku ibara ry’uruhu, igitsina, ubwoko cyangwa idini.

Yagize ati “Mu 1971 Sheikh Zayed bin Sultan Al-Nahyan yashyizeho Ikigega cya Abu Dhabi cy’Iterambere (ADFD), mu kwagura ukuboko gufasha abavandimwe n’inshuti kugera ku ntego z’iterambere rirambye.”

Nyuma kandi hagiye hanashingwa ibindi bigega byo gufasha, birimo Umuryango Zayed Charitable and Humanitarian Foundation, Emirati Red Crescent, n’ibindi bitandukanye, mu rwego rwo gushyigikira amahoro n’uburumbuke ku Isi.

Mu bufasha butangwa na Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu harimo ubwo gushyigikira ubumenyingiro mu bihugu bitandukanye, hakiyongeraho gutanga inkunga zigamije guhashya amakimbirane n’intambara no kurwanya ubuhezanguni.

Ambasaderi Alqahtani yagize ati “Dufasha mu gushyigikira imibereho myiza y’abatuye ibyo bihugu, tukabaha amahirwe y’ahazaza, mu rwego rwo kuzahura ubukungu, kurandura ubukene, gutanga uburezi ndetse n’imirimo ku rubyiruko, guteza imbere ibikorerwa rubanda, ubutabera bunoze, ndetse no kongerera imbaraga ubuyobozi.”

UAE imaze imyaka 60 yikurikiranya iri mu bihugu bya mbere ku Isi bitanga inkunga mpuzamahanga nini, yaje ku mwanya wa mbere kuva mu 2013 kugeza muri 2017, mu 2018 yarengeje intego y’Umuryango w’Abibumbye ivuga ko nibura inkunga igihugu gitanga yakabaye 0,7% y’umusaruro mbumbe w’igihugu, icyo gihe UAE yatanze inkunga ingana na 0,93% y’umusaruro mbumbe w’igihugu.

UAE yatanze inkunga ndetse ikomeje gutera inkunga ibihugu bitandukanye byo ku migabane itandukanye, nko kuva mu 2015 kugeza mu 2020, UAE yatanze inkunga mpuzamahanga ingana na miliyari 38,89 z’amadolari.

Muri ayo, 45,2% angana na miliyari 17,60$, yatanzwe mu bihugu byo ku mugabane wa Afurika, 43,8% angana na miliyari 17,02$ yatanzwe muri Aziya, angana na 6% atangwa mu Burayi, andi atangwa muri Amerika na Océanie.

Uretse kandi inkunga UAE yageneye ibihugu, hari n’inkunga yatanze ku miryango mpuzamahanga itandukanye, irimo PAM, Unicef, UNHCR, OCHA, UNFPA, OMS, n’indi itandukanye, yose hamwe yatewe inkunga ingana na miliyari 2 z’amadolari kuva mu 2015 kugeza mu 2020.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu kandi zateye inkunga u Rwanda mu bikorwa bitandukanye, mu myaka itanu ishize ingana na miliyoni 11,9 z’amadolari.

Ambasaderi Alqahtani yavuze ko mu bikorwa UAE yateyemo u Rwanda inkunga harimo gutanga amahugurwa atandukanye, gushyigikira imishinga y’iterambere ndetse no gutanga amahirwe yo kujya kwiga muri UAE ku banyeshuri bo mu Rwanda.

Yagize ati “Mu 2019, UAE ibinyujije muri Ambasade yayo i Kigali, yateguye amahugurwa y’iminsi itatu yitabiriwe n’abagore 100, bahugurwa ku byo kwakirana urugwiro ababagana (hospitality management), aya mahugurwa yibanze ku kwagura ubunyamwuga mu kwakira ba mukerarugendo n’ibindi.

Yakomeje avuga ku yo gutanga buruse ati “Kuva mu 2018, abahungu n’abakobwa 20 bo mu Rwanda bahawe buruse zo kujya kwiga muri Kaminuza ya Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu mashami atandukanye arimo, ubwubatsi, ubukanishi, amashanyarazi, ibinyabuzima, ubutabire, ndetse na mudasobwa.”

Umuhuzabikorwa w’Amashami y’Umuryango w’Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye, na we wari witabiriye iki kiganiro, yavuze ko ashimira Ambasaderi Azza Alqahtani watekereje kubahuriza muri iki kiganiro, ndetse ashimira na UAE uruhare rwayo mu gushyigikira ibikorwa by’iterambere, biyemeza gukomeza ubufatanye.

Abitabiriye ibiganiro bunguranye inama na Ambasaderi Alqahtani
Abitabiriye ikiganiro bashimiye UAE uruhare rwayo mu iterambere ry'ibindi
Ambasaderi Alqahtani asangira na Dr Ndiaye
Ambasaderi Alqahtani yagaburiye abitabiriye ikiganiro ku mutsima wo mu gihugu cye
Ambasaderi Alqahtani atanga ikiganiro
Ambasaderi Alqahtani yerekana uburyo igihugu cye cyagiye gifasha ibindi byo ku migabane itandukanye
Dr Fodé Ndiaye ashimira Ambasaderi Alqahtani ku bw''uruhare rw'igihugu cye mu gushyikira amahoro n'uburumbuke ku Isi
Dr Fodé Ndiaye yavuze ko bemeranyije ubufatanye na Ambasade ya UAE mu Rwanda mu gushyigikira u Rwanda
Habayeho kubaza ibibazo no kungurana ibitekerezo
Ni ibiganiro byabereye muri Ambasade ya UAE mu Rwanda
Umuhuzabikorwa w'Amashami y'Umuryango w'Abibumbye mu Rwanda, Dr Fodé Ndiaye (ibumoso) hamwe na Ambasaderi Hazza Alqahtani wa UAE
Ambasaderi Alqahtani asezera ku bari bitabiriye ikiganiro
Ambasaderi Alaqahtani asezera kuri Dr Fode Ndiaye
Ambasaderi wa UAE, Hazza Alqahtani n'abari bitabiriye ikiganiro bafashe ifoto y'uwibutso

Amafoto: Serge Muhizi


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .