Ambasaderi wa UAE mu Rwanda yasangije abanyeshuri ba ESSI Nyamirambo amahirwe abategereje

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 11 Ugushyingo 2020 saa 08:52
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yasabye abanyeshuri biga mu Ishuri ryisumbuye rya ESSI Nyamirambo riherereye ahazwi nko kwa Gaddafi, guharanira guhiga abandi, kuko bizabahesha amahirwe menshi arimo no kwemererwa gukomereza amasomo muri UAE.

Ibi yabitangaje kuri uyu wa 11 Ugushyingo 2020, ubwo yari yasuye iki kigo cya Islamic Cultural Centre ari nacyo kirimo ESSI Nyamirambo, aho yahuye n’abanyeshuri bacyigamo mu mwaka wa gatanu n’uwa gatandatu mu mashami atandukanye.

Ambasaderi Alqahtani yashishikarije aba banyeshuri gukora cyane kuko hari amahirwe menshi abategereje, arimo guhabwa buruse zo kujya kwiga muri kaminuza zitandukanye zo muri UAE.

Yagize ati “Guverinoma ya UAE ijya itanga buruse ku banyeshuri b’Abanyarwanda, zo kwiga muri zimwe muri kaminuza zaho, nka Kaminuza ya UAE na Kaminuza ya Sorbonne Abu Dhabi, aya mahirwe akaba ahabwa abanyeshuri bahize abandi mu mashuri yisumbuye.”

Yanagarutse ku buryo igihugu cye cyashyize imbaraga mu burezi no korohereza abaturage bacyo kugerwaho na serivisi z’uburezi biboroheye.

Yagize ati “UAE yizera ko uburezi ari uburenganzira bwa buri muturage, nk’uko byanahamijwe n’uwayihanze, nyakwigendera Sheikh Zayed bin Sultan Al Nahyan, yavuze ko ikintu cy’ingenzi cyakoreshwa ubutunzi ni ukubushora mu kurema ikiragano cy’abantu bafite ubumenyi.”

Yakomeje avuga ko Guverinoma ya UAE imaze imyaka yarashyizeho gahunda yo gutanga uburezi kuri bose mu rwego rwo guca ko abantu babaho batarize.

Mu rwego rwo gushyigikira iyi gahunda yo kugeza uburezi kuri bose, leta yavuze ko kohereza abana ku ishuri ari itegeko, ubundi nayo itanga ubufasha ku buryo abanyeshuri bose b’abanyagihugu biga mu bigo bya leta, kuva mu mushuri abanza kugeza muri kaminuza, bigira ubuntu.

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu ngo zimakaje cyane kwibanda ku kuzamura siyansi, ikoranabuhanga no guhanga udushya mu masomo yigishwa, intego iki gihugu gifite ni uko kigomba kuyobora Isi mu gusoma, imibare no muri siyansi.

UAE yashyize imbaraga mu kuzamura uburezi cyane, urebye nko mu 1975 ikigereranyo cy’abagabo bize bari 54%, naho abagore ari 31%, mu gihe kuri ubu muri rusange abagabo n’abagore bize muri iki gihugu bari ku kigero cya 95%.

Uretse ibyo kandi iki gihugu kinashishikariye kuzamura uburezi mu bindi bihugu, kuko gifasha abanyeshuri b’ibyiganjemo ibyo muri Afurika na Aziya, gitanga za buruse zo kwiga muri kaminuza zaho ku batsinze neza bo mu bihugu bitandukanye birimo n’u Rwanda.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cya Islamic Cultural Center, Abdellatif Oulad Aouid, mu ijambo rye yashimiye cyane Ambasaderi Hazza Alqahtani wabasuye, avuga ko ikigo cyabo kiteguye kungukira ku bunararibonye mu burezi bwa UAE.

Yagize ati “Islamic Cultural Center i Kigali, yiteguye kungukira byinshi ku bunararibonye bwa UAE mu burezi n’ubumenyi ngiro, turizera ko uruzinduko rwanyu hano, ari ikimenyetso kiza n’umugisha ku hazaza heza.”

Yongeyeho ati “Iki kigo cyashinzwe ku bufatanye bwa UAE ndetse na Libya, cyagize uburezi intego yacyo ya mbere kuva cyashingwa mu 1979, kuri ubu Ishuri rya siyansi rya ESSI Nyamirambo, ni rimwe mu mashuri ahagaze neza mu Rwanda, nk’uko n’imibare igenda ibigaragaza y’imitsindire y’abanyeshuri.”

Bamwe mu banyeshuri biga muri ESSI Nyamirambo bitabiriye iki kiganiro, bagaragaje ko bafite inyota yo kubona ubufasha bwisumbuyeho mu myigire yabo, kugira ngo babashe kuba ku rwego rwiza babe banahangana no ku ruhando mpuzamahanga.

Bamwe muri bo baganiriye na IGIHE bagaragaje ko ubutumwa bahawe na Ambasaderi wa UAE bubasigiye umukoro wo gukora cyane kugira ngo bazabashe kugerwaho n’amahirwe menshi babwiwe ko abategereje.

Uwineza Raissa wiga mu mwaka wa Gatandatu mu Ishami ry’Imibare, Ibinyabutabire n’Ibinyabuzima, MCB, yagize ati “Yatubwiye ko hari amahirwe menshi abana b’Abanyarwanda dufite yo kuba twajya muri biriya bihugu byateye imbere mu kwiga, byansigiye ko tugomba kwiga tutiyigishije kugira ngo natwe tube twaba muri abo banyamahirwe.”

Bizimana Luckman wiga mu wa Gatandatu mu Ishami ry’Imibare, Ubugenge n’Ubumenyi bw’Isi, MPG, na we ati “Icyo binyunguyeho ni ugukorana umurava, ngakora cyane kugira ngo mbashe kuba ndi muri bariya babona buruse yo kujya kwiga hanze.”

Naho Zaninka Hadidja uri gusoza amasomo ye muri MPG, yagize ati “Intego mfite ubu ngubu ni ukuba nakora cyane kugira ngo nanjye mbashe kuba nabona ayo mahirwe yo kuba najya kwihugura mu gihugu gifite iterambere riruta iryacu. Ngiye kureka ibirangaza ndebe ko naba indashyikirwa.”

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu, Hazza Alqahtani, yavuze ko iki gihugu kiteguye gukomeza gushyigikira gahunda z’uburezi uko bishoboka, ndetse ko amahirwe yo kujya gukomerezayo amasomo afunguye ku banyeshuri b’indashyikirwa bava hirya no hino.

Kuri ubu imibare igaragaza ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zituwe n’abantu barenga miliyoni 10, abagera kuri 90% y’abo, ni abanyamahanga baba baraje gutura, kwiga no gukora muri icyo gihugu.

Abanyeshuri bari bakurikije amabwiriza yo kwirinda Coronavirus
Abanyeshuri bafashe umwanya babaza ibibazo, batanga n'ibitekerezo
Abanyeshuri bumvise ubutumwa bwa Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda, Hazza Alqahtani, batuje
Ambasaderi Alqahtani yavuze ko igihugu cye cyashyize imbere guteza imbere uburezi
Ambasaderi Alqahtani yavuze ko igihugu cye giteguye gukomeza gutanga umusanzu mu kugeza uburezi bufite ireme kuri benshi
Ambasaderi Hazza Alqahtani n'Umuyobozi Mukuru w'ikigo cya Islamic Cultural Center hazwi nko kwa Gaddafi
Ambasaderi wa UAE, Hazza Alqahtani (ibumoso) ahabwa ikaze n'Umuyobozi Mukuru wa Islamic Cultural Center, Abdellatif Aouid
Bafashe umwanya batega amatwi ibyifuzo n'ibibazo by'abanyeshuri
Ubufatanye bwa UAE n'iki kigo bwahereye kuva mu ishingwa ry'iki kigo
Umuyobozi muri Ambasade ya UAE wari waherekeje Ambasaderi Alqahtani
Uru ruzinduko rwa Ambasaderi Alqahtani rwibanze cyane ku burezi n'iterambere ryabwo
Nyuma y'ibiganiro hafashwe ifoto y'urwibutso hamwe n'abanyeshuri bose n'abarezi

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .