Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda yavuze ku ishoramari ry’igihugu cye mu Rwanda no ku mubano w’ibihugu byombi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 29 Gashyantare 2020 saa 11:30
Yasuwe :
0 0

Guverinoma ya Turikiya imaze gusinyana amasezerano agera kuri 20 y’imikoranire hagati yayo n’u Rwanda, arimo ajyanye no kongerera ubumenyi abapolisi ndetse ubu umubano w’ibihugu byombi ugeze ku rwego rushimishije.

Ambasaderi wa Turikiya mu Rwanda, Burcu Cevik, yatangarije Ibiro Ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu, ko “mu myaka itatu ishize, twahaye amahugurwa abapolisi 250. Amahugurwa yatangiwe mu Rwanda no muri Turikiya.”

Cevik yavuze ko u Rwanda ari igihugu gitangaje cyashoboye kwiyubaka kivuye mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi cyanyuzemo, kibasha gutera imbere mu bukungu, amahoro n’umutekano, politiki n’ibindi.

Ati “Twubaha cyane intambwe u Rwanda rwateye, ndetse twiteguye gukomeza umubano wacu narwo.”

Cevik yavuze ko Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’u Rwanda ateganya kugirira uruzinduko muri Turikiya aho azahura na mugenzi we uyobora Polisi. Ikindi ni uko hari umubano wa Turikiya n’Igisirikare cy’u Rwanda aho hagiye gukomeza gushyirwa ingufu mu bijyanye n’imikoranire mu by’amahugurwa.

Turikiya yafunguye Ambasade mu Rwanda mu 2014, ibihugu byombi ubu bimaze gusinyana amasezerano y’imikoranire 20 akora mu ngeri zitandukanye zirimo uburezi, ubucuruzi n’ishoramari. Cevik yavuze ko ubu igihe kigeze ngo aya masezerano atangire gushyirwa mu bikorwa.

Mu 2019 uwari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Richard Sezibera n’uwari Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen. Patrick Nyamvumba, bagiriye uruzinduko muri Turikiya.

Ambasaderi w’iki gihugu mu Rwanda yavuze ko bashaka kongera ingendo z’abayobozi bakuru hagati y’ibihugu ndetse yizeye ko mu gihe kiri imbere hashobora kubaho iz’abakuru b’ibihugu.

Turikiya yatumiye Perezida w’u Rwanda na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Dr Vincent Biruta, kugira ngo bazitabire inama yiga ku bya dipolomasi izabera mu kwezi gutanga mu Mujyi wa Antalya.

Magingo aya, ibigo by’Abanya-Turikiya bimaze gushora mu Rwanda miliyoni zigera kuri 400 z’amadolari mu myaka icumi ishize.

Ati “Ingano yose y’ubucuruzi bwacu mu 2019 yari miliyoni 32.5 z’amadorali, tugiye gukora cyane kugira ngo twongere ubucuruzi bwacu.”

Yasabye abacuruzi b’abanya-Turikiya kuza gushora imari mu Rwanda kuko ari igihugu kibereye ishoramari.

Ibigo by’Abanya-Turikiya nibyo byagize uruhare mu kubaka ibikorwa remezo bikomeye mu Rwanda nka Kigali Arena yubatswe na Sosiyete ya Summa kimwe na Kigali Convention Centre ndetse ko hari n’indi sosiyete iri kubaka urugomero rw’amashanyarazi mu Rwanda ruzatanga hafi icya kabiri cy’amashanyarazi igihugu gikeneye.

Turikiya isanzwe itanga buruse ku Banyarwanda bagiye kwigayo. Mu 2018 abanyeshuri b’Abanyarwanda 45 bagiye kwiga muri Turikiya, 2019 hari abandi 35 babonye andi mahirwe yo kujya kwigayo.

Kuva mu 2012 kandi Sosiyete y’Indege ya Turkish Airlines yatangiye gukorera ingendo zayo mu Rwanda, ihuza ibihugu byombi. U Rwanda ni kimwe mu byerekezo 38 byo muri Afurika iyi sosiyete yatangiyemo ingendo bwa mbere.

Kigali Arena yubatswe na Sosiyete yitwa Summa yo muri Turikiya
Kigali Convention Centre nayo yubatswe n'Abanya-Turikiya
Hari amakuru avuga ko Abanya-Turikiya aribo baba bazahabwa akazi ko kuvugurura Stade Amahoro
Restaurant Icyizere (Umut), ni kimwe mu bikorwa byinshi by'Abanya-Turikiya mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .