Ambasaderi wa Sudani mu Rwanda n’abandi batanu birukanywe n’igisirikare cyafashe ubutegetsi

Yanditswe na IGIHE
Kuya 24 Mata 2019 saa 05:10
Yasuwe :
0 0

Akanama ka gisirikare kayoboye inzibacyuho muri Sudani, kirukanye ba Ambasaderi n’abahagarariye iki gihugu batandatu mu rwego rw’amavugurura y’abahagarariye iki gihugu mu mahanga.

Ibiro Ntaramakuru bya Turikiya, Anadolu, byanditse ko itangazo ry’aka kanama ryo ku wa Mbere, rivuga ko abirukanywe ari ba Ambasaderi bahagarariye Sudani muri Zimbabwe, Ethiopia, Thailand n’u Rwanda, ndetse n’abakurikirana inyungu z’iki gihugu muri Miami, Florida na Aswan, umwe mu mijyi ya Misiri.

Akanama ka gisirikare kandi kanirukanye Umuyobozi w’indege za Perezida, Brig Gen Ibrahim Al-Khader, nk’imwe mu ngamba zo kurwanya ruswa.

Inama y’Abaminisitiri yateraniye muri Village Urugwiro ku wa 4 Ukwakira 2017, yemeje ko Abdalla Hassan Eisa Bushara ahagararira Sudani, afite icyicaro i Kigali, mu Rwanda.

Ku wa 16 Mutarama 2018 Perezida Paul Kagame yakiriye impapuro zemerera ba Ambasaderi 10 bashya guhagararira ibihugu byabo mu Rwanda, barimo Abdalla Hassan Eisa Bushara.

Mu kiganiro IGIHE yagiranye n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga ushinzwe Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), Amb. Nduhungirehe Olivier, yavuze ko kugeza ubu batarabona inyandiko yemewe yirukana uwari uhagarariye Sudani mu Rwanda.

Ku wa 11 Mata nibwo uwari Perezida wa Sudani, Omar al Bashir, yeguye ku butegetsi nyuma y’imyaka 30 yari abumazeho. Igisirikare cyahise gifata ubutegetsi gishyiraho inzibacyuho y’imyaka ibiri izakurikirwa n’amatora.

Icyakora Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) waraye utanze igihe cy’amezi atatu cyo kuba igisirikare cyakoze amavugurura ashingiye kuri demokarasi arimo gushyikiriza ubutegetsi abasivile.

Akanama k’igisirikare kari ku butegetsi katangaje ko gakeneye nibura imyaka ibiri y’inzibacyuho ngo kabashe gusubiza ubutegesti abasivile ariko abigaragambya ntibabikozwa, bavuga ko bazava mu mihanda ari uko ubutegetsi buhawe abasivile.

Gaherutse kumenyesha AU ko nibura gakeneye amezi ari hagati y’atatu n’atandatu ngo gasubize ibintu ku murongo.

Perezida Kagame ubwo yakiraga impapuro zemerera Ambasaderi Bushara guhagararira igihugu cye mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza