Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda yavuze ipfundo rikwiye kubakirwaho iterambere rya Rotary

Yanditswe na Ishimwe Israel
Kuya 25 Werurwe 2019 saa 12:49
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu Onoze Shuaibu, yavuze ko abanyamuryango ba Rotary Club bakeneye kunoza imikorere ngo urubyiruko runyoterwe no gukurikiza imyitwarire yabo.

Rotary ni umuryango wita ku bikorwa by’imibereho myiza y’abaturage, kurwanya ubujiji n’ubukene, kwegereza ubuvuzi kuri bose, kunoza imitangire y’amazi meza, guhangana n’ibyorezo no guhashya indwara y’imbasa no gufasha abababaye.

Uyu muryango umaze imyaka 20 ukorera mu Rwanda, kuva mu myaka itanu waguriye ibikorwa byawo mu gutegura ikinyejana cy’ahazaza.

Iki cyerekezo cyashibutsemo amaboko mashya binyuze mu banyamuryango bo muri za kaminuza (Rotaracts) n’abo mu mashuri yisumbuye (Interacts).

Muri iyi gahunda, kuri uyu wa 23 Werurwe 2019, urubyiruko rubarizwa muri ayo matsinda rwasangijwe ubunararibonye mu mahugurwa ngarukamwaka yahawe insanganyamatsiko yo “Kwiha intego, kuba icyitegererezo no kunga Ubumwe.’’

Aya mahugurwa yabereye muri Green Hills Academy, yatangiwemo impamba ku myitwarire y’umuyobozi n’ubumenyi akeneye yateguwe na Rotary Club Kigali Virunga.

Umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City, Iradukunda Gisèle, asanga ari umwanya mwiza wo gucengerwa n’inyungu ziri mu gukorana na Rotary.

Yagize ati “Duhurira hamwe, tugasangira ndetse tukereka bagenzi bacu, amahirwe ari muri Rotary. Intego ya mbere ni uko aya mahugurwa adufasha kuba abayobozi beza mu mashuri, mu kazi na sosiyete tubarizwamo.’’

Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu Onoze Shuaibu, yavuze ko intego z’umunyamuryango wa Rotary ari ukwiyemeza umaramaje.

Yagize ati “Iyo wamaze kubyiyemeza, ugomba gutanga umusanzu utajenjetse. Ni byiza gutanga amafaranga n’izindi mbaraga zawe kandi buri gikorwa baka. Rotary (igizwe n’abakuze) igomba kubera icyitegererezo abakiri bato. Iyo bafite umuhuro, bakitabira, bakaza mu bikorwa byo gufasha, abato barabakurikira. Nitujenjeka bazadufata nk’abadafite gahunda, niba tutaberetse umurongo ukwiye turi kubaca intege. Tugomba kubabera icyitegererezo, bagakurikira intambwe zacu. Ubu hari abakora neza ariko hakenewe ubuhwituze.’’

Ambasaderi Adamu umaze umwaka ari umunyamuryango wa Rotary Club Kigali Virunga, yavuze ko nk’umudipolomate ingufu ze zikenewe.

Ati ‘‘ Mu gihe uri mu itsinda urushaho kumenya sosiyete neza, ukumva ibibazo biyirimo, ukanatanga umusanzu mu kubikemura. Byamfashije kumenya aho twakorana na guverinoma mu gukemura ibibazo bihari.’’

Abitabiriye amahugurwa bungutse ubumenyi buzabafasha gusobanukirwa ahari imbaraga no kugira amahitamo meza bijyana n’intego za Rotaract zo kuzamura ubumenyi bw’imiyoborere, kubaha uburenganzira bw’abandi, gutahiriza umugozi umwe mu gushaka ibisubizo by’ibibazo bihari n’ibindi.

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman, yavuze ko mu guhura n’urubyiruko hari amasomo bitanga.

Yagize ati “Iyo uhuye n’urubyiruko hari ibyo bakwigisha. Gukorana nk’itsinda, ni uburyo bwo kwiteza imbere mu mishinga itandukanye. Hagomba kubaho kungurana ubumenyi hagati ya Rotary Clubs na Rotaracts ziyishamikiyeho. Ngo bagere ku ntego ihuriweho.”

Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yashimangiye ko urubyiruko rukwiye gutegurwa neza ngo rube intangarugero, runafashe abandi.

Ati “Rotary yashyize imbaraga ngo urubyiruko rutozwe imiyoborere. Mu Rwanda urubyiruko ruracyari ruke muri ibi bikorwa. Ni byiza ko rumenya inyungu birufitiye zirimo kunguka ubwenge buzarufasha gushikama nirugera ku ntebe y’ubuyobozi.’’

Yavuze ko urubyiruko rwigishijwe hashingiwe ku ngero nziza rutanga umusaruro ku iterambere ry’igihugu muri rusange.

Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Saudah Nalule, yavuze ko urubyiruko ruri gucurwa nk’imbaraga z’ahazaza h’igihugu.

Ati “Iyi ni gahunda igenzurwa na Rotary ku Isi aho urubyiruko ruyihuriramo. Buri mwaka Rotary International igira uruhare mu kuyitera inkunga hagamijwe kurema urubyiruko rufite inyota yo kuba umuyobozi ukwiye ku hazaza.’’

Rotary ikomeje ubukangurambaga bwo gushaka abanyamuryango bashya. Mu Rwanda hari abanyamuryango ba Rotaract 69 n’aba Interact 80.

Abayobozi n'urubyiruko rwitabiriye iki gikorwa bafashe ifoto y'urwibutso
Abitabiriye aya mahugurwa bagize n'umwanya wo kubaza no gusubiza ibibazo bitandukanye
Ambasaderi wa Amerika mu Rwanda, Peter H. Vrooman agaragiwe n’Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Saudah Nalule (ibumoso) n’Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette
Ambasaderi wa Nigeria mu Rwanda, Adamu Onoze Shuaibu (uwa gatatu ibumoso) ari mu bayobozi bakuru bitabiriye aya mahugurwa yatangiwe muri Green Hills Academy
Hatanzwe ibiganiro bitandukanye bigaragaza uruhare rw'urubyiruko mu bikorwa by'iterambere no gutegura ahazaza harwo
Rugera Jeannette ni we wari umushyitsi mukuru muri uyu muhango. Aha yatangizaga amahugurwa yahawe urubyiruko rwo muri Rotary, hagamijwe kurwubakamo ubushobozi mu miyoborere
Saudah Nalule uyobora Rotary Club Kigali Virunga yabwiye IGIHE ko mu mishinga bafite harimo kubaka inzu izajya icumbikirwamo abarwayi ba kanseri bagana Ibitaro bya Gisirikare i Kanombe
Umuyobozi wa Rotaract Club of Kigali City, Iradukunda Gisèle, yavuze ko aya mahugurwa ari umwanya mwiza wo gucengerwa n’inyungu zo gukorana na Rotary
Umuyobozi wa Rotary Club Kigali Virunga, Saudah Nalule, yavuze ko urubyiruko ruri gucurwa nk’imbaraga z’ahazaza h’igihugu
Umuyobozi wungirije Guverineri wa Rotary Club mu Karere ka 9150, Rugera Jeannette, yavuze ko urubyiruko rutegurwa neza ngo rube intangarugero
Urubyiruko rwiga mu mashuri makuru na za kaminuza rwaganirijwe ku ruhare rwarwo mu iterambere rya Rotary mu Rwanda

Amafoto: Muhizi Serge


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza