Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu Rwanda yitabiriye misa, ahamya ubworoherane bw’amadini buranga igihugu cye

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 9 Ugushyingo 2020 saa 11:31
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu (UAE) mu Rwanda, Hazza Alqahtani, yahamije ko igihugu cye gishyize imbere kwimakaza ubworoherane, kwakirana no kubana neza kw’abadahuje ukwemera.

Ibi yabitangaje ubwo yari yitabiriye Misa y’icyumweru cy’Abagatulika bose, kuri Paruwasi Regina Pacis, ku wa 8 Ugushyingo 2020, yayobowe na Karidinali Antoine Kambanda.

Ambasaderi Alqahtani yavuze ko igihugu cye gishyize imbere umuco w’ubworoherane no kubana kivandimwe, byahereye ku wagihanze, Sheikh Zayed.

Yagize ati “(Sheikh Zayed) yarangwagwa n’umuco w’ubworoherane kandi ntiyahwemye gutoza abandi bose kubahana, kubana kivandimwe bizira irondaruhu cyangwa kwironda bishingiye ku myemerere, byose akabikorana umutima wa kibyeyi.”

Ambasaderi Alqahtani yavuze ko Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zishyize imbere gucoca ibibazo by’amakimbirane bikunze kugaragara mu badahuje ukwemera, ibi ngo babigeze kure ndetse hari kubakwa Ingoro y’Ubuvandimwe Bushingiye kuri Aburahamu, nk’uko byemejwe ku wa 20 Nzeri 2019 mu nama yaguye y’Umuryango w’Abibumbye i New York.

Yagize ati “Judaism, Ubukirisitu na Islam ni amadini ahuriye ku kwemera Imana imwe, kandi yose afitanye isano n’umuvukambere w’abemera, Aburahamu.”

Yongeyeho ati “Muri iyi si irangwa n’amacakubiri, UAE ishishikariye gushyira imbere ibiganiro hagati y’abantu bafite ukwemera gutandukanye.”

Ingoro y’Ubuvandimwe Bushingiye kuri Aburahamu iri kubakwa mu Murwa Mukuru, Abu Dhabi, izaba igaragaza imiterere ya kiliziya, umusigiti, synagogue ndetse n’ah’abatemera, byose icyarimwe mu mwanya umwe, bikaba biteganyijwe ko izuzura mu 2022.

Ambasaderi yagize ati “Muri iyi Ngoro y’Ubuvandimwe Bushingiye kuri Aburahamu, inyubako zose zizaba zihari, umusigiti, kiliziya ndetse na Synagogue, zizaba zireshya mu kwerekana uburinganire.”

Yongeyeho ko iyi ngoro izaba ifite inteko yo gutsimbakaza amahoro mu karere, kwimakaza ubufatanye hagati y’ibihugu, guteza imbere ubukungu, gukumira ubuhezanguni, kwigisha imico yo kubana mu bwuzuzanye n’amahoro kw’abadahuje imyemerere.

Ambasaderi Alqahtani yanagarutse ku ruzindiko Papa Francis yagiriye muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu mu 2019, aho narwo rwari rugamije kwimakaza ubworoherane hagati y’Abakirisitu n’Abayisilamu.

Muri urwo ruzinduko Papa Francis n’Umuyobozi Mukuru wa UAE, basinyanye amasezerano avuga ku mahoro ku Isi aho abantu bose bashishikarizwa kubana kivandimwe, ndetse inabuza abantu gukoresha idini nk’intwaro y’intambara cyangwa ubuhezanguni.

Mu ijambo rye asoza igitambo cya Misa, Karidinali Kambanda yashimiye Ambasaderi Hazza Alqahtani, ku bwo kwifatanya na bo ndetse no ku butumwa yabagejejeho, yongera no kugaruka ku butumwa bwa Papa Francis.

Yagize ati “Hari inyandiko Nyirubutungane Papa aherutse kwandika, ivuga ko twese turi abavandimwe, yayanditse nyuma ya ruriya ruzinduko, kandi arugarukaho, atwibutsa umurage wa Mutagatifu Fransisco wa Assisi, wahagurutse akajya gusura Sultani wa Misiri, ubwo hari intambara hagati y’Abakilisitu n’Abayisilamu bituma amakimbirane ahosha.”

Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu zashinzwe mu 1971, ni igihugu kigizwe na Leta Zirindwi, gituwe n’abaturge bafite ubwenegihugu burenga 200 bo mu madini atandukanye.

Karidinali Kambanda yashimiye Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda ku butumwa bwe
Karidinali Kambanda ubwo yahaga umugisha Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu mu Rwanda
Iki gitambo cyari cyitabiriwe n'abakirisitu benshi ariko hubahirijwe ingamba zo kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus
Amb Hazza Alqahtani atanga ituro rye muri iki gitambo cya misa
Amb Hazza avuga ku Ngoro y’Ubuvandimwe Bushingiye kuri Aburahamu iri kubakwa mu Murwa Mukuru
Yashimangiye ubushake bw'igihugu cye mu kwimakaza ubumwe bw'abantu bahuje imyemerere itandukanye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .