Ambasaderi wa Gabon yagaragaje impamvu Mushikiwabo ari umukandida ubereye OIF

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 11 Ukwakira 2018 saa 09:01
Yasuwe :
0 0

Buri gihugu mu bigize Umuryango w’Ibikoresha ururimi rw’Igifaransa, OIF, gifite impamvu yihariye gishyigikiye Louise Mushikiwabo ku mwanya w’Umunyamabanga Mukuru w’uyu muryango, cyangwa Michaëlle Jean bahanganye.

Mbere gato y’inama ya 17 y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma bigize OIF yatangiye i Erevan muri Arménie kuri uyu wa Kane, Ambasaderi wa Gabon mu Bufaransa, Flavien Enongoué, yabwiye RFI impamvu bashyigikiye kandidatire ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo.

Yagaragaje ko atumva uburyo umukandida w’u Rwanda wanashyigikiwe byeruye n’ibihugu bya Afurika, atahabwa amahirwe kubera kureba gusa ku kutubahiriza uburenganzira bwa muntu na demokarasi.

Umunyamakuru yamubajije icyo ashingiraho, Ambasaderi Enongoué ati “Birahagije kuba uyu munsi wakwigira i Kigali. Hari ibibazo bikwiye guhangayikisha ku Isi kurenza mu Rwanda kandi ndi mu batekereza ko u Rwanda rwateye intabwe y’akataraboneka kuva Jenoside [yakorewe Abatutsi] irangiye.”

“Kongera kwiyubaka kuri ruriya rwego uyu munsi, ni Ububanyi n’Amahanga bukwiye kubishimirwa. Kandi uwari inyuma y’Ububanyi n’Amahanga mu myaka hafi icumi ishize ni Louise Mushikiwabo.”

Mushikiwabo ayobora Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga y’u Rwanda kuva mu 2009. Ni Umunyapolitiki uzwiho kuvuga adategwa indimi z’Igifaransa n’Icyongereza, mu kuvugira no kurengera isura y’igihugu cye imbere y’amahanga.

Michaëlle Jean usanzwe uyobora OIF we nta mahirwe afite yo gutorerwa indi manda, n’igihugu akomoka cya Canada n’Intara yacyo ya Québec byamuteye umugongo, bitangaza ku mugaragaro ko bishyigikiye Mushikiwabo.

Kuri uyu wa Gatanu nibwo mu nama rusange y’abakuru b’ibihugu na za Guverinoma, haza kumenyekana niba Mushikiwabo yegukana intsinzi yo kuyobora OIF muri manda y’imyaka ine.

Ambasaderi wa Gabon mu Bufaransa, Flavien Enongoué yagaragaje ko ibyo Mushikiwabo yakoze muri dipolomasi bimuhesha kuyobora OIF

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza