Itangazo ryasohowe n’Ibiro bihagarariye u Rwanda muri Tanzania rivuga ko aba bayobozi bombi baganiriye ku bikorwa bitandukanye bihuza inyungu z’ibyo bihugu.
Tanzania ni umufatanyabikorwa ukomeye w’u Rwanda kuko ari inzira inyuramo ibicuruzwa birenga 70% by’ibyinjira ndetse n’ibisohoka mu Rwanda. Ni mu gihe icyambu cya Tanzania cyakira 85% by’ibicuruzwa by’u Rwanda byinjira cyangwa byoherezwa.
Ibihugu byombi kandi binafitanye umushinga ukomeye wo kubaka umuhanda wa gari ya moshi uzaturuka Isaka muri Tanzania ukagera i Kigali mu Rwanda, witezweho kuzoroshya urujya n’uruza rw’ibicuruzwa hagati y’u Rwanda n’icyo gihugu, ariko by’umwihariko ukazagabanya igihe cyakoreshwaga n’abacuruzi b’Abanyarwanda mu gihe bari kohereza cyangwa kuvana ibicuruzwa hanze.
Iri gabanuka ry’igihe cy’urugendo rw’ibicuruzwa ryitezweho no kuzagabanya ibiciro by’ibicuruzwa, kuko ikiguzi cy’urugendo kizagabanuka. Uru rugendo n’ubundi rwagabanuweho iminsi irenga 10, ruva ku minsi 17 rugera ku minsi iri hagati y’itatu n’ine.
Iyi mihahirane hagati y’ibihugu byombi ni ingenzi cyane ku Rwanda by’umwihariko kuko nk’igihugu kidakora ku nyanja, gishingira ku nzira zica mu bindi bihugu bikora ku nyanja kugira ngo gishobore gukora ubucuruzi mpuzamahanga.
Mu mwaka ushize, u Rwanda rwatumije muri Tanzania ibicuruzwa bifite agaciro ka miliyoni 224$, mu gihe rwoherejeyo ibifite agaciro ka miliyoni 5.1$.

TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!