Ambasaderi w’u Bwongereza yashimye icyerekezo cy’iterambere ry’abagore bo muri Gisagara

Yanditswe na Prudence Kwizera
Kuya 29 Kanama 2019 saa 08:33
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yasuye abagore bo mu Karere ka Gisagara bahinga urutoki ashima icyerekezo cy’iterambere ryabo, ababwira ko umwaka utaha azagaruka kureba ko bateye indi ntambwe.

Yabasuye kuri uyu wa Gatatu ari kumwe n’Umuyobozi w’Ikigega cy’u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) mu Rwanda, Sarah Metcalf, hamwe n’Umuyobozi w’Ikigo giharanira kugeza serivisi z’imari ku baturage, Access to Finance Rwanda (AFR), Waringa Kibe.

Basuye rimwe mu matsinda y’abahinzi b’urutoki rikorera mu Murenge wa Kibirizi rigizwe n’abagore 27 n’abagabo batanu. Ambasaderi Lomas yabasuye aje kureba ishyirwa mu bikorwa ry’imishinga u Bwongereza butera inkunga.

Abo bahinzi ni bamwe mu baterwa inkunga na DFID binyuze mu mushinga witwa PROFIFA ushyirwa mu bikorwa na Care International ifatanyije na Duhamic-Adri, aho bafasha abahinzi biganjemo abagore n’urubyiruko babatoza guhinga kijyambere no kubahuza n’ibigo by’imari ndetse no kubashakira amasoko.

Bamugaragarije uburyo bishyize hamwe mu itsinda rikora ubuhinzi bw’urutoki batangira n’igikorwa cyo kuzigama no kugurizanya.

Yankurije Claudine yagize ati “Itsinda ryacu ryitwa Duterimbere, batwigishije kwishyira hamwe duhuza imbaraga duhinga urutoki kandi twizigama no mu matsinda aho buri wese atanga amafaranga 400 buri wa gatatu w’icyumweru. Ugize ikibazo turamuguriza akagikemura akazatwishyura.”

Bagaragaje uko kwishyira hamwe no guhuza imbaraga byabakuye mu bwigunge kandi bakaba basigaye bazi gukorana n’ibigo by’imari.

Mukarurangwa Béatrice ati “Itsinda ryamfashije kuva mu bwigunge kandi mbasha kwizigama amafaranga nkabona ay’ubwisungane mu kwivuza.”

Ambasaderi Lomas yagiranye ibiganiro na bo ashima ibyo bakora ababwira ko azagaruka ku basura.

Ati “Ibikorwa byanyu ni byiza mufite icyerekezo cyiza cy’iterambere, nyuma y’umwaka nzagaruka kureba uru rutoki rwiza rwatangiye gutanga umusaruro.”

Ambasaderi Joanne Lomas yasabye abafatanyabikorwa barimo Care International na Duhamic-Adri kurushaho kwegera abahinzi no kubatoza guhinga kijyambere ndetse no kubashakira amasoko.

Mu Karere ka Gisagara uwo mushinga uzagera ku bantu 5 000 bo mu mirenge ya Mugombwa, Save, Kibirizi, na Musha. Bahinga ku buso bwa hegitali 30 bakaba bamaze gutera insina zigera ku bihumb 30.

Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Gisagara, Haganimana Jean Paul, yavuze ko uwo mushinga bawitezeho kuvana abaturage benshi mu bukene.

Ati “Ni umushinga twitezeho kubona aba baturage bateye imbere kuko imyumvire yabo yarazamutse kubera gukorera hamwe, ikindi ni uko bafite isoko ry’umusaruro wabo hafi yabo ari ryo uruganda rwa GABI Ltd rwenga inzoga n’umutobe mu bitoki; ikindi ni uko basigaye bakorana n’ibigo by’imari.”

Imibare yerekana ko mu Karere ka Gisagara abaturage bari ku kigereranyo cya 25% bari mu bukene bukabije.

Mu Rwanda hose umushinga PROFIFA ukorera mu turere twa Rulindo na Gakenke two mu Majyaruguru; Rwamagana na Kayonza tw’Iburasirazuba; Gisagara, Huye na Nyamagabe two mu Majyepfo.

Biteganyijwe ko uwo mushinga watangiye mu gushyirwa mu bikorwa mu Kamena 2017 uzakorana n’abahinzi ibihumbi 120 bo muri utwo turere ukazamara imyaka itatu kuko uzasozwa muri Gicurasi 2020.

Abahinzi bafashwa mu buhinzi bw’urutoki, ibigori, imbuto n’imboga n’ubworozi bw’amatungo magufi.

Ambasaderi Joanne Lomas ari kumwe n’Umuyobozi w'Ikigega cy'u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) mu Rwanda, Sarah Metcalf
Ambasaderi Lomas ari kumwe n'umuyobozi wa Access to Finance Rwanda, Waringa Kibe
Ambasaderi Lomas afata ifoto y'abagore bakora ubuhinzi mu Karere ka Gisagara
Ambasaderi Lomas aganira n'abafatanyabikorwa bashinzwe gushyira mu bikorwa umushinga PROFIFA
Ambasaderi Lomas ari kumwe n'abandi bayobozi n'abafatanyabikorwa basuye abahinzi b'urutoki mu Karere ka Gisagara
Ambasaderi Lomas yashimye icyerekezo cy'iterambere ry'abagore mu Karere ka Gisagara
Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas, yasuye uruganda wenga inzoga n'umutobe mu bitoki
Bamwe mu bagore bahinga urutoki mu Karere ka Gisagara bagiranye ibiganiro na Ambasaderi Lomas
Bimwe mu bitoki byengwamo inzoga n'umutobe mu ruganda GABI Ltd
Izo nsina baziteye mu Ukuboza 2018 bitaganyijwe ko bazatangira kubona umusaruro muri Nyakanga 2020
Umukozi wa Care International Rwanda, Kwizera Alice asobanura uko bakorana n'abahinzi b'urutoki
Umuyobozi w'Ikigega cy'u Bwongereza gishinzwe iterambere mpuzamahanga (DFID) mu Rwanda, Sarah Metcalf, na we yashimye imikorere y'abagore bo mu Karere ka Gisagara

[email protected]


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza