Ambasaderi w’u Buyapani yahishuye umugambi wo gukora ikindi cyogajuru cy’u Rwanda

Yanditswe na IGIHE
Kuya 5 Gashyantare 2020 saa 02:37
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi mushya w’u Buyapani, Masahiro Imai, yahishuye ko ku bufatanye bw’igihugu cye n’u Rwanda, hamaze gutangira icyiciro cyo gukora icyogajuru cya kabiri nyuma y’icyitwa RWASAT-1 cyoherejwe mu isanzure umwaka ushize.

Ku wa 25 Nzeri 2019, icyogajuru cy’u Rwanda, RWASAT-1, cyoherejwe mu isanzure gihagurukira muri Tanegashima Space Center mu majyepfo y’u Buyapani.

Muri Gicurasi umwaka ushize nibwo u Buyapani bwashyikirije u Rwanda icyogajuru RWASAT-1 cyakozwe na Kaminuza ya Tokyo ifatanyije n’itsinda ry’Abanyarwanda 15, aho byitezwe ko kizatanga umusanzu mu iterambere ry’ubuhinzi mu Rwanda.

Umushinga w’icyogajuru cya RWASAT-1 umaze imyaka hafi itatu utangijwe, aho kizajya cyifashishwa mu gufata amashusho y’ubutaka bw’u Rwanda cyifashishije camera ebyiri zacyo.

Gikoranye akuma gato gafite ubushobozi buhambaye bwatuma kibasha gupima ingano y’amazi mu butaka, ubushyuhe, ubuhehere n’ibindi bipimo bijyanye n’imiterere y’ibihe. Kireshya na cm 30 z’uburebure na 10 z’ubugari, gipima 3.8 kg.

Ambasaderi Masahiro Imai, ubwo yari amaze gushyikiriza Perezida Kagame, impapuro zimwemerera guhagararira igihugu cye mu Rwanda, asimbuye Takayuki Miyashita, wasoje manda ye, yatangaje ko ikindi cyogajuru kigiye gukorwa.

Ati “Twamaze gutangira ikindi cyiciro cyo gukora ikindi cyogajuru mu bufatanye busanzwe hagati y’u Rwanda n’u Buyapani”.

Masahiro yavuze kandi ko umubano w’u Rwanda n’u Buyapani agiye kuwagurira no mu ishoramari, akazana ibigo byinshi byo mu Buyapani bigashora imari mu Rwanda.

Ati “Nasezeranyije Perezida kuzana ishoramari ryinshi ry’Abayapani mu Rwanda mu ngeri zitandukanye, ntitube gusa mu gutera inkunga. Ubucuruzi ni ingenzi muri iki gihugu no ku bigo by’Abayapani, ni akazi kanjye nyamukuru kuzana ibi bigo n’amafaranga y’Abayapani mu Rwanda ku nyungu z’ibihugu byombi.”

Avuga ko bagitekereza aho iryo shoramari ryakwerekeza yaba mu bijyanye n’ingufu, ibikorwa remezo by’amazi n’amashanyarazi, ubuzima, kubyaza umusaruro imyanda n’ibindi.

Itsinda ry’abanyarwanda 15 nibo bagize uruhare mu gukora RWASAT-1, bamwe bari mu Rwanda, batatu mu Buyapani abandi bari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Icyogajuru RWASAT-1 cyazamukanye na NARSScube-1 ya Misiri, ari na cyo cyogajuru cya munani icyo gihugu cyohereje mu isanzure.

Ambasaderi Masahiro Imai avuga ko icyogajuru cya kabiri cy'u Rwanda kiri mu nzira zo gukorwa
Icyogajuru RWASAT-1 cyoherejwe mu isanzure umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .