Mu birori byabereye mu rugo rwa Ambasaderi ruri i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali, Takayuki Miyashita yavuze ko u Rwanda ari igihugu cy’intangarugero mu iterambere.
Yashimiye uburyo imirimo ye yagenze mu gihe amaze mu Rwanda, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi bwateye imbere mu buryo bugaragara.
Yavuze ko akigera mu Rwanda yasanze ibigo bikomeye by’ishoramari ry’u Buyapani byari mu Rwanda byari birindwi, akaba asubiyeyo bimaze kuba 28.
Yagize ati “Nagize amahirwe kuko naje gukorera muri iki gihugu mu gihe koko umubano w’ibihugu byombi wari mwiza, gusa ubwo nazaga ubona ko hari bimwe bitari byagakozwe ngereranyije ni uko uyu munsi bihagaze.”
Yakomeje agira ati “Perezida Paul Kagame yasuye kabiri u Buyapani muri uyu mwaka, ibi ni iby’agaciro gakomeye. Kugeza ubu kandi ibigo by’ishoramari by’u Buyapani ubona ko byiyongereye kuko byavuye kuri birindwi bigera kuri 28 ibi nabyo ni iby’agaciro gakomeye, twashyize imbaraga mu bijyanye no guteza imbere umuco mu gihugu, njye nahisemo ko twateza imbere umukino wa karate.”
Yashimiye ko u Rwanda rwakoresheje imbaraga zikomeye ngo umubanao w’ibihugu byombi ugere kure, kuko hari abo byageraga ukabona u Buyapani butihuta ariko u Rwanda rukabasaba kubyiyuhitisha kandi ngo byatanze umusaruro.
Yakomeje agira ati “Ndishimira ko mpavuye hari ibyakozwe ariko haracyari byinshi byo gukora. Nubwo naba ndi umuturage usanzwe hari ibyo nzakomeza gukorana n’abanyarwanda kuko nabo hari byinshi bampaye.”
Yavuze ko abashoramari b’u Buyapani bazakomeza kwiyongera kuko abahari nabo ubucuruzi bwabo bwateye imbere.
U Buyapani ni umuterankunga ukomeye w’u Rwanda, aho nibura guhera mu 2008 kugeza mu 2017, bwahaye u Rwanda inkunga igera hafi kuri miliyoni $350 binyuze mu kigo cy’Abayapani Gishinzwe Ubutwererane Mpuzamahanga (JICA).
Mu bikorwa byabyawe n’ubwo bufatanye harimo abaturage 131,000 bagejejweho amazi meza mu Burasirazuba; ihangwa rya FabLab rimaze gutuma havuka ibigo bisaga 62; abakorerabushake 280 bagize uruhare mu bikorwa binyuranye mu Rwanda n’amashanyarazi yagejejwe ku baturage 195,000 inyubako 65 z’ubuyobozi n’ibigo nderabuzima icyenda.
Hubatswe kandi ibikorwa birimo umupaka uhuriweho wa Rusumo na kilometero 145 z’imihanda ihuza u Rwanda n’abaturanyi; abanyarwanda 1165 bungukira ubumenyi mu Buyapani; hahugurwa abarimu 63,563, n’ibindi byinshi.








Amafoto: Dushimimana Ami Pacifique
TANGA IGITEKEREZO