00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Vrooman yageneye inkunga imiryango y’abafite ubumuga bw’uruhu

Yanditswe na IGIHE
Kuya 14 Kamena 2021 saa 06:58
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yifatanyije n’imiryango y’abafite ubumuga bw’uruhu ayigenera ibiribwa ndetse ashima abamaze gusobanukirwa ibibi byo kubaheza.

Ibi bikorwa Ambasaderi Vrooman yabikoze ku wa 13 Kamena 2021 ubwo hizihizwaga Umunsi mpuzamahanga wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.

Kuri uyu munsi Peter Vrooman yifatanije n’abafite ubumuga bw’uruhu mu bikorwa bitandukanye, bigamije ubuvugizi ku bibazo bahura nabyo, ndetse n’uruhare umuryango ubavuganira witwa OIPPA ufite mu kumenyekanisha ibibazo byabo.

Kuri uyu munsi kandi Ambasaderi Vrooman yahaye inkunga y’ibiribwa imiryango 150 y’abafite ubumuga bw’uruhu, irimo 65 yo mu Mujyi wa Kigali, 45 y’i Musanze na 40 y’i Rutsiro.

Iki gikorwa kikaba cyateguwe mu rwego rwo kwifatanya n’abafite ubumuga bw’uruhu bafashwa kutigunga muri ibi bihe bya COVID-19, aho abantu benshi batemerwe guhura ngo basabane.

Ambasaderi Vrooman yavuze ko abafite ubumuga bagihura n’ibibazo byo guhezwa.

Ati "Kuba ufite ubumuga bw’uruhu bishobora kuba intandaro yo guhezwa mu bihugu byinshi, harimo n’icyanjye. Hano mu Rwanda, hari abantu benshi b’intwari bahagurukiye kurwanya ihezwa ndetse n’ivagura."

Mu 2014, Inteko rusange y’Umuryango w’Abibumbye yemeje ko tariki ya 13 Kamena ari umunsi ngarukamwaka mu wo kuzirikana imibereho y’abafite ubumuga bw’uruhu.
Insanganyamatsiko y’uyu mwaka igira iti "Imbaraga dufite zirenze ibibazo twahura na byo byose."

Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe z'Amerika mu Rwanda, Peter Vrooman yifatanyije n'imiryango y'abafite ubumuga bw'uruhu
Iyi miryango yagenewe ibyo kurya mu rwego rwo kuyigoboka muri ibi bihe bya COVID-19

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .