00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Uwihanganye yasabye ko abahakana Jenoside bimwa urubuga rwo gukwirakwiza ibinyoma

Yanditswe na IGIHE
Kuya 28 May 2022 saa 10:50
Yasuwe :

Abanyarwanda batuye muri Mujyi wa Auckland muri Nouvelle-Zélande bibutse Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 28, igikorwa cyabaye tariki ya 28 Gicurasi uyu mwaka.

Muri iki gikorwa, hafashwe umunota wo kwibuka Abatutsi bazize Jenoside, hacanwa urumuri rw’icyizere rugaragaza icyizere cy’ahazaza h’u Rwanda, ndetse abarokotse batanga ubuhamya bw’ibyababayeho.

Donald Charles wahoze ari Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga ndetse n’Ubucuruzi wa Nouvelle-Zélande mu 1994, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abanyafurika, Abanyarwanda n’inshuti zabo n’abandi batandukanye, biganjemo urubyiruko, bari bitabiriye iki gikorwa.

Jean de Dieu Uwihanganye uhagaririye inyungu z’u Rwanda muri Nouvelle-Zélande, akaba afite Icyicaro muri Singapore, yashimiye abitabiriye iki gikorwa, anahumuriza abarokotse.

Mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi, Ambasaderi wa Nouvelle-Zélande mu Muryango w’Abibumbye, Colin Keating, ni umwe mu bagize uruhare mu kuvuga ibyarimo kubera mu Rwanda, asaba umuryango mpuzamahanga kubihagurukira.

Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside bakomeje gukaza umurego, asaba buri wese kubahagurukira.

Ati “[Kwima abahakana Jenoside urubuga rwo gukwirakwiriza amakuru y’ibinyoma ndetse n’ubufatanye mu gufata abakekwaho uruhare muri Jenoside ni bwo buryo bwonyine busobanuye ko Never Again [Jenoside ntizasubire] ari Never Again ku Rwanda ndetse no ku Isi yose.”

Abitabiriye iki gikorwa bafashe umunota wo kwibuka
Ambasaderi Uwihanganye yavuze ko abahakana bakanapfobya Jenoside bakomeje gukaza umurego, asaba buri wese kubahagurukira
Iki gikorwa cyitabiriwe n'Abanyarwanda ndetse n'inshuti zabo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .