Ambasaderi Rwakazina yatanze impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda muri LONI no muri UNIDO

Yanditswe na Habimana James
Kuya 10 Ukuboza 2019 saa 09:05
Yasuwe :
0 0

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina, yashyikirije Hiroshi Kuniyoshi, Umuyobozi Mukuru Wungirije w’Umuryango Mpuzamahanga wita ku Iterambere ry’Inganda (UNIDO), na Yuri Fedotov, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya LONI i Vienne (UNOV), impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri iyo Miryango Mpuzamahanga ifite icyicaro i Vienne muri Autriche.

Uyu muhango wo gutanga izi mpapuro muri UNIDO wabaye kuwa 2 Ukuboza 2019, naho uwo gutanga impapuro ku biro bya LONI uba ku wa 03 Ukuboza 2019.

Ambasaderi Rwakazina yagiranye ibiganiro n’abo bayobozi byose bigamije gushimangira umubano w’u Rwanda n’iyo miryango.

Nyuma y’ibi biganiro, Ambasaderi Rwakazina yashimye Umuryango UNIDO kuba warashyize u Rwanda muri gahunda yawo ya 2019-2023 y’ubufatanye mu bikorwa.

Iyi gahunda igamije kwihutisha iterambere ry’inganda mu buryo bwagutse kandi burambye.

Nyuma yo gutanga impapuro zimwemerera guhagararira u Rwanda ku biro bya Loni i Vienne, Ambasaderi Rwakazina yagiranye ibiganiro n’Umuyobozi Mukuru wa Loni i Vienne, akaba n’Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe Kurwanya Ibyaha n’Ibiyobyabwenge (UNODC), Yury Fedotov.

Ibi biganiro byibanze ku guteza imbere umubano w’u Rwanda n’Imiryango ishamikiye kuri LONI ahagarariye i Vienne, by’Umwihariko UNODC.

Banaganiriye ku ntambwe ikomeye u Rwanda rumaze gutera mu gukumira no kurwanya ruswa n’imikorere iyihembera.

Ambasaderi Rwakazina kandi yitabiriye inama ya kabiri idasanzwe y’Umuryango mpuzamahanga ushinzwe guteza imbere ikoreshwa ry’ingufu za nucléaire mu mahoro.

Inteko y’iyi nama yatoye Ambasaderi Rafel Grossi ukomoka muri Argentine ku mwanya w’Umuyobozi Mukuru mu gihe cy’imyaka ine, asimbuye Yukiya Amano uturuka mu Buyapani, wapfuye tariki 19 Nyakanga 2019.

Mu gusoza uruzinduko rwe i Vienne, Ambasaderi Rwakazina yahuye bwa mbere n’Abanyarwanda n’inshuti z’u Rwanda batuye muri Autriche hagamijwe kumenyana no kubabwira gahunda z’u Rwanda.

Rwakazina yabahaye impanuro zo kurushaho gusobanukirwa gahunda za Leta no kuzisobanurira inshuti z’u Rwanda hagamijwe kubashishikariza gushora imari yabo mu Rwanda.

Ambasaderi w’u Rwanda mu Busuwisi, Marie Chantal Rwakazina ari kumwe na Yuri Fedotov, Umuyobozi Mukuru w’Ibiro bya LONI i Vienne (UNOV)

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Kwamamaza