00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ambasaderi Rugira yagaragaje imbuto zo kwibohora u Rwanda ruri gusarura

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 July 2022 saa 07:33
Yasuwe :

Ambasade y’u Rwanda muri Zambia, Abanyarwanda batuye muri Zambia n’inshuti z’u Rwanda, bifatanyije mu kwizihiza Umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 28.

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia Amandin Rugira, yibukije ko umunsi wo kwibohora ari ingenzi kuri buri Munyarwanda wese, kuko ari intangiriro y’ubuzima bushya bw’u Rwanda, nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994.

Itariki ya 4 Nyakanga 1994 ni iy’amateka akomeye kuko ari bwo Ingabo zari iza FPR Inkotanyi, ziyobowe na Paul Kagame, zahagaritse Jenocide yarimo gukorerwa Abatutsi.

Ambasaderi Rugira yavuze ko uyu ari umunsi mwiza wo kuzirikana ibyiza u Rwanda rwagezeho.

Ati “Abanyarwanda twizihiza umunsi wo kwibohora, twishimira iterambere rigaragara rimaze kugerwaho mu bukungu, mu mibereho myiza, mu miyoborere myiza n’umutekano.”

Ambasaderi Rugira yibukije ko nyuma yo guhagarika Jenocide yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bihaye intego z’ingenzi zigizwe no Kuba umwe, kubazwa ibyo umuntu ashinzwe no kwiha intego zo ku rwego rwo hejuru, ari nabyo byabaye umusingi w’iterambere.

Ibi bimaze gutanga umusaruro kuko u Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byorohereza abashoramari, rukaba igihugu cyabashije kurwanya ruswa n’ibindi bikorwa byinshi byagezweho.

Ambasaderi Rugira ati “Kubera imiyoborere myiza, ubuzima bw’Umunyarwanda burabungwabungwa ku buryo ubwisungane mu kwivuza bugeze ku kigero cya 90%. Uburezi kuri bose bwarashyigikiwe, umwana w’Umunyarwanda ntabwo akibuzwa amahirwe yo kwiga. Uburinganire mu nzego zose burubahirizwa, umwana w’umukobwa ntabwo ahezwa, ubu abagore nibo benshi mu Nteko Ishinga Amategeko.”

Ambasaderi Rugira kandi yanagarutse ku mubano mwiza n’ibindi bihugu, avuga ko Ambassade y’u Rwanda muri Zambia imaze imyaka irindwi ifunguye imiryango, ibyo bikaba bishimagirwa na politiki y’imikoranire myiza ndetse mu kwezi kwa Mata 2022, Prezida Kagame, ku butumire bwa mugenzi we wa Zambia, Hakainde Hichilema, yagiriye uruzinduka rw’iminsi ibiri muri icyo gihugu.

Habaho no gusinya amasezerano y’imikoranire hagati y’u Rwanda na Zambia.

Mu gusoza ijambo rye, Ambasaderi Amandin Rugira yibukije ijambo rya Perezida Kagame yavuze mu nama ya CHOGM 2022, aho yagize ati “U Rwanda ni igihugu cyahindutse mu mutima, mu myumvire no mu mubiri.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia Amandin Rugira, yibukije ko umunsi wo kwibohora ari ingenzi kuri buri Munyarwanda wese, kuko ari intangiriro y’ubuzima bushya bw’u Rwanda, nyuma ya Jenocide yakorewe Abatutsi mu 1994
Abanyarwanda n'inshuti zabo bari bitabiriye uyu munsi
Abitabiriye uyu munsi bari bateze amatwi ibyatangajwe n'abarimo Ambasaderi Rugira
Wari umwanya mwiza wo kuganira no kuramukanya ku bantu batari baherukanye
Uyu munsi wanitabiriwe n'inshuti z'u Rwanda zituye muri Zambia

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .